Nyuma yo kurasirwa ku irembo ry’urugo rwe akajyanwa igitaraganya mu bitaro ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg, ubu noneho Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa yabashije gusohoka mu bitaro, akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’

Akigera mu bitaro, Lt Gen Kayumba yitaweho bihagije, anahahererwa uburinzi bukomeye bwagenwe na Leta ya Afurika y’Epfo. Umufasha we Rosette Nyamwasa n’abana be babiri bamubaye bugufi, abanyamakuru nabo banyuranagamo bashaka kumenya amakuru y’imvaho, nyuma y’iraswa rye.

Impuha nazo zabaye nyinshi ku bijyanye n’uburyo yarashwemo, ndetse n’uko yari amerewe mu bitaro, kugeza n’aho abaca ibikuba bemeje ko yaba atagihumeka. Amakuru yizewe yatanzwe n’umufasha we, ndetse n’umuvugizi w’ibitaro yari arwariyemo bemezaga ko yagiye yoroherwa umunota ku wundi.
image

Hano Lt Gen Kayumba Nyamwasa yari akiri mu bitaro.
Kuri ubu yavuye mu bitaro n’ubwo hari isasu atarakurwamo

Amakuru mashya dukesha Daily Monitor, ni uko nyuma yo kugarura akabaraga no gusuzumwa bihagije, Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, akaba arwariye iwe i ‘Melrose Arch residence’ muri Johannesburg. Kugeza ubu, we ubwe ntacyo aratangaza ku iraswa rye.

N’ubwo yavuye mu bitaro ariko, abaganga bamukurikiranye bemeza ko hari isasu atarakurwamo, ariko ibi nabyo bikazakomeza gukurikiranirwa bugufi ku buryo amagara ye atazahazaharira.

Kugeza ubu abantu batandatu mu bakekwaho uruhare n’ubufatanyacyaha mu iraswa rye, nibo bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Afurika y’Epfo, yirinze gutangaza imyirondoro yabo mbere y’uko iperereza ku byo bakekwaho rirangira. Colonel Patrick Karegeya, Umunyarwanda utuye muri Afurika y’Epfo, yatangarije BBC ko nawe afite impungenge zo kuraswa. Hagati aho Minisitiri Louise Mushikiwabo mu izina rya Leta y’u Rwanda, yamaze gutangaza ko ntaho ihuriye n’ubwicanyi bwashatse gukorerwa Kayumba Nyamwasa.

Foto: Daily Monitor

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-5535.html

Posté par rwandaises.com