Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’Akarere.

Amb. Nduhungirehe abikomojeho nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, avuze ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Iyi RNC yateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi dore ko imaze iminsi ishaka kwigarurira ibindi bice by’akarere; gahunda ari uguhungabanya u Rwanda.
Mu 2014, Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda ibashinja uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa agakomereka, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Minisitiri Sisulu aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko yahuye na Kayumba agamije kumva icyo atekereza ku bijyanye no kuvugurura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ati “Nahuye n’abanyarwanda bayobowe na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

Nyuma y’aho atangarije ibi, abantu batandukanye bikomye uyu mugore bibaza impamvu igihugu cye gishaka kuzahura umubano n’u Rwanda ariko kikabanza kuganiriza abashaka kurugirira nabi.

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatanu, Amb. Nduhungirehe, nawe yandika kuri twitter ko u Rwanda rudateze kugirana imishyikirano n’abanyabyaha.

Ati “Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Hari amakuru aherutse kujya hanze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Abavugwa muri izo nyandiko barimo Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali; na Kennedy Gihana ushinzwe igenabikorwa muri RNC.

Izi nyandiko zigaragaza uburyo kuba muri Afurika y’Epfo kwabo byatumye bakomeza umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba ku nzirakarengane z’abanyarwanda, hakaba nta kintu na kimwe cyakozwe mu kuburizamo ibikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.

Zirimo kandi ibimenyetso simusuga bigaragaza imikoranire y’aba bagabo na FDLR, umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside, ukaba uri no ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba iri ku Isi nkuko byemejwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bimenyetso biri muri izo nyandiko, harimo ubuhamya bw’abagize RNC bohererejwe na Kayumba abasaba kugirana ubufatanye na FDLR.

Uyu mugabo wabaye umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu iterwa rya grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zahitanye ubuzima bw’inzirakarenga.

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha

 

RNC ya Kayumba yagaragaye mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa
https://igihe.com/politiki/article/nduhungirehe-yatsembye-ko-u-rwanda-rwagirana-imishyikirano-n-abarimo-kayumba
posté le 16/11/2018 par rwandaises.com