Yanditswe na Elisée Mpirwa

Nyuma y’Inama y’Umushyikirano yabereye i Kigali muri iki cyumweru gishize, abagize Diaspora nyarwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri gahunda yayo ya ‘Garuka Urebe’ cyangwa ‘Come and See’, basuye ikigo cya Mutobo maze batangaza ko ugifasha FDLR ari umwicanyi.

Ubwo basuraga ikigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, abagize Diaspora nyarwanda bagiranye ibiganiro nabo maze bimenyera ukuri ku buzima bwo mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bamwe babona n’abo baherukaga mbere y’1994.

Maj. Gahamanyi Landolin ni umwe mu basirikare batahutse akaba yishimiye uru ruzinduko rwa Diaspora nyarwanda dore ko yabashije kubona umugore w’umugabo biganye kera maze asaba ko bababera abavugizi.

Yagize ati : “Turishimye kandi tubatezeho kuvugana n’abayobozi ba FDLR bari i Burayi maze bakamenya ukuri ku Rwanda bakaza tukarwubaka”.

Iribagiza Illuminée waturutse muri Danemark yavuze ko yababajwe cyane n’abantu bize baba i Burayi, bumva ko kubaho nabi kw’abandi ari byo bibaha amahoro.

Yagize ati : “Abo bafasha FDLR baba i Burayi barikunda kandi uwo ari we wese ku isi amenye ko aba ari umwicanyi”.

Iribagiza Illuminée yavuze ko abafasha FDLR ari abicanyi

Musonera Frank ukuriye iki kigo cya Mutobo ; yatangarije IGIHE.com ko iyi Diaspora bayitezeho kubabera abavugizi mu bihugu baturukamo ngo bityo berekane isura nyayo y’u Rwanda.

Nyuma yo gusura iki kigo cya Mutobo, Diaspora nyarwanda yanasuye ingando y’abana bacitse ku icumu bibumbiye mu muryango ‘Uyisenga ni Imanzi’ ibera i Nkumba.

Iyo ngando yitabiriwe n’abana bagera kuri 430 barimo abakobwa 242 ndetse n’abahungu 188 baturuka mu turere 10 uwo muryango ukoreramo.

Umunyabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr. Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko aba bana biga byinshi ku Rwanda ndetse n’amateka yarwo kandi bakanashishikarizwa kwiyubaka kuko ngo aribo maboko y’igihugu.

Yagize ati :“Tweretse Diaspora kimwe mu bikorwa Komisiyo yagiye ikora kugira ngo yubake Abanyarwanda ndetse n’imibanire yabo ndetse tunakureho ikibazo bafite cyo kutamenya uko u Rwanda rwifashe. Iyi Diaspora igizwe ahanini n’urubyiruko, rero ni ngombwa ko bose bamenya ko ari bo maboko y’igihugu”.

Mu biganiro n’abana, abagize Diaspora babijeje ubufatanye kandi babamenyesha ko batari bonyine ahubwo babashyigikiye muri gahunda zabo zose ngo bityo babashe kuziteza imbere ndetse n’igihugu cyababyaye bagiteze imbere.

Muri iyi gahunda ya ‘Garuka Urebe’, Diaspora nyarwanda izagirana ibiganiro n’inzego zinyuranye aho ndetse bazasura ibindi bikorwa binyuranye ngo birebere ukuri kuri mu gihugu dore ko benshi muri bo bari abamaze n’imyaka batakibona ndetse n’abandi bacyumvaga gusa bataragisura kuko bavukiye hanze.

Amwe mu mafoto ubwo abagize Diaspora bari i Mutobo

Uwari yariyise Shakespeare wari uwungirije umuvugizi wa FDLR yabwiye Diaspora ukuri ku bibera mu ishyamba

Abaturutse muri Zambia nabo batumaga ku bo bahasize

Maj. Gahamanyi yishimiye kubona umugore w’inshuti ye biganye kera

Abari barageze mu Congo-Brazzaville bahuye n’uwo bazi waturutse muri Diaspora yaho bamutuma ku bandi

Abagize Diaspora bakusanyije amafaranga yo gutangira gufasha aba bana

Amwe mu mafoto ubwo abagize Diaspora bari i Nkumba, ahateraniye abana bafashwa na Uyisenga ni Imanzi

Iribagiza yiyemeje kubera umubyeyi ‘Marraine’ uyu mwana w’imyaka 13 w’impfubyi akamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi

Abanyeshuri biga muri USA bagize Isaro Foundation bijeje aba bana inkunga y’ibitabo 100

Abagize Diaspora bakusanyije amafaranga yo gutangira gufasha aba bana
Posté par rwandanews