Inzu Ndangamurage y’Ubukoloni ku Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunguwe mu isura nshya ku wa 8 Ukuboza 2018 nyuma y’imyaka itanu ivugururwa.
Africa Museum [Royal Museum for Central Africa] iri mu Mujyi wa Tervuren mu Bubiligi. Yavuguruwe hakoreshejwe miliyoni £67.
Umunyarwandakazi, Dr Uwizeyimana Emeline, ari mu nzobere esheshatu zikomoka muri Afurika zagize uruhare mu mpinduka zakozwe muri iyi nzu ibitse amateka ahambaye yo kuri uyu mugabane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Uwizeyimana yagarutse ku rugendo rw’imyaka itanu rwibanze ku biganiro byabahuje n’abayobozi b’inzu ndangamurage n’abashakashatsi bayikoreramo.
Yagize ati “Habaye impinduka nyinshi. Hari ibyo twababwiraga ko atari byiza, byerekana Umunyafurika nk’umucakara. Harimo amashusho yerekana imirimo y’agahato, amashyamba n’imibereho idahwitse. Amateka y’Abanyafurika yatanzwe n’abera, biba byiza ko umuntu akubaza neza ibyo atekereza cyangwa mugafatanya kubara inkuru y’ubwo buzima.’’
Yakomeje avuga ko ‘‘Iyi nzu yahaga agaciro cyane Ababiligi b’abakoloni nk’intwari. Mu by’ukuri baje muri Afurika bica abantu, babakoresha imirimo y’agahato bituma Abanyafurika benshi cyane abo muri RDC batakaza ubuzima.’’
Dr Uwizeyimana usanzwe ukora ubushakashatsi ku Rwanda n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yatoranyijwe mu kungura bagenzi be ibitekerezo.
Yagize ati ‘‘Mu byahindutse harimo amazina arindwi y’abakomoka muri RDC yanditswe ku rukuta nk’abaguye mu bukoloni. Iyi nzu ndangamurage yanahaye agaciro ibikorwa by’abahanzi b’Abanyafurika barimo Abarundi n’Abanye-Congo. Abahanzi bo mu Rwanda ntibaragaragara usibye Rugamba Dolce gusa hari abatanze ibihangano byabo.’’
Umusingi wubatswe witezweho kuzubakirwaho ibiganiro bizatuma Umunyafurika adakomeza kugaragara nk’inyamaswa.
Ati ‘‘Hari impinduka zizatuma Sosiyete Mbiligi yumva neza ubuzima bw’Abanyafurika.’’
Imiryango y’abaherwe mu Bubiligi ntiyanyuzwe n’impinduka
Mu miryango 20 ikize mu Bubiligi, icyenda muri yo yabaye muri RDC.
Dr Uwizeyimana yavuze ko ‘‘Ubukire bw’abo bantu bushingiye ku byo bakuye muri RDC. Bafite amafaranga yabonywe mu buryo butemewe. Niyo mpamvu batishimira ko habaho ihindagurika. U Bubiligi mu gihe cy’Ubukoloni cyari igihugu gikomeye, ubukungu bwa Afurika nibwo cyifashishije. Ababigizemo uruhare ntibashobora kwishimira izo mpinduka.’’
Abanyafurika bananditse imbwirwaruhame bifuza ko yari kuvugwa n’Umwami w’u Bubiligi mu gutaha Inzu Ndangamurage y’Ubukoloni.
Mu butumwa bwe, Dr Uwizeyimana yagaragaje ko akwiye gusaba imbabazi ku bukoloni bwabaye, hanyuma impande zose zigasasa inzobe.
Yavuze ko ‘‘Ubu Afurika yarahumutse, twarigenze. Hari amasezerano amwe yemerera ibihugu gukorana. Ni igihe cyiza cyo kuvuga ko ibi bintu tubikeneye, ibi tubyirinde. Kubana bisaba ko twubahana kuko buri wese afite ubumenyi n’ubushobozi bwe. Nta muntu n’umwe ukwiye gusubizwa inyuma n’uruhu rwe, aho akomoka n’ibindi.’’
Inzu ndangamurage ibitse umutungo gakondo w’amateka y’u Rwanda urimo ibijyanye n’ubugeni, ibisigazwa byakuwe mu matongo, inyandiko za kera zirimo izo abategetsi b’u Bubiligi bohererezanyaga n’Abashefu b’Abanyarwanda n’ibindi n’ibindi byajyanywe n’abamisiyonari b’Ababiligi.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Nzu Ndangamurage y’Ubukoloni, Bruno Verbergt, yatangarije IGIHE ko amavugura yakozwe ku bufatanye n’Abanyafurika.
Yagize ati ‘‘Ubutunzi dufite ni umurage w’abaturage ba Afurika. Ntabwo twasubizayo ibi bikoresho tutaraha Abanyafurika ijambo. Mu nyubako ivuguruye harimo ubuhamya bw’abasobanura uko byakorwaga. Twagiranye ibiganiro bigaragaza amagambo akwiye gukoreshwa mu nyito ziboneye.’’
Ku wa 17-19 Nzeri 2018, u Bubiligi n’ibihugu bwakolonije byaganiriye ku kugarurura mu Rwanda umutungo ndangamateka wajyanyweyo mu gihe cy’ubukoloni.
Bruno yavuze ko ‘‘Twagiranye amasezerano n’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda yo gusangira inyandiko z’amateka dufite n’iziri mu bubanyi n’amahanga. Nyuma y’ibiganiro badusabye kuyabika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo abashakashatsi bazoroherwa no kuyageraho.’’
Kuva muri Mutarama 2019, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere kizafatanya n’u Bubiligi hagati y’inzu ndangamurage mu bihugu byombi.