Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Mbere, nyuma y’amezi ane Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila baganira ku ugomba kuyobora Guverinoma.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe yavuze ko azakoresha imbaraga zose mu guharanira imibereho myiza y’abanye-Congo.

Ati “Ndafata kugirwa Minisitiri w’Intebe nk’inshingano zikomeye muri iki gihe cy’ingenzi mu mateka y’igihugu cyacu, kandi ndasezeranya gushaka ubushobozi bwose bukenewe kugira ngo muri guverinoma habeho gukorera hamwe no gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho y’abanye-Congo, mu mucyo no mu miyoborere myiza”.

Dr Ilunkamba ukomoka mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, avuka muri Katanga. Yabaye Minisitiri wungirije ushinzwe ubukungu, inganda n’ubucuruzi bwo hanze mu 1981 kugeza mu 1983. Yanabaye kandi Minisitiri wungirijwe ushinzwe igenamigambi.

Yabaye umujyanama wa Perezida Mobutu mu by’ubukungu n’imari, aba Minisitiri w’igenamigambi na Minisitiri w’imari. Mu 2003 yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite ishinzwe amavugurura y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi.

Kuva mu 2014 yabaye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya leta ishinzwe ibya gari ya moshi muri RDC. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu, akaba yaranabyigishije muri Kaminuza ya Kinshasa.

Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba wagizwe Minisitiri w’Intebe wa RDC

Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba asuhuzanya na Perezida Tshisekedi

Yanditswe na IGIHE Kuya 20 Gicurasi 2019

Posté 20/05/2019 rwandaises.com