Theresa May yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’ishyaka ry’abadaharanira impinduka (Conservative Party), ibintu bizatuma hanashakwa Minisitiri w’Intebe mushya.

Yatangaje ko tariki 7 Kamena 2019 azava ku mwanya wa Minisitiri w’intebe yari amazeho imyaka itatu.

Mu nyubako Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza abamo izwi nka Downing Street kuri uyu wa Gatanu, May yavuze ko byari umugisha kuba Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza.

Mu ijwi ryuje ikiniga, yavuze ko nta rwango ajyanye, ati “Nta rwango na ruke ahubwo ni icyubahiro kuba narahawe amahirwe yo gukorera igihugu nkunda.”

Yashimye ibikorwa bitandukanye Guverinona yari ayoboye yagezeho birimo kugabanya icyuho cy’ibiva mu mahanga n’ibyoherezwayo, kugabanya ubushomeri no gushakisha inkunga igamije gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.

Icyakora May yavuze ati “Nzahora nicuza kuba ngiye ntakemuye ikibazo cyo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Brexit”.

May yeguye nyuma gato yo guhura n’umuyobozi w’’itsinda ry’abadepite b’ishyaka rya Convertive Party, Graham Brady. Byari biteganyijwe ko abo badepite batangiza inkundura yo kumukuraho icyizere iyo yanga kwegura ku bushake.

May yeguye mu gihe kuri uyu wa Kabiri yatanze imbwirwaruhame agerageza gusobanura ingingo nshya zo kongera muri raporo igaragaza umubano u Bwongereza bwifuza nyuma yo kwivana burundu mu muryango uhuza ibihugu by’I Burayi.

Benshi mu bagize Inteko Ishinga amategeko banze ibyo bisobanuro by’inyongera ndetse n’ab’imbere mu ishyaka rye batabyemera barushaho kwiyongera.

Kuri uyu wa Gatatu Andrea Leadsom wari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko uturuka mu ishyaka rya May, Conservative Party yeguye ku mwanya we avuga ko aho bigeze ibyo kuvana u Bwongereza mu muryango w’i Burayi biyemeje bitazashoboka uko babyifuzaga.

Kuva yajya ku butegetsi, May yagerageje kumvikana n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uburyo bwiza u Bwongereza bwava muri uwo muryango hatabayeho igihombo kinini ariko inshuro eshatu zose yabigejeje ku Nteko Ishinga Amategeko banze kubyemeza.

Byageze aho bamwe mu badepite b’ishyaka rye umwaka ushize bashaka kumukuraho icyizere ariko arabisimbuka.

Amahirwe yari asigaye ni ayo kwemera ko habaho kamarampaka ya kabiri nubwo we atabishakaga ariko nabyo abadepite baba abo mu ishyaka rye n’abo mu ishyaka bahanganye rya Labour Party babyanze.

BBC yatangaje ko ubwegure bwa May bwahaye rugari ishyaka rye gushaka undi umusimbura.

Mu mbwirwaruhame itangaza ubwegure bwe, May yavuze ko yagerageje kumvisha abadepite kumushyigikira mu biganiro yagiranaga na EU ngo bivane muri uwo muryango ariko bikanga.

Yavuze ko aho bigeze ari ah’undi muyobozi kugerageza ko yabishobora.

Nyuma yo gutangaza ubwegure bwe, abadepite benshi bo mu ishyaka rya bamushimiye ubutwari agize.

Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2016 asimbuye David Cameron wari weguye nyuma ya kamarampaka ku kwivana muri EU yagaragaje ko benshi mu Bongereza bashaka kuva muri uwo muryango.

Cameron yeguye asohoza isezerano yari yaratanze ry’uko abaturage benshi nibatora bivanamo azegura.

May mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe yari umunyamabanga Mukuru ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu.

Mu nyubako Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza abamo izwi nka Downing Street kuri uyu wa Gatanu, May yavuze ko byari umugisha kuba Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 24 Gicurasi 2019

Posté le 24/05/2019 par rwandaises.com