Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yanenze abirirwa bavuga ko bashaka kuzana demokarasi mu Rwanda nyamara wareba ibitekerezo bashaka kuzanana ukabibura, ahubwo bakakubwira ko bashaka gukuraho FPR-Intokanyi cyangwa Perezida Paul Kagame.

Rutaremera agaragaza ko hari bamwe bitwa ko banafite amashyaka mu mahanga, ubundi atari akwiye kubaho kuko icyo bashyize imbere ari urwango no kurimbura Abatutsi.

Ibi bikubiye mu kiganiro yatanze kuri One Nation Radio ubwo yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, n’Umuyobozi wungirije Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore, RGB, Dr Nibishaka Emmanuel.

Iki kiganiro cyagarukaga ku gusonukirwa icyo kutavuga rumwe na Leta bisobanuye n’imikorere y’abari muri icyo gice.

Mu gihe hirya no hino ku Isi usanga abenegihugu baterwa ishema no kurengera isura y’ibihugu byabo n’uko byagaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, hari bamwe mu Banyarwanda bihaye icyerekezo cyo guhindanya isura y’urwababyaye, ngo barebe ko bucya kabiri aho baherereye mu mahanga.

Gushakisha iyi mbehe no gushyira mu bikorwa urwango bafitiye u Rwanda, usanga ari bimwe mu bituma babaho barangwa n’ibinyoma no gufata ibyiza u Rwanda rwagezeho bakabyita ibibi.

Bamwe muri bo bavuga ko bahunze u Rwanda, bavuga ko bahunze politiki mbi.

Tito Rutaremara yagize ati “Nk’abo birirwa bavuga ko bashaka kuza kwica Abatutsi ntibakwiye, igisekeje ni uko ba bandi bavuga ko babahagarariye barimo nka ba Kayumba n’abandi, usanga bavuga ko bo batabikora nyamara ugasanga barimo gukorana.”

“Hari abandi batangira amashyaka kandi bari abajura ndetse n’abantu bakaba bazi ko wari umujura, bivuze ko n’aho uzazira n’ubundi uzongera ukiba, ubundi uwo muntu ntaba akwiye kwemerwa. Iyo ukurikiranye abo bose sindabona gahunda zabo za politike nzima, utavuze ko ashaka gukuraho FPR, usanga avuga ko ashaka gukuraho Kagame.”

Rutaremara yavuze ko ikibabaje ari uko usanga aba bose aho kuvuga politike zabo nzima, birirwa bashyira imbere ibyo kuvuga uwo bashaka gukuraho mu gihugu.

Yagize ati “Ugera mu ishyaka ugasanga baravuga ngo ndashaka gukuraho kanaka, politike batanga wumva ntazo bafite ahubwo ari ukuvuga ngo ndakuraho. Muri iki gihe hari ijambo babonye birirwa bavuga ngo ndashaka kubaka demokarasi, iryo niryo babonye ariko iyo urebye usanga ari ugutesha igihe.”

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobore, Dr Nibishaka Emmanuel, yavuze ko abo bantu bakwiye gufatwa nk’abiyitirira politike n’amashyaka, kuko ibyo bakora bitemewe n’amategeko.

Ati “Ibyo za FDLR zikora na RNC ntabwo ari opozisiyo ahubwo hari izindi nyito wabita, wanabita imitwe y’iterabwoba bitewe n’ibikorwa bakora. Ubundi niba bashaka kugera ku butegetsi bakaje mu Rwanda bakandikisha imitwe yabo ya politike kuko hari ibisabwa, barangiza bagatangira gukora mu buryo bwa demokarasi n’amahoro kuko kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi si ukubuza abandi umutekano.”

Kuki bataza gusaba kwandikisha imitwe yabo muri RGB?

Dr Nibishaka Emmanuel avuga ko “Kugeza ubu nta muntu wo muri opozisiyo wagerageje kwandikisha ishyaka, ariko icya mbere twareba ni ukumenya ngo abo bantu ni bantu baki? Abenshi muri aba iyo urebye usanga ari abantu bahunze ubutabera.”

Yakomeje agira ati “Abandi ni RNC kandi murabazi ko bashakishwa n’ubutabera, FDLR nabo basize bakoze Jenoside.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yavuze ko muri iki gihe usanga abantu barapfuye guterura ijambo demokarasi, bakumva ko ari inzira ibageza mu butegetsi, ariko ugasanga nta murongo ngenderwaho bafite.

Ati “Ibyo barabyitwaza bakavuga ngo ntabwo mwaduhaye urubuga rwa politike niyo rwaba rusenya, usanga ari abantu barangwa na vamo njyemo.”

“Twe nk’u Rwanda twagize n’ibyago kuko abo bose si uko ari abantu bafite ibitekerezo byubaka igihugu, ahubwo ni abantu badutse kubera ko batabonye umugati ugasanga bigize abarakare, bagakoresha uburyo bwose niyo bwaba ubuteza umutekano muke ariko bakabona ubutegetsi.”

Karega yavuze ko ariyo mpamvu usanga bahisemo kujya mu mahanga bakabeshya ko mu Rwanda nta rubuga ruhari kandi hari amashyaka menshi, ariko kubera ko abahari badaterena intebe bo bagahitamo kuvuga ko nta opozisiyo ihari.

Imitwe ya politiki 11 niyo yemewe mu Rwanda nyuma yo kwandikwa agahabwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu. Yose mu 2018 yatsindiye imyanya itandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko. Rutaremara yavuze ko abiyita abatavuga rumwe na Leta aho kuvuga politike zabo nzima, birirwa bashyira imbere ibyo kuvuga uwo bashaka gukuraho mu gihugu Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yavuze ko muri iki gihe usanga abantu barapfuye guterura ijambo demokarasi, bakumva ko ari inzira ibageza mu butegetsi Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Nibishaka Emmanuel, yavuze ko abenshi mu bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bafite ibyaha basize bakoze

Yanditswe na Kuya 13 Gicurasi 2020

https://igihe.com/politiki