Inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa uyobora Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, yaciye amarenga ko intangiriro z’umwaka mushya zamushaririye cyane ndetse afite ihungabana rihambaye.

Ni amakuru yakurikiye raporo yo ku wa 31 Ukuboza 2018 yatangajwe n’impuguke z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, iva imuzi ubufasha Kayumba aha umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugamije guhungabanya Guverinoma y’u Rwanda no guteza umutekano muke mu gihugu.

Iyi raporo igaragaza ko uyu mutwe w’iterabwoba uhuriyemo amatsinda atanu akorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC wiyita “P5”; aya arimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Nubwo amakuru nk’aya yamenywaga n’abantu bakurikiranira hafi politiki yo mu bihugu byo mu Biyaga Bigari, iyi ishobora kuba ariyo raporo ya mbere yacengeye mu busesenguzi bugaragaza abihishe inyuma y’umugambi wo guhungabanya u Rwanda, inzira bakoresha n’ubufasha bahabwa.

Mu by’ukuri usanga ukuri abanditsi bahishuye muri raporo ari impamvu muzi yatumye Kayumba ahungabana, inamushyiraho igitutu cyo guterana n’inkoramutima bafatanya mu bugizi bwa nabi ngo bige uburyo bwabafasha kuburizamo ibihano ashobora guhabwa na Loni.

Amakuru ava ku muntu ufitanye isano ya bugufi n’abayobozi ba RNC yavuze Umunyamabanga wihariye wa Kayumba Nyamwasa witwa Kennedy Gihana na David Himbara wamamaza ibikorwa by’umuherwe Tribert Rujugiro utera inkunga muri RNC bahawe ikiraka cyo kwifashisha itangazamakuru mu kwirengagiza nkana ibyatangajwe na raporo ya Loni.

Bahawe ibitekerezo byo kwitwaza nk’intwaro y’ubuhakanyi bijyanye no kuvuga ko Kayumba atigeze akandagira ahari ibirindiro bitangirwamo imyitozo muri RDC, nta mutwe w’abarwanyi afite ndetse nta kintu na kimwe azi ku ishingwa rya “P5”.

Banagerageza guhakana ko Kayumba azi abayobozi b’abarwanyi b’iyi mitwe muri Kivu y’Amajyepfo barimo Col. Shyaka Nyamusaraba, Maj. Habib Mudhathiru, Capt. Sibomana “Sibo” Charles n’abandi.

Aba bagabo banahakana ko RNC yinjiza mu mutwe wayo abatuye mu karere cyangwa igahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose n’u Burundi nkuko raporo ya Loni yabitangaje.

Uwatanze amakuru avuga ko ibi bihuha bishobora gusakazwa mu itangazamakuru igihe cyose.

Mu bitangazamakuru bagezeho ku ikubitiro birimo igikorera muri Afurika y’Epfo, cyandikira kuri internet cyitwa The Daily Maverick.

The Maverick yibukwa nk’igitangazamakuru kivuga amakuru aharabika u Rwanda gishaka gusiga isura nziza RNC. Inkuru za bugufi cyibukirwaho ni izijyanye n’agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Cyanditse ku “Inzira y’umusaraba ku bwiyunge bw’u Rwanda na Afurika y’Epfo’’; “Agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo nyuma y’ibitutsi byahundagajwe kuri Sisulu’’ na “Urubanza ku iyicwa rya Karegeya rugiye kugarurwa mu rukiko.’’

Kuri iyi nshuro, ubwoba bwo gufatirwa ibihano bwatumye hakoreshwa izindi mbaraga z’umurengera.

Gihana kandi yanavuganye n’igitangazamakuru cyo kuri internet cya SowetanLIVE, kizatangaza inkuru zishyigikira Kayumba Nyamwasa ku birego byagaragajwe na raporo ya Loni.

Himbara na we ntiyatuje kuko yavugishije ibitangazamakuru byo muri Amerika na Canada abitakambira ku gutangaza inkuru zivuga neza Kayumba, no kugaragaza raporo nk’imuharabika.

Ubusabe bwe bwagonze urukuta! Ibitangazamakuru byinshi byahaye agaciro ibyatangajwe muri raporo ndetse byanga kwangiza isura yabyo.

Himbara yagumanye amahitamo amwe, gukoresha urubuga rwe (blog) n’urukuta rwa Facebook.

Mu gihe ibitangazamakuru bikomeye byateye utwatsi ubusabe byahawe, Himbara arashaka kwihangira uburyo bushya bwo kwivuga imyato.

Himbara yibukije Kayumba ko ibintu bikomeje kuzamba, amusaba kugerageza amahirwe ya nyuma yo gushishikariza inshuti ze zibarizwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Epfo gukoresha ububasha bw’iki gihugu kiri mu binyamuryango by’Akanama k’Umutekano ka Loni mu 2019-2020.

Uyu mugabo ntiyumvise niba inshuti ye itarabonye ubukana bw’ikibazo yahuye nacyo ndetse niba bitabaye ubu, bitazashoboka.

Kayumba we yakomeje gushimangira ko itangazamakuru ryabaye intwaro yabafashije mu 2010 ubwo Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano katangazaga raporo yavugaga ko we na Karegeya Patrick bagize uruhare rukomeye mu byaha by’ubwicanyi byakozwe n’abarwanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibumbiye muri FDLR.

Himbara nta kindi yashoboraga gukora usibye gutega amatwi Kayumba wananiwe kwiyumvisha ko ibimenyetso simusiga biri muri iyi raporo bigaragaza ko iyo mu 2010 yari nk’urucabana.

Inama za Himbara kuri Nyamwasa ntizari nziza kuko kuri iyi nshuro raporo ya Loni yasabye Guverinoma ya Afurika y’Epfo ubufasha ku bikorwa bya Kayumba.

Mu by’ukuri hari ibihamya byinshi n’ubusabe buganisha ku mikoranire ihamye hagati ya Afurika y’Epfo n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kuri Kayumba.

Byaba ari uguca ku ruhande, kuvuga ko Kayumba yafatiwe hagati y’urupfu n’umupfumu. Biragagara ko kuri iyi nshuro atazoroherwa no kubona ubufasha buzatuma adahanwa. Kwakirizwa aya makuru mu mwaka mushya, ni nde bitahungabanya?

 

Kayumba Nyamwasa ashobora gufatirwa ibihano na Loni

Iyi nkuru yatambutse bwa mbere muri The New Times mu cyongereza ishyirwa mu Kinyarwanda na IGIHE.com

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa

http://www.igihe.com/politiki/article/igitutu-kuri-kayumba-nyamwasa-ushobora-gufatirwa-ibihano

Posté le 07/01/2019 ar rwandaises.com