Buri tariki 8 Werurwe, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora, ntibatangwa kuri uyu munsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw’Umunyarwandakazi uzirikana agaciro yasubijwe n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

Ni umunsi bashimangira ko koko umugore ari amahoro, ubumwe, urukundo, ukwiyoroshya, amahirwe y’uburumbuke bwa muntu n’umuryango wagutse, bagahamya ko ‘ukurusha umugore aba akurusha urugo’.

Kuri iyi nshuro, Abanyarwanda batuye, bakorera n’abiga mu Buholandi bahuriye muri Diaspora Nyarwanda, bazawizihiza kuwa 16 Werurwe kuri Hotel Hilton-Zeestraat 35, 2518 AA Den Haag iherereye mu Mujyi wa La Haye / Den Haag mu Buholandi.

Ibi birori bizatangira Saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, nk’uko bisanzwe bizahuza abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, n’abandi baturutse hirya no hino mu Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi mu nkengero z’u Buholandi.

Baganira ku mwanya umugore afite mu gihugu cy’u Rwanda ndetse bakarebera hamwe icyo na bo bakora mu gufatanya n’abandi bari mu gihugu kugiteza imbere. Biba kandi n’umwanya wo kuganira kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Uretse ibiganiro, uyu mwaka hazakirwa itsinda riturutse mu Rwanda, rizajya mu Buholandi kumurika ibikorerwa mu Rwanda, ‘Made in Rwanda’. Iri tsinda rizwi ku izina rya ‘Iby’Iwacu’, rigaragaza cyane cyane imyambaro yakorewe mu Rwanda n’ibindi bijyana na byo byose.

Umulisa Fiona Cécile uzaba uyoboye iri tsinda ry’abantu 18, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuzamurika ibyiza by’i Rwanda, ku buryo budasubirwaho, bakazanerekana na Filime mbarankuru ngufi yakozwe ku myambarire ya Made in Rwanda, mu bijyanye n’abagore.

Ati “Twarabyiteguye abazaza bazabona n’ibyo bagura kandi bihere n’ijisho ibikorerwa mu Rwanda”.

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi bufatanya n’abategura iki gikorwa, buvuga ko ‘ari ibyishimo kuba uyu munsi uzaba ari umwanya wo kwerekana koko umwanya w’umugore n’ibikorwa byagiye bigerwaho abifitemo uruhare rugaragara mu nzego zitandukanye ndetse n’izifata ibyemezo mu Rwanda’.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, yashimiye Abanyarwandakazi bo muri Diaspora uruhare bakomeje kugira mu gutegura iki gikorwa kandi bakangurira abazabishobora bose kuza kwifatanya ari benshi nkuko bisanzwe.

 

Umwaka ushize umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe n’ab’ingeri zinyuranye mu Buholandi

 

 

 

 

 

 

Ambasaderi Karabaranga ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi w’abagore umwaka ushize

 

Kuri iyi nshuro umunsi mpuzamahanga w’abagore mu Buholandi uzizihizwa kuwa 16 Werurwe 2019

Karirima@igihe.com

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe