Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Rwigara na nyina Mukangemanyi, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ko ku birego byose “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.” Yakomeje agira ati “rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iminsi mike bagizwe abere, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangarije The NewTimes, ko bahagaritse kujuririra uriya mwanzuro nyuma yo kubigirwamo inama n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Ati “Twajuriye nk’Ubushinjacyaha ariko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yadutegetse kudakomeza akoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, rero twafashe umwanzuro wo guhagarika ubujurire”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahamije ko koko babujije ubushinjacyaha gukomeza iby’ubu bujurire kuko guverinoma irajwe ishinga no gushyira umutungo w’igihugu mu bindi bikorwa.

Ati “Ibyo urukiko rwemeye birahagije mu bihe nk’ibi. Hari ibindi bifite akamaro byakoreshwamo umutungo w’igihugu kurusha gukomeza ubu bujurire.”

Ingingo ya 145 y’Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015, ivuga ko mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha Mukuru amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

 

Diane Rwigara yishimanye n’abo mu muryango we amaze kugirwa umwere n’urukiko

 

Byari ibyishimo kuri Mukangemanyi Adeline Rwigara ubwo yagirwaga umwere

angel@igihe.rw

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwahagaritse-kujuririra-icyemezo-cyo-kurekura-abo-kwa-rwigara
Posté le 10/01/2019 par rwandaises.com