Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame na Macron bahuye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Nzeri 2018 nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 73.

Urubuga rwa Twitter rwa Perezida Kagame ntirwatangaje ibyo abayobozi bombi baganiriyeho.

Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa anagirana ibiganiro na Emmanuel Macron ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwagaruriye agahenge umubano w’ibihugu byombi warimo ikizinga gishingiye ku ruhare u Rwanda rushinja u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare bucumbikiye.

Rwemerejwemo ko u Bufaransa bushyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise uhatanye n’Umunya-Canada, Michaëlle Jean ku mwanya w’Ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Amatora azabera mu nama ya OIF izateranira i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Kandidatire ya Mushikiwabo yanashyigikiwe n’ibihugu byo muri Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibindi yasuye mu mpande zitandukaye z’Isi abigaragariza imigabo n’imigambi ye.

Imishinga Mushikiwabo ashyize imbere ikubiye mu nkingi enye zirimo kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango wa Francophonie icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azanitabira Inteko Rusange ya Loni mu gukomeza kwiyegereza abakuru b’ibihugu no gushaka amajwi azamwicaza muri OIF mu myaka ine iri imbere.

Iyi nama iri kubera i New York, ku wa 26 izibanda ku ngingo yo kurwanya igituntu nk’uko byemejwe n’ibihugu by’ibinyamuryango muri Gashyantare uyu mwaka. Ku wa 27 Nzeri 2018 abakuru b’ibihugu bazasuzuma intambwe yatewe mu kwirinda no kugenzura indwara zitandura.

 

Perezida Kagame ubwo yahuraga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

 

Perezida Macron yahuye na Mushikiwabo uri kwiyamamariza kuyobora OIF

 

Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro

Amafoto: Village Urugwiro

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emmanuel-macron-w-u-bufaransa

Posté le 27/09/2018 par rwadaises.com