Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Mugenzi we wa Kenya Moses Watangula (Foto / Perezidansi ya Repubulika)
Nzabonimpa Amini

URUGWIRO VILLAGE – Muri Village Urugwiro ku wa 21 Kamena 2010, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya Moses Watangula, ibiganiro byibanze ku kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Nairobi ukanyura Kampala ukagera i Kigali.

Minisitiri Watangula yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko intego y’uruzinduko rwe ari ukunoza umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kenya hareberwa hamwe uko ubucuti hagati y’ibihugu byombi bwarushaho gutezwa imbere.

Minisitiri Mushikiwabo we atangaza ko Minisitiri Moses Watangula yaje gushyira umukono ku masezerano y’umubano n’ubutwererane yemejwe n’ibihugu byombi muri Werurwe 2010. Watangula kandi yabonanye n’Umukuru w’Igihugu baganira ku mishinga itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho. Umwe muri iyo mishinga ukaba ari uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Mombasa – Kampala, impande zombi zikaba zaganiriye uko uwo muhanda wakomeza ukagera i Kigali.

Ikindi impande zombi zumvikanyeho ni uko hazabaho uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda muri Kenya nyuma y’amatora ateganyijwe muri Kanama 2010 nyuma y’uruzinduko Perezida Kibaki yagiriye mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2008.

Madamu Louise Mushikiwabo yemeza kandi ko mu gihe cy’ibyumweru 2 hategerejwe Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda kuko yamaze kwemezwa n’ibihugu byombi.

U Rwanda na Kenya bihuriye ku mishinga myinshi irimo uwa Fibre Optic, gari ya moshi, ibitembo bizanyuzwamo peterori ituruka Eldorat – Kigali, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Abanyanyamakuru bagarutse ku kibazo cya Kabuga uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi utarafatwa na n’ubu kandi hakekwa ko yigeze gucumbika muri Kenya, Minisitiri Wetangula yemeza ko Kabuga yigeze kuba muri Kenya, ariko ngo uyu munsi akaba atakihaba, ndetse akavuga ko amarembo yose akinguye ku muntu uwo ari we wese cyangwa inzego gukora iperereza kuri icyo kibazo.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=410&article=15092

Posté par rwandaises.com