Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko hari bamwe mu bakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO), batifuza ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa mu murage w’Isi.

Abo bakozi batanga impamvu y’uko hari izindi nzibutso ziri mu murage w’Isi zigaragaza amateka ya Jenoside.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatanze dosiye isabira inzibutso enye gushyirwa mu murage w’Isi.

Izo nzibutso zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko dosiye yamaze gutangwa ndetse batangiye no kwakira ibyo gukosora.

Icyakora, yavuze ko hari bamwe mu bakozi ba UNESCO, bagaragaje ko batumva impamvu inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyirwa mu murage w’Isi.

Ati “Dosiye zose mpuzamahanga zirarushya. Haba hari abazishyigikiye n’abatazishyigikiye. Hari bamwe mu bantu bo muri UNESCO usanga batugira inama bakatubwira bati ‘inzibutso za Jenoside ko n’ubundi hari ebyiri zisanzwe ziriho ku isi, urwa Auschwitz ruba muri Pologne na Hiroshima mu Buyapani, ko izo nzibutso zigaragaza amateka ya Jenoside zabaye ku Isi, izanyu uwazihorera ntizihagarariwe n’izo zindi?”.

Dr Bizimana yavuze ko bakomeje gusobanura uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwihariko, ku buryo kuyashyira mu murage w’isi ukwayo ari isomo rikomeye.

Ati “ Twebwe dusanga uwo murongo tutawemera kuko kimwe mu bishingirwaho kugira ngo inzibutso zisabirwe kwinjira mu murage w’Isi ni ikimenyetso ndangamateka kidasanzwe”.

“Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite umwihariko ku rwego mpuzamahanga ku buryo n’amahanga yabyigiraho. N’uburyo u Rwanda rwifashishije indangaciro z’umuco mu gukemura ibibazo Jenoside yasize harimo ikimenyetso ndangameteka amahanga yakuramo.”

Bizimana yavuze ko bagiye no gukoresha uburyo bwa dipolomasi kugira ngo abafite iyo myumvire muri UNESCO bayireke.

Hari ibyo u Rwanda rwasabwe gusubiramo

Dr Bizimana yabwiye abanyamakuru ko mu Ugushyingo uyu mwaka UNESCO yabandikiye ibasubiza kuri dosiye batanze, ibasaba kugira ibyo bakosora.

Yavuze ko ibyo basabwe bigiye bitandukanye bitewe n’urwibutso gusa nko ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi basabwe gutandukanya ibice birugize.

Ati “Muzi ko hari umuhanda uca imbere yarwo, buriya uriya muhanda ubarirwa mu rwibutso kuko no hejuru yawo ni ikibanza cy’urwibutso. Twe twari twakoze nk’aho ari ahantu hamwe hagize urwibutso. UNESCO idusaba ko tubisubiramo, buri gice tukagiha ibyangombwa byacyo n’ikarita zacyo. Ni ukuvuga urwibutso aho ruri tukahakorera ikarita yaho, umuhanda ukagira iyawo no haruguru hakagira ibyaho.”

Yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo ibyasabwe bikorwe kubera ko ngo ‘iyo hapfuye akantu gato cyane dosiye yose barayanga.”

Kugira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’Isi bizafasha ko amateka yazo ashyirwa mu mfashanyigisho UNESCO itanga ku isi yose, binafashe mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 1 Gashyantare 2019 niyo tariki ntarengwa yo kuba u Rwanda rwatanze dosiye mu buryo bwa burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari bamwe mu bakozi ba Unesco badashaka ko inzibutso zo mu Rwanda zishyirwa mu murage w’isi

Abayobozi batandukanye n’abanyamakuru ubwo hatangazwaga imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16

Amafoto: Moses Niyonzima

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abakozi-ba-unesco-batifuza-ko-inzibutso-za-jenoside-yakorewe-abatutsi?fbclid=IwAR0ZtMFwPS26v3MeQgnkW6n9kOYsgGekQCWGkB-ALdlBZDwhwyd03Vl0-zw

Posté le 18/12/2018 par rwandaises.com