Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles Philip Arthur Georg, cyibanze kuri gahunda uyu muyobozi yatangije muri Mutarama uyu mwaka ivuga ku Isoko rirambye ku Isi.

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo igikomangoma Prince Charles yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yabereye i Davos mu Busuwisi, atangiza gahunda yise ‘Sustainable Markets Initiative.’

Igikomangoma Charles avuga ko kugira ngo ejo hazaza hazabe heza ndetse abantu batere imbere, abantu bakeneye guhindura ubukungu.

Yavuze ko akenshi usanga ikibazo gihari atari ukubura igishoro, ahubwo usanga hari n’ikibazo cy’uburyo n’ibihari bikoreshwa.

Iyi ni gahunda iki gikomangoma kivuga ko igamije guhuza abayobozi baba abo mu nzego za Leta n’abikorera, kug

https://igihe.com/amakuru