Umuhanzi Cécile Kayirebwa n’abasore b’abanyarwanda bishyize hamwe bitwa ‘ Ingangare’ bafite ubuhanga n’amajwi agoroye mu njyana y’Ikinyarwanda cyo ku ivuko, tariki ya 11 Gicurasi bahuriye mu gitaramo cyiswe ‘Umugoroba w’Intore’, cyabereye mu murwa Mukuru w’u Bubiligi.

Iki gitaramo cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa n’Umunyarwandakazi Rutagengwa Ingabire Olive, utuye mu Bubiligi usanzwe ukora ibijyaye no kumurika no gucuruza imyambaro n’ibindi bikoresho bitunganyirizwa mu Rwanda, mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Rutagengwa yagize ati “Iki gitaramo nagiteguye kugira ngo dutangize bwa mbere iyi gahunda y’Umugoroba w’Intore’ kuko ndifuza ko kizaba ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya mbere”.

Rutagengwa yakomeje agira ati “Iki gitaramo cyari kandi kigamije kubaho ntiduheranywe n’agahinda. Twagikoze muri ya minsi 100 abacu bishwemo muri jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Nk’umwe mu bacitse ku icumu abanjye nabuze ntabwo nzahora mbibuka mbabaye gusa, ahubwo bakundaga gutarama, banyigishije ururimi mvuga rw’Ikinyarwanda n’ibirukomokaho nk’indirimbo n’ibindi ngomba kubikomeraho”.

Akomeza avuga ko mu gutangiza uyu mugoroba habanje igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubatura iki gitaramo.

Ati “Ibi ni ibintu bikomeye kuri njye cyane, abanturukaho ntabwo nzabaraga amateka mabi twabayemo gusa bagomba no kumenya ibyadushimishaga n’ibyari bigize indangagaciro z’umuco wacu”.

Rutagengwa akomeza agira ati “Ni igitaramo cyanyeretse ko hari bamwe mu banyarwanda batajya bagaragara mu bindi bitaramo bikorwa ku rwego rw’abasore n’inkumi bakiri bato kuko batibona muri izo njyana, ariko uyu mugoroba babonye umwanya wabo. Abenshi bakunda Kayirebwa n’indirimbo z’Ingangare nziza zirimo zimenyakana cyane muri iki gihe, iki cyiciro cy’abakunda izi ndirimbo barifuza ko bajya bahabwa umwanya nk’uyu, bikaba ari intego tuziha mu minsi iri imbere”.

Abacuranzi bakoreshaga ibyuma bahibereye nabo bagaragaje ubuhanga

Akanyamuneza n’urugwiro, bahagurutse barabyina

Cécile Kayirebwa hagati n’abasore bagize itsinda Ingangare

Ingangare Uwizihiwe Charles na Cécile Kayirebwa

Kayirebwa n’Ingangare Sentore Lionel

Ni umugoroba warimo abato n’abakuru bakunda indirimbo nyarwanda

Olive Ingabire Rutagengwa wateguye Umugoroba w’Intore bwa mbere mu Bubiligi

Umwanya wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Jessica Rutayisire

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 15 Gicurasi 2019

Posté le 16/05/2019 par rwandaises.com