Ubucuruzi hagati y’u Rwanda, u Burayi ndetse n’ibindi bihugu bikoresha Igifaransa bushobora kuzamuka kurushaho mu minsi iri imbere, nyuma y’ibiganiro biganisha ku gutangiza ingendo za RwandAir mu Bufaransa.

Ibigo nibura 75 byo mu bihugu bikoresha Igifaransa biri mu Rwanda mu biganiro byo gushaka amahirwe y’ubucuruzi yabyazwa umusaruro.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amahirwe yo gukora ubucuruzi ahari, ahubwo akeneye kubyazwa umusaruro.

Ni igikorwa gishobora kongererwa imbaraga n’urugendo rushya rwa RwandAir, ruzajya ruva i Kigali rwerekeza i Paris.

Ntabwo haremezwa igihe urwo rugendo ruzatangirira n’ikibuga RwandAir izajya ikoresha ariko birashoboka ko cyaba ari icyitiriwe Charles de Gaulle kuko ari cyo mpuzamahanga kiri muri uyu mujyi.

RwandAir isanzwe ikora ingendo mu bihugu bisaga 28.

Mushikiwabo yagize ati « Urebye nk’abakora ubucuruzi bavuye muri Gabon, baje i Kigali na RwandAir, abantu barenga 120 baje i Kigali ku wa Gatanu nijoro. Mu gihe kiri imbere RwandAir izatangiza urugendo Kigali – Paris, bizaba ari umwanya mwiza ku bihugu byinshi binyamuryango. »

Yavuze ko bizaba ari umwanya mwiza ku bakoresha Igifaransa benshi, kuko izaba umuhuza w’ibihugu byo mu Burayi bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba ndetse ’ibyo muri Afurika, ku gicumbi cy’i Paris ari naho habarizwa icyicaro gikuru cya Francophonie.

Yakomeje ati « Nyuma yo gutangiza urugendo Kigali-Paris, Paris – Kigali, bizatanga umusanzu ukomeye haba mu kwishyira hamwe ku rwego rw’uturere, imigabane, haba mu gutwara ibintu n’ingendo z’abantu. »

RwandAir isanzwe ikorera ingendo mu bihugu bibarizwa muri Francophonie birimo u Bubiligi, Benin, Centrafrique, u Burundi, RDC, Cameroun na Gabon.

Iranateganya gutangiza ingendo zijya muri Mauritania na Mozambique, ibindi bihugu bibiri bibarizwa muri Francophonie, ibintu biyiha amahirwe yo kwagura ibikorwa kurushaho.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibiganiro bigeze kure kugira ngo icyerekezo cya Kigali – Paris gitangire gukorwa na RwandAir

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gutangiza-ingendo-zijya-i-paris?fbclid=IwAR2tRPoGtKnzpABictr1gZ5MkIGrNBBoiy8xhlvQGAU1759PMW8BAlSu65E#.Ys1mOyPG-qg.whatsapp