Khadja Nin niwe munyafurika wari mu bakemurampaka mu Iserukiramuco rya cinema rya Cannes umwaka ushize

Uyu muhanzi w’icyamamara i Burundi, mu Rwanda no mu Bubiligi akaba azwi na henshi muri Africa yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi aho atuye. Avuga ko Africa ariyo iba mu ntekerezo ze, u Burundi iwabo ku mutima we. Agaruka ku bibazo Africa ibamo, ikibitera n’uko yabisohokamo. U Rwanda arubona nk’urugero.

Mu kiganiro kirekire, Khadja Nin uzuza imyaka 60 muri Kamena uyu mwaka, avuga ku buzima bwe bwiheriye, aho yavukiye i Gitega mu Burundi, uko yirukanywe mu ishuri ryisumbuye akajya gukomereza i Kinshasa, uko yarongowe ku myaka 21 akabana n’umugabo we mu mashyamba ya Ituri muri Congo bakahava mu 1980 afite umwana umwe bajya kuba mu Bubiligi.

Ku myaka 22 gusa yari amaze gupfusha, se, nyina, umugabo we na nyirabukwe bazize kanseri. Avuga ko yahuye na byinshi bikomeye ari muto bikamukomeza. Mu Bibiligi yakoraga imirimo iciriritse mbere yo kujya muri muzika, kuko yari ayifitemo impano atarakoresha.

Ku myaka 30 yabaye icyamamare kubera indirimbo ze, cyane nka ‘Sambolera’ n’izindi…abona ubuzima bwiza abona n’undi mugabo witwa Kacky Ickx, wari icyamamare mu masiganwa y’imodoka bashakanye mu 2006 babana i Bruxelles n’ubu.

Ngo azongera kuririmba u Burundi bwibohoye

Ngo ni nko kwihinduranya yiyemeje…kuko igihugu cye ubu ari nk’ihwa rimuri ku mutima kuva mu myaka ine ishize  Perezida Nkurunziza arenze ku Itegeko Nshinga agakomeza ubutegetsi hagapfa abantu, abandi bagahohoterwa, abandi bagafungwa igihugu ubu ngo kibaka kitagaragara ku ruhando rw’isi.

Ati “U Burundi buri mu bihugu bikennye ku isi; ibyo birababaje. Ni igihugu kiza gifite amahirwe menshi. Mu bujiji bwe, Nkurunziza yetegetse kuringaniza hashingiwe ku moko mu miryango itegamiye kuri Leta. Rimwe, yose irigendera, ni akaga kuko niyo gusa yafashaga abantu.”

Ubumuntu buri gutakara kubera intambara z’ubutegetsi

Ngo nibyo biriho. Ati “Reba uriya musazi w’imisatsi y’umuhondo, umwanzi we Kim, umuturukiya, umurusiya…ariko abateza ibibazo Africa ni abanyafurika ubwabo. Nubwo ibihugu bikomeye bibifitemo nabyo uruhare. Amafaranga araza arikontashyirwe mu kubaka imihanda, amashuri n’ibitaro nibaza ko ibyo bifasha bariya bose ko Africa ihora mu bibazo. Harimo ubufatanye ukuntu. Ibibangamiye Africa ni ruswa no gutinda ku butegetsi. Nimwibaza Africa ivuye mu bibazo irimo; yaba igihangage mu isi imyaka ibinyejana kuko abandi bose bakijijwe na twe. Urubyiruko rwa Africa rukwiye gufata uyu mugabane mu biganza byarwo.”
Khadja Nin afite ikizere kubera ko hari aho yagiye abona urubyiruko rugenda ruhagurukira gufata Africa mu nshingano zarwo nubwo inzitizi nyinshi.

 

Bamubwira ko Kagame ari umunyagitugu

Uyu muhanzi abona hari ingero nziza z’ibihugu bya Africa biri guhindura ibintu. Ati “Nimurebe Perezida mujya muri Ghana. Nimurebe u Rwanda; urugero rwiza! Bambwira ko ari umunyagitugu; njyewe ndota umunyagitugu nka Kagame muri buri gihugu cya Africa.”

Khadja Nin avuga ko ubu demokarasi no mu bihugu by’Iburengerazuba iri kwanga nubwo bakomeza kunenga Africa, nyamara badakwiriye kugereranya iyabo n’iya Africa.

Ati “Kujya gusobanurira demokarasi umuntu utazi gusoma no kwandika wo hasi mu cyaro muri Mali gahunda y’abakandida ni ukwibeshya. Gahunda hariya irangirira ku byanditse ku mupira n’ingofero cyangwa se ku uvuga niba bava hamwe cyangwa mu bwoko bumwe.”

Arakomeza ati “igikwiye muri Africa ni umuntu ukomeye, ufata umwanzuro nko mu muryango we, nk’umuyobozi w’Umudugudu. Nta kabuza niko Paul Kagame ayobora. Kagame, simuzi ariko ndeba uko u Rwanda ruri guhinduka, uko rwubashywe ku rwego mpuzamahanga. Arantangaza. Arategekesha umutima. Urugero; araha imiryango inka. Inka ni ikimenyetso cy’agaciro. Ni ikintu gikomeye. Nyamara muri Gabon nta muhanda uhari hagati y’umugi wa mbere n’uwa kabiri y’igihugu.”

 

We akora iki nk’umunyafurika?

Khaja Nin avuga ko afasha iterambere ry’imishinga mito iha benshi inyungu. Iwabo afasha ababyeyi kwiteza imbere mu dushinga duteza imbere abagore cyangwa urubyiruko kunganira ababyeyi kubishyurira amashuri. Ariko ngo intego ye cyane cyane ni abana n’urubyiruko kuko aribo hazaza ha Africa

Ati “ubu mvuye muri Côte d’Ivoire aho nari mperekeje ishyirahamwe ‘See and Smile’ mu minsi 10 turi kumwe n’abaganga b’amaso n’amenyo b’Ababiligi n’Abarundi bagendaga ahantu ku handi bavura abaturage.

Mu minsi ine, abaganga bageze ku bantu 820 babaze indwara y’ishaza abarwayi 46, twajyanye amataratara 600, umuti w’amenyo n’ibikoresho byayo tunigisha isuku y’amenyo.”

Khadja Nin avuga ko ubwe atera inkunga imishinga nk’iyi igamije guhindura imibereho y’abanyafurika kugira ngo babeho neza.

Khadja Nin ikintu kimukomeza ngo ni intege nke ze, akemera ko Imana yemera n’abandi bose bemera ari imwe abantu bayitandukanya ku ndimi n’ubuhezanguni gusa, ko ababyeyi be aribo shingiro ry’uwo ari we, ko umuntu yishimiye guhura na we ari Nelson Mandela.

Ni mu kiganiro kirambuye La Libre Belgique cyatangajwe kuri iki cyumweru tariki 27 Mutarama

Yashyizweho na CHIEF EDITOR

UMUSEKE.RW

Posté le 30/01/2019 par rwandaises.com