Umunyarwandakazi Joy Nzamwita Uwanziga yamuritse igitabo cya kabiri yise ‘The Incredible Ways of Parenting’ gisobanura uburyo bwiza bwo kurera umwan agakurana imico n’imigirire myiza.

Iki gitabo kije nyuma y’ikindi yanditse cyitwa ‘Mannerism Rwanda’ kivuga ku muco n’ubuvanganzo nyarwanda.

Imurika ry’igitabo ‘The Incredible Ways of Parenting’ ryabereye mu Mujyi wa La Haye mu Buholandi tariki ya 23 Ugushyingo 2018 muri The Hague Marriott Hotel.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Prof. Jan Pronk wahoze ari Minisitiri w’Iterambere mu Buholandi.

Joy Nzamwita Uwanziga, ni umubyeyi w’abana batatu utuye i La Haye mu Buholandi ni n’umukozi muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwanziga yavuze ko igitabo cye gishya gikubiyemo inama nziza zo kurera abana kuva bakiri bato kugeza bakuze.

Ati “Ni igitabo kije gitanga inyigisho ku mirerere y’abana kuva umwana akivuka kugeza ageze mu ishyingirwa. Hari n’aho gitanga impanuro zagenewe abagiye kurushinga cyane ko zikenewe ubu kurusha ikindi gihe, aho gatanya ku bashakanye zidasiba ziyongereye.”

Uwanziga avuga ko iki gitabo ari igifasha imiryango guha abana bayo indangagaciro yifuza ko bakurana, bakazayihesha ishema aho banyuze hose.

Ati “Nibanze ku burere buhabwa umwana ukiri muto, mva imuzi ibikwiye gukorwa kugira ngo umwana akure yubaha kandi yiyubahisha, bityo azavemo ishema ry’aho akomoka”.

Mu myandikire y’iki gitabo, umwanditsi yibanze kuri buri cyiciro umwana aba agezemo, icyo wakora kugira ngo umugarure mu nzira ikwiye igihe yananiranye no kurushaho kumufasha igihe ari mu nzira nziza.

Avuga ko ari igitabo cyakwifashishwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi mu kugira inama urubyiruko ruri kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu, dore ko muri iki kigero iyo badakurikiranywe neza bashobora kwishora mu byabangiriza ubuzima.

Uwanziga yavuze ko iki gitabo ari imwe mu mpano ziboneye umuntu akwiriye guha umuryango akunda mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Igitabo ‘The Incredible Ways of Parenting’ kiri mu rurimi rw’Icyongereza gusa, icyakora harateganywa kugishyira mu zindi ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igishinwa n’Igiholandi.

Mu minsi mike kandi kiraba kigeze mu maguriro y’ibitabo atandukanye mu Rwanda nko ku Kibuga cy’indege cya Kigali, Ikirezi Library, Caritas n’ahandi.

Kugeza ubu, uwifuza kukigura yagisanga ku mbuga za internet zirimo www.booksmillion.com na www.barnesandnoble.com.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Imurikwa ry’iki gitabo ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose

 

Abantu batandukanye batanze ibiganiro bivuga ku buryo buboneye bwo kurera abana

 

Uwanziga yavuze ko igitabo cye gishya gikubiyemo inama nziza zo kurera abana kuva bakiri bato kugeza bakuze

 

We n’umugabo we hagati bishimira igitabo yanditse
https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/uwanziga-yamuritse-igitabo-kibumbatiye-inama-zo-kurera-abana-b-ingimbi-n?fbclid=IwAR1adPmEvtzzfXu5qVlJCJVwFDbnW2kTJAYXfNFt1neOKlEENXj2M-6_U2w