Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, yagejejwe imbere y’urukiko ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo iterabwoba no kubangamira umutekano w’igihugu.
Sankara kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yunganiwe n’umunyamategeko we Nkundabarashi Moise, wanamwunganiye kuva mu bugenzacyaha.
Ku cyicaro cy’urukiko umutekano wakajijwe, aho ucunzwe n’abapolisi bari imbere mu rukiko no hanze yarwo. Hari kandi abanyamakuru benshi baba abakorera ibinyamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.
Umwanditsi w’urukiko atangiye ahamagara uregwa ’Nsabimana Callixte ahita atanga imyirondoro ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu, ati « umudugudu ntabwo nywibuka ».
Umushinjacyaha avuze ko asabira Nsabimana gufungwa ukwezi by’agateganyo kubera ibyaha 16 akekwaho.
Ibyaha 16 aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.
Ibijyanye n’umutwe yashinze
Bimwe mu bikorwa aregwa harimo gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM, yashinze afatanyije n’abandi bantu benshi tariki ya 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo.
Ashinga iryo shyaka ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Ngo ryakomeje gushaka abayoboke ku buryo ubu bageze ku bayoboke 200, n’imiterere yaryo yaravuguruwe rigaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi, rigira n’abarihagararira muri Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.
Iryo shyaka kandi ngo rifite itsinda ry’ingabo. Ngo RRM yaje kwihuza na PDR Ihumure, CNRD Ubwiyunge iyobowe na Gen Irategeka Wilson, aho bashinje ihuriro MRCD iyobowe na MRCD nka Perezida, Gen Irategeka ni Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte akaba Visi Perezida wa kabiri. Mu kugabana inshingano kandi ngo Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.
Bashinze umutwe bise FLR, unahabwa inshingano zo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda unahabwa ibikoresho nk’imbunda n’amasasu, ushingwa haherewe ku bari muri FDLR bayobowe na Gen Irategeka, hakaba n’abandi banyarwanda barimo 30 Nsabimana ubwe yavanye muri Uganda akabohereza mu birindiro muri RDC, ibyo akaba yarabishoboye yifashishije abandi bantu batandukanye yakoreshaga barimo ababa muri Uganda.
Aho uyu mutwe wakuye inkunga
Abaterankunga b’uwo mutwe barimo Leta y’u Burundi yabaye inzira y’aho gutera baturutse mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe, hakabamo na Leta ya Uganda yatanze ibikoresho n’abantu bajyana abarwanyi mu birindiro bya FLN muri RDC
Inkunga zo gushyingira MRCD ngo zatangwaga n’impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye nka Afurika y’Epfo, Mozambique, Canada, u Bubiligi, Amerika, Zambia, Malawi, Australia n’u Bwongereza.
Amafaranga amwe ngo yanyuzwaga kuri Rusesabagina andi akanyuzwa kuri Nsabimana Callixte.
Ibitero wagabye no gusahura
Ku wa 19 Kamena 2018, ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.
Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.
FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.
Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.
Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.
Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.
Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.
Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombgaa kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.
Nyuma y’ibyo bitero, Umushinjacyaha yavuze ko Nsabimana nk’umuvugizi wa FLN yumvikanye ku maradiyo ya BBC na VOA, n’imbuga nka YouTube yigamba ibyo bitero, avuga ko ari ibya FLN iyobowe na Habimana Hamada.
Ati « Twakwibutsa ko uyu mutwe ari uw’ingabo zitemewe washinzwe na MRCD, Nsabimana Callixte abereye Visi Perezida wa Kabiri. »
Muri dosiye kandi hashyizwemo amajwi ya Nsabimana avuga ko bagamije guhirika « leta y’u Rwanda iyobowe n’agatsiko », bakoresheje intambara.
Ngo yanavuze ko nubwo yakwicwa, urugamba rutazahagarara kuko ruteguye neza. Mukwigamba ngo yanagendaga akangurira rubanda gukora iterabwoba n’ibindi bikorwa bihungananya leta y’u Rwanda.
Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi ngo FLN yagabye ibitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe, ngo bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, bicamo abantu batandatu.
Icyo gihe ngo banakomerekeje abantu benshi batandukanye. Izo nyeshyamba kandi ngo zasahuye ibirimo imyambaro n’amaherena by’abari bamaze kwicwa no gukomeretswa, za mudasobwa, amatelefoni n’amafaranga. Nabwo ngo Nsabimana yumvikanye yigamba icyo gitero, anavuga ko bafashe ishyamba rya Nyungwe.
Nsabimana kandi ngo yumvikanye avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, agenda yongeraho icengezamatwara rigamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi.
Nsabimana ngo nk’umuvugizi wa FLN yahabwaga $1000 ku kwezi yo gukoresha mu itumanaho n’umutekano, ndetse ngo hari igihe yahawe $5000. Ngo yanahawe telefoni zo kwifashisha muri ako kazi, zafatiriwe zikaba ziri muri dosiye.
Imikoranire na Uganda n’u Burundi
Muri Werurwe kandi ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.
Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubasha kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.
Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.
Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabe bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda. Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.
Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.
Mu 2013 kandi ngo Nsabimana yihesheje indangamuntu na na pasiporo bya Lesotho, abihabwa abanje kubeshya amazina n’umwirondoro, aho yavuze ko yitwa Kabera Joseph wavukiye i Masisi muri RDC. Ibyo ngo byari ibihimbano kuko yabeshye.
Ubwo yafatwaga ngo yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano, amadarubindi ane yakoreshaga yiyoberanya, anafatanwa telefoni eshatu zo mu bwoko bwa Blackphone, iPhone na Samsung.
Indi mpamvu Ubushinjacyaha buheraho bumusabira kuburana afunzwe ni amajwi ye yigamba ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ngo abazwa mu Bugenzacyaha yemeye ko ayo majwi ari aye.
Indi mpamvu ishingirwaho ni ingano y’ibikorwa bya FLN byahitanye abantu icyenda, 19 bakaba barakomeretse.
Indi raporo bashingiraho ni iyakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, igaragaza uko basenye inzu mu gitero bahagabye, bagatwika imodoka, bakiba imitungo n’amafaranga by’abaturage, uko bashimuse abaturage batandatu n’ibindi.
Muri dosiye kandi ngo harimo ubuhamya bw’umupolisi witwa Mutaga Nsabimana yagerageje kwinjiza mu mutwe we ariko akabitahura akabimenyesha inzego z’umutekano, ku buryo bigaragaza ko Nsabimana yari akataje mu gushaka abarwanyi haba mu Rwanda no mu mahanga.
Ifungwa rye ngo ryatuma igihe urukiko rumukeneye yabonekera igihe, kuba afunzwe atasibanganya ibimenyetso bigikusanywa, kuba atashyira igitutu ku batangabuhamya ndetse ntihabeho gukorana n’abo bafatanyaga baba hanze, ndetse ngo gufungwa kwe kwatuma ibyaha yakoraga bihagarara nk’icengezamatwara akorera kuri radiyo n’imbuga nkoranyambaga.
Nta byinshi byo kwiregura -Nsabimana uzwi nka Sankara
Mu kwiregura, Nsabimana yavuze ko « nta byinshi mfite byo kwiregura nk’uko natangiye mbyemera, ibyaha byose ndegwa hano, ibyo nakoze ku giti cyanjye nk’ibi bijyanye na pasiporo nagombaga gukoresha mu kazi kanjye ko kwihisha mu kurwanya ubu butegetsi, ibindi byaha ni ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nkaba kandi nari n’umwe mu bayobozi bakuru b’impuzamashyaka ya MRCD, ari yo rwego politiki rwayoboraga FLN. »
Ati « Uteye ikigo cya gisirikare ukanyaga ibikoresho runaka cyangwa ukica abasirikare runaka, kujya kuri radiyo nkabisobanura nk’umuvugizi byari kunyorohera. » Ku bwe kuba harishwe abasivili ntibyari bikwiye kuko kujya kuri radio ukajya gusobanura ko nk’abasirikare bishe abaturage mu isoko bitoroshye.
Yavuze ko akibona MINADEF itangaje ko hari imodoka zatwitswe hafi ya Nyungwe, ngo yahamagaye Gen. Sinayobye ntiyamubona ariko undi musirikare mukuru amubwira ko « abahungu bazamutse berekeza kuri kaburimbo », ngo ahita amenya ko ari abasirikare ba FLN babikoze.
Ibyo ngo byagabwe na Major Guado. Aho ngo yaboneye Gen Maj Sinayobye Barnabé, yamubajije ko Leta y’u Rwanda ivuga ko igitero bakoze bishemo abasivili bagakomeretsa n’abandi, undi amusubiza ko leta y’u Rwanda « barabeshya niko babaye », amubwira ko ngo yabwiwe ko abarashwe ari abasirikare babiri bari muri izo modoka, bashatse kubarwanya.
Ngo yanamwoherereje n’amafoto abiri, imwe iriho umuntu w’umusirikare atabashije kwibuka izina rye, indi iriho uwahoze ari umusirikare ngo yabonaga yarasezerewe mu ngabo, ariko ngo yari umwavoka witwaga Yusuf. Nyuma ngo yaje kumenya ko uwo Yusufu ari muzima.
Kugeza ku wa 12 Mata, ngo amakuru Nsabimana yari afite ku bitero bya Kitabi, yari uko FLN yahagaritse izo modoka, abasirikare bayo bagatangira kwigisha abagenzi politiki za MRCD, ko abarashwe bari abasirikare bashatse kubarwanya.
Ngo amaze gufatwa akanerekwa gihamya, nibwo yanamenye ko muri batandatu bishwe mu gitero bari abagore kandi ari abasivili.
Ati « Maze kubona ko batandatu bari abasivili bapfuye, nkabona ko hari n’abandi basaga 20 bakomerekejwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nakoze ibishoboka amanywa n’ijoro ngo mbashakire ubuvugizi bazajye kurwana n’igisirikare cy’u Rwanda, bakabirengaho bakajya gukora ayo mahano, nibwo nahise mfata umwanzuro ko nta kintu na gito nshobora guhishira kuri FLN kuko bagambaniye ibyo twumvikanye nabo. »
Yasabye imbabazi
Nsabimana yavuze ko yasanze kuba harishwe abasivili, nta kindi yakora uretse kwemera ugutsindwa yagize nk’umwe mu bari abayobozi.
Ati « Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu. »
Yavuze ko asanga « FLN atari inyeshyamba zitanga icyizere, akaba ari nayo mpamvu nitandukanyije na FLN, n’ibindi bazakora.”
Ku byo gukorana na za Leta z’amahanga, icyo cyaha nacyo avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi, ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega butamubeshyera ku mubano yagiranye n’abasirikare bakuru b’u Burundi na Uganda.
Yavuze ko igihe bamufataga yari amaze kuvugana na Maj. Bertin wo mu
Ngabo z’u Burundi, wamufashije nka FLN mu gukura abasirikare muri Congo,
bagaca mu Kibitoke bagakomeza mu ishyamba rya Kibira, bagakomeza muri
Nyungwe.
Yavuze ko ariko u Burundi nta gikoresho cya Gisirikare bwabahaye, kandi
n’uburyo babikoraga ntabwo ari ubwari buzwi n’ubuyobozi bw’igihugu kuko
hari n’ubwo abasirikare babo bafatwaga.
Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari umuyoboke wa RNC.
Ati « Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC. »
Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig Gen Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.
Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze « ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye. »
Baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, intumwa zavuyeyo zivuga ko ngo « ubufasha twasabaga babutwemereye, nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye. »
Ati « Nyakubahwa mucamanza icyo cyaha nacyo nkaba nkemera, nkicuza, nagisabira imbabazi. »
Yavuze ko FLN yavutse mu 2016, ivuka ari umutwe wa gisirikare wiyomoye kuri FOCA (Force Combattante Abacunguzi), wari umutwe wa gisirikare w’ishyaka rya FDLR. Ngo wavutse nyuma y’uko bamwe bari bamaze kwiyomora kuri FDLR bashinga CNRD yahise ishinga umutwe wa gisirikare wa FLN (Force de Liberation Nationale).
Muri Nyakanga 2017 ngo CNRD yaje kwihuza n’ishyaka rya Rusesabagina, bashinga MRCD, igumana n’uwo mutwe witwaga FLN. Icyo gihe ngo Nsabimana Callixte yari umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri RNC muri Afurika y’Epfo.
Nyuma y’amezi atatu ngo Nsabimana na bagenzi be bitandukanyije na RNC bashinga ishyaka ryabo, nyuma aba MRCD baza kubegera bagirana ibiganiro, binjira mu mpuzamashyaka ya MRCD. Mu masezerano bari bafitanye ngo harimo ubufatanye mu by’imari, dipolomasi n’igisirikare.
Uwo mutwe ngo wari ufite abasirikare barenga 3000. Nsabimana avuga ko ibitero byose byagabwe byari ku mategeko ya Gen. Maj. Sinabyobye, nta wundi muntu yagishaga inama kuko yabaga ashaka kurinda amabanga.
Me Nkundabarashi Moise wunganira Nsabimana yavuze ko umikiliya we hari amakuru menshi yatanze n’inyandiko zafashwe, ku buryo ashobora kurekurwa agakurikirana adafunzwe, kuko atabangamira iperereza.
Yavuze ko ibijyanye n’imiterere y’ibyaha n’uko byakozwe bazabisobanura nibagera ku kuburana mu mizi, ariko asaba ko uwo yunganira yaburana ari hanze kubera ko iyo umuntu atarahamwa n’icyaha, aba agifatwa nk’umwere.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa, bishimangira impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko afungwa by’agateganyo, icyemezo kikazafatwa n’urukiko.
Yavuze ko nta kabuza ko Nsabimana adafatwa nk’umwere, ariko nta wakwirengagiza ko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha akekwaho ashobora kuba yarabikoze nk’uko abyiyemerera, bityo urukiko ari rwo rugomba gufata umwanzuro.
Nsabimana yasoje ati « Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze. »
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko umwanzuro uzasomwa ku wa 28 Gicurasi 2019.
Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 23 Gicurasi 2019
Par igihe.com
Posté le 23/05/2019 par rwandaises.com