Perezida Kagame Paul uri mu ruzinduko rw’akazi mu Buyapani yavuze ko ibibazo n’imbogamizi u Rwanda na Afurika bifite hari abantu bashoboye kubikemura ahubwo hakwiye kugenwa uko bikorwa neza.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 9 Mutarama 2019, mu Nama yiga ku Ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Buyapani. Yateguwe n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe gushyigikira Ubucuruzi bwo hanze (Japan External Trade Organization – JETRO) na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyamurikiye abarenga 200 biganjemo abashoramari bakomeye bitabiriye iyi nama, amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Perezida Kagame yahaye ikaze abashoramari 200, anabashishikariza kwagura ibikorwa by’ishoramari n’u Rwanda.

Yagize ati “Mu rugendo rwacu rwo kwiyubaka, hari ibyo twabonye ari ingenzi mu gukomeza kwiteza imbere tugana aho u Buyapani n’ibindi bihugu byateye imbere bihagaze. Turagerageza gufatiraho kandi dufashwa n’ibyo bihugu n’abandi bantu dukorana. Gukora ishoramari rihuriweho ni ikintu cy’ingenzi cyane.’’

Yavuze ko intambwe yatewe mu ishoramari ry’u Rwanda idahagije kuko hagikenewe imbaraga nyinshi zo gukomeza gukora.

RDB yanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 mu Rwanda rifite agaciro ka miliyari $2.006 mu 2018.
Yagize ati “Dufite ibibazo n’imbogamizi bikeneye gukemurwa ariko tunafite abantu batanga ibisubizo byo kubirandura. Ikibazo ni ukureba uburyo bwiza twakoresha tukabirenga mu buryo bwihuse.’’

Perezida Kagame yijeje ubufasha bw’u Rwanda mu gufasha abashoramari gukorera mu bwisanzure.

Abashoramari b’Abayapani baganirijwe ku mahirwe ari mu bukerarugendo, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga ku ibura ry’ibikoresho bishingiye ku kuba u Rwanda rutegereye ibyambu bikomeye.

Ati “Ushobora guhura n’ibibazo bikomeye nk’igihugu kidakora ku Nyanja ndetse bisaba ikiguzi gihambaye. Tugomba gukemura iki kibazo dukoresheje ubwenge no kwihangira udushya. Dushobora guhindura ibisa n’imbogamizi bikatubera amahirwe.’’

Umukuru w’Igihugu yanahamagariye Abayapani gushora imari mu mushinga wa Kigali Innovation City uzahindura u Rwanda igicumbi cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi bw’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ati “Twifuza ibigo byo mu Buyapani tuzafatanya muri uru rwego. Bafite ubunararibonye buhuye n’intego zacu. Ibyo dukora mu gihugu, twibanda ku kuzamura imibereho y’abaturage dukoresheje impano n’imbaraga zacu.

Imiterere y’u Rwanda ihuzwa n’iya Afurika ndetse hari imbogamizi zicocwa mu buryo buhuriweho n’umugabane.

Perezida Kagame yavuze ko “Ishoramari riva mu Buyapani ryashinze imizi muri Afurika ndetse hari intambwe yatewe mu mikoranire natwe. Dufite isano ya hafi hagati y’u Rwanda na Afurika ndetse n’u Buyapani bituma habaho imikoranire itanga amahirwe yagutse”.

Yakomeje ati “Ni uko twageze ku isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA kuko tureba ku mugabane ugenderana ndetse ugakuriranaho imipaka mu bucuruzi bizatuma abatuye hanze batugana.’’

Kagame yagaragaje ko Afurika ifite umutungo kamere mwinshi urimo n’abaturage 1 287 920 518 bayituye.

Yagize ati “Hagati y’ubutunzi karemano n’abantu, guhanga udushya n’ikoranabuhanga, nta kibazo twananirwa gushakira igisubizo gikwiye. Afurika n’u Rwanda nta yandi mahitamo bifite usibye gukomeza guha agaciro ibyo dukora. Afurika ntikwiye kuba isoko y’ibintu kamere, ahubwo yahindutse iyubakiye ku bantu. Imikoranire hagati ya Afurika n’u Buyapani, u Rwanda n’u Buyapani igomba kubakira kuri iyi myumvire.’’

Ku wa 21 Kamena 2018, Perezida Kagame yasobanuriye abitabiriye Ihuriro ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika, ryabereye muri Ghana ko utavuga impinduka wirengagije ko abantu n’umutungo kamere ukeneye gukoreshwa neza.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, ku wa 8 Mutarama 2019, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni zisaga $29 zo kongera ubushobozi bw’imiyoboro iva ku ruganda rw’amazi rwa Nzove igera ku bigega bya Ntora muri Kigali.

 

Perezida Kagame yahamagariye ba rwiyemezamirimo bakomeye mu Buyapani gushora imari mu Rwanda

 

Perezida Kagame yashishikarije abashoramari bo mu Buyapani kugana isoko ry’u Rwanda

 

Perezida Kagame yavuze ko hari ibisubizo binyuze mu ikoranabuhanga ku ibura ry’ibikoresho bishingiye ku kuba u Rwanda rutegereye ibyambu bikomeye