‘Rwanda Day’ ni umunsi uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo, abatagiherukamo bakamarwa amatsiko bamurikirwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’amahirwe arubonekamo ashobora kubyazwa ishoramari.

Kuva mu 2010, Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho imaze kubera.

Ni ibihe byari bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.

Umunsi ukoranyiriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga wahawe inyito ya Rwanda Day ku nshuro ya mbere muri Kanama 2011 i Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, ukoranya abasaga ibihumbi bine.

Kuva mu 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, i Londres mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Rwanda Cultural Day), i Ghent mu Bubiligi, none uyu mwaka yerekeje mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.

Kuri izi nshuro zose, abitabira uyu munsi w’imbonekarimwe bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.

Mbere y’uko Rwanda Day y’uyu mwaka iba ku wa 24 Kanama 2019 mu Budage, IGIHE yasubije amaso inyuma ku butumwa bukomeye bwatangiwe muri ‘Rwanda Day’ ziheruka.

Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Chicago mu 2011

Rwanda Day yabaye bwa mbere tariki ya 10 na 11 Kamena 2011, ibera mu Mujyi wa Chicago. Yahuje Abanyarwanda bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inshuti z’u Rwanda n’abari baturutse mu Rwanda.

Icyo gihe yitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi muri Guverinoma n’abandi.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “Agaciro: Umurage Wacu. Ahazaza Hacu.” Muri iyi Rwanda Day humvikanye cyane ijambo “Agaciro’’ kuko mu byo bagombaga kwiga harimo indangagaciro Nyarwanda no mu gusoza uwo munsi Perezida Kagame akaba yaragarutse ku ‘kwihesha agaciro’.

Perezida Kagame yavuze ko politiki y’u Rwanda ibanza igashingira ku kwiyubaha no kwihesha agaciro kandi imibereho ya buri wese ari yo imwigisha agaciro k’amajyambere.

Ati “Imibereho yacu ubwayo itwigisha agaciro k’amajyambere, uwaburaye ntabwo umwigisha akababaro k’inzara, arabizi kukurusha, azi uko ibabaza. Twaraburaye, twarabwiriwe, twarapfushije, twarapfuye, umutima wacu ni wo wanze gupfa.”

Yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga by’umwihariko ababa mu bihugu u Rwanda rufite byinshi rwakwigiraho, ko bakwiye kujya bataha bagasangiza abo mu gihugu ubumenyi bungutse, gusa abasaba kwirinda imico mibi yo hanze.

Ati “Bigireho, ufate ibyo wabigiyeho ubinyarukane mu rugo. Mu Kinyarwanda hari icyo bita guhaha ubumenyi, hano mugomba kuhahaha ubumenyi, n’iyo mwahaguma, ibyo mukora, ibyo muvanamo, aho amazi atemba agana murahazi.”

Rwanda Day yabereye i Paris mu 2011

Rwanda Day yabereye i Paris ku wa 11 Nzeri 2011, yitabirwa n’abantu 3700 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Urungano rufite agaciro. Icyerekezo cy’Iterambere.”

Muri iyi Rwanda Day, mu butumwa Perezida Kagame yahaye abayitabiriye yibanze ku Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Yagize ati “U Rwanda rwa none n’urw’ahazaza ni uruha bose amahirwe angana, atuma abatishoboye badasigara inyuma ahubwo bagira uruhare mu iterambere ryacu.”

Rwanda Day yabereye i Boston mu 2012

Rwanda Day yabereye i Boston ku wa 28 na 29 Nzeli 2012, yari ifite intego igira iti “Agaciro, urugendo rurakomeje”. Yabereye mu Mujyi wa Boston uherereye muri Leta ya Massachusetts, yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitatu.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye, yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi uzabimukorera.

Ati “Byari bikwiye kutubera isoko y’ishema kuba tubasha guteza imbere igihugu cyacu, kuba dukomoka mu gihugu cy’abantu bafite agaciro n’ubwenegihugu busobanutse bw’u Rwanda […], mukwiye gukomeza kuvuga iby’igihugu cyanyu kuko nimutabikora undi muntu azifuza kubigukorera kandi akabikora nabi.”

“Ntidukwiye kwemerera uwo ari we wese kugena abo dukwiye kuba bo. Tubifitiye ubushobozi, ubushake n’uburenganzira bwo kugena abo dukwiye kuba bo. Twateye intambwe muri iki cyerekezo, kandi bikwiye gukomeza kuko ari byo dukwiye.”

Muri iyi Rwanda Day yashimangiye ko iterambere ryagezweho nta nzira y’ibusamo cyangwa ibinyoma byifashishijwe.

Yakomeje ati “Ntitwabeshya ku birebana n’intambara turwana umunsi ku munsi kugira ngo tugere ku iterambere. Iterambere rikurura abanzi, gusa ibyo na byo nta kibazo biteye. Nta kibazo mfitanye n’abanzi. Abanzi mukore akazi kanyu, nanjye nzakora akanjye. Njyewe nawe akazi kacu ni ako gukomeza gukora ngo tugere ku iterambere.”

Rwanda Day yabereye i Londres mu 2013

Rwanda Day yabereye i London mu Bwongereza ku wa 15 Gicurasi 2013. Abanyarwanda 3000 n’inshuti zabo baba mu Burayi, Amerika ya Ruguru no muri Afurika barayitabiriye. Rwanda Day yabereye i London yari ibaye ku nshuro ya kane, yari ifite insangamatsiko igira iti “Agaciro: Duharanire Kwiteza Imbere”.

Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka, abasaba gukomeza kwiha agaciro, kwima amatwi abashaka kubatanya kandi no gukora cyane kugira ngo babashe kwibeshaho badategereje inkunga.

Ati “Amateka yacu yatwigishije kumva ko tugomba kuba ibisubizo by’ibibazo duhura nabyo kandi tukigenera icyerekezo. Icyo Abanyafurika bakwiye guhuriraho bose uko bangana ni ugucika ku muco wo ku gufashwa ahubwo bagaharanira kwigira.”

Yakomeje ashimangira ko buri wese aho ava akagera afite ubuzima bwe kandi ko umuntu atabaho ubuzima bwe ngo abeho n’ubw’undi.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’Abanyarwanda babigize ibyabo, bityo n’ibisubizo bigomba kuva muri bo kandi byose bigashingira ku kwiha agaciro.

Ati “Iyo wiyubashye ukubaha n’abandi n’abandi barakubaha, iyo wiyandaritse uba wiyimye agaciro nta wundi ukaguha.”

Yibukije abari aho ko nta muntu ufite umwenda wo gutunga Abanyarwanda, kandi ngo iyo ibitekerezo bihindutse umuntu abasha kwibeshaho.

Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013

Rwanda Day yabereye i Toronto muri Canada, ku wa 28 Nzeri 2013. Abantu basaga 3000 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo barayitabiriye.

Insanganyamatsiko ya Rwanda Day yabereye i Toronto yagiraga iti “Agaciro: Dushyigikira iterambere ry’ahazaza’’. Muri Rwanda Day yabereye i Toronto inzobere z’Abanyarwanda n’inshuti zabo batanze ibiganiro ku bukungu n’ishoramari mu Rwanda.

Perezida Kagame yasabye abayitabiriye kutagera mu mahanga ngo usange biga imico mibi yaho, ababwira ko ahubwo bagomba kumera nk’abagiye guhaha kandi ko ntawe uhaba ibibi.

Ati “Imico mibi nta wayigendera ibilometero igihumbi, kuko n’aho muba mwavuye imibi irahari […] Njye nagenze nkamwe, ntabwo nagenda ibilometero igihumbi njyanywe no kwiga imico mibi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwapfuye inshuro imwe, ariko rutazongera gupfa bwa kabiri.

Ati “Twebwe nk’Abanyarwanda rero ntabwo twapfa kabiri, twapfuye rimwe, ibyo birahagije, byaba ari ishyano gupfa bwa kabiri, ntidushobora kubyemera.”

Aha yabwiye Abanyarwanda ko kugira Abanyarwanda bazima, ari ikintu kireba abayobozi bose n’Abanyarwanda bose, atari inshingano za Perezida gusa.

Rwanda Day yabereye i Atlanta mu 2014

Ku nshuro ya gatandatu, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ku wa 19 na 20 Nzeri 2014, yitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwada baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Yabayemo ibikorwa bitandukanye bitari bisanzwe bikorwa mu yindi minsi y’u Rwanda, birimo nk’umuganura, guhuza abashaka akazi n’abagatanga, inama yahuje abacuruzi n’ibindi.

Kuri iyi nshuro kandi abashoramari na ba rwiyemezamirimo barenga 238 baturutse mu Rwanda mu rwego rwo gushaka imikoranire n’abashoramari b’Abanyamerika.

Perezida Kagame yabahaye impanuro, by’umwihariko aho yasabye ababa mu mahanga gukora bibuka iwabo.

Ati “Mwese ababa hano muri iki gihugu cya Amerika mujye mwibuka ko muri hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho dukora ibyo ari byo byose byubaka ubuzima bwacu, ari nabyo byubaka igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yibukije ko abantu batagomba gusiganira igihugu cyabo.

Ati “Uhinga mu murima we ntabwo asigana, ibyo dukora rero turahinga mu wacu, ntabwo twasigana hagati yacu cyangwa se hagati yacu n’inshuti zacu, ntabwo twasigana buri wese agomba kugira uruhare rwe n’umusanzu we aho yaba ari hose.”

Rwanda Day yabereye mu Buholandi mu 2015

Rwanda Day ku nshuro ya karindwi yabereye mu Buholandi ku wa 3 Ukwakira 2015, aho ibihumbi by’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye n’inshuti zarwo bambariye kwakira Perezida Kagame mu nyubako izwi ku izina ’Amsterdam RAI’.

Perezida Kagame yabasabye kugira amahitamo mazima bagaharanira icyabateza imbere, anashishikariza abatuye mu mahanga gusubira mu gihugu cyababyaye bagatanga umusanzu mu iterambere.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari mu mahanga ko bakwiye kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bihakana u Rwanda, igihugu cyababyaye.

Rwanda Day yabereye i San Francisco mu 2016

Ku nshuro ya munani, Rwanda Day mu izina rya ’Rwanda Cultural Day’ yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakiriye Perezida Kagame ku wa 24 Nzeri 2016 baganira ku byiza by’umuco Nyarwanda.

Perezida Kagame yanenze ibihugu bigishaka kugena uko abandi babaho agira ati « Hari abantu bashaka kwita ku bibareba, bashaka kubaka ubuzima bwabo, imiryango yabo, igihugu cyabo, ariko aho uwo muntu aturuka, ni muri cya gice kivuga ngo tuzi ibintu byose kurusha undi muntu uwo ariwe wese, ibyo bakeneye, uko bakwiye kubaho.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda ari igihugu kizi neza aho gishaka kugana.

Yakomeje ati “Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane.”

Rwanda Day yabereye i Ghent mu 2017

Ku wa 10 Kamena 2017 wari umunsi ukomeye ku Banyarwanda bo ku mugabane w’u Burayi cyane mu Bubiligi, kuko izari inzozi zabo zakabirijwe muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa Ghent, muri Rwanda Day barotaga.

Ibirori byatangiye tariki ya 7 Kamena 2017 ubwo Abanyarwanda baba muri iki gihugu bajyaga gushyigikira Perezida Kagame aho yari mu nyubako ya Tour et Taxis yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere.

Mu buryo butari bwitezwe, uwo munsi hamenyekanye amakuru y’uko iki gihugu kigiriwe umugisha wo kwakira umunsi mbonekarimwe wa Rwanda Day wari umaze igihe ari nk’inzozi ku batuye mu Bubiligi.

Imyiteguro yahise itangira, amabendera y’u Rwanda benshi bayaraza ku musego, bahanagura urukweto n’ikote, imikenyero bayizinga neza bati ubu bukwe twamenye bwo ku wa 10 Kamena ntibuzaducika.

Mu butumwa bwe Perezida Kagame yagize ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.”

Yavuze ko n’Abanyarwanda baba mu mahanga bakwishimira ko Umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora kimuteza imbere.

Ati “Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”

Perezida Kagame yababwiye ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga cyangwa mu bihugu bya mbere ku Isi, atanga urugero ku bijyanye n’uburinganire aho ruza mu bya mbere, mu bijyanye n’ishoramari n’ibindi.

Rwanda Day ikomeje kuzenguruka mu bihugu bibarizwamo Abanyarwanda

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi mu Ukuboza 2010

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari i Bruxelles “Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere; ibi mbabwira byigeze kubaho mu gihugu cyacu no ku mugabane wacu”

Wari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka y’Igihugu, kureba aho kigeze no kureba uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo

Chicago ku wa 10 na 11 Kamena 2011

Perezida Kagame ageza impanuro ku bari i Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011

Rev. Pastor Jesse Jackson yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yashimiwe uruhare akomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda

Abakiri bato bagaragaje ko bafite u Rwanda ku mutima

Perezida Kagame asuhuza abari bitabiriye uyu munsi wari ubaye ubwa mbere

Abayobozi batandukanye nabo ntibahatangwa

Abahanzi barimo Masamba (ubanza ibumoso) na Miss Jojo nibo basusurukije uyu munsi

Perezida Kagame aramukanya na Rev. Pastor Jesse Jackson

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yari yasazwe n’ibyishimo

Umwe mu bitabiriye ahobera Perezida Kagame

Perezida Kagame aramutsa abana basusurukije abari bitabiriye uyu munsi

Paris ku wa 11 Nzeri 2011

Perezida Kagame ubwo yageraga i Paris

Abanyarwanda bari baturutse mu nkengero za Paris bitabiriye uyu munsi

Mushikiwabo Louise yakirwa n’abo bari bakumburanye

Akanyamuneza kari kose i Paris

Bakoze urugendo rwo kugaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho

Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu iterambere ry’urubyiruko

Perezida Kagame ati “ U Rwanda rwa none n’urw’ahazaza ni uruha bose amahirwe angana, atuma abatishoboye badasigara inyuma ahubwo bagira uruhare iterambere ryacu.”

Rwanda Day yabereye i Paris ku itariki ya 11 Nzeli, yitabirwa n’abantu 3700 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Insanganyamatsiko ya Rwanda Day yabeye i Paris yagiraga iti “Urungano rufite agaciro. Icyerekezo cy’Iteramabere”

Umuhanzi Kitoko Bibarwa ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye uyu munsi

‘Rwanda Day’ ni umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, hakabaho kumara amatsiko bamwe mu Banyarwanda baba bamaze igihe kitari gito batagera mu Rwanda babwirwa aho rugeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryarwo

Boston ku wa 28 na 29 Nzeri 2012

Rwanda Day yabereye i Boston ku wa 28-29 Nzeri 2012, yari ifite intego igira iti “Agaciro, urugendo rurakomeje »

Yabereye mu Mujyi wa Boston uherereye muri Leta ya Massachusset. Yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu

Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye bari bayitabiriye

Yahawe impano y’umupira yanditseho ngo ‘Kagame Love’

Perezida Kagame asuhuza Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi bitatu nibo bari bitabiriye uyu munsi

Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabimukorera

Abayobozi batandukanye barimo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa bari bitabiriye uyu munsi

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ati “Ntidukwiye kwemerera uwo ari we wese kugena abo dukwiye kuba bo. Tubifitiye ubushobozi, ubushake n’uburenganzira bwo kugena abo dukwiye kuba bo. Twateye intambwe muri iki cyerekezo, kandi bikwiye gukomeza kuko ari byo dukwiye”

Abari bakumburanye, barahuye barahoberana bashira urukumbuzi

Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda

Toronto ku wa 20 Nzeri 2013

Londres ku wa 15 Gicurasi 2013

Umunyamakuru Andrew Mwenda yari yitabiriye Rwanda Day

Atlanta ku wa 19 na 20 Gicurasi 2014

Perezida Kagame yabahaye impanuro, by’umwihariko aho yasabye ababa mu mahanga gukora bibuka iwabo

Perezida Kagame asuhuza abari bateraniye i Atlanta

Perezida Kagame yagize ati “Mwese ababa hano muri iki gihugu cy’Amerika mujye mwibuka ko muri hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho dukora ibyo ari byo byose byubaka ubuzima bwacu, ari nabyo byubaka igihugu cyacu”

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame (iburyo) ni umwe mu bari bitabiriye uyu munsi

Perezida Kagame na Madamu basuhuza bamwe mu bitabiriye Rwanda Day

Rwanda Day yabereye i Atlanta mu 2014 yabayemo ibikorwa bitandukanye bitari bisanzwe bikorwa mu yindi minsi y’u Rwanda,birimo nk’umuganura, guhuza abashaka akazi n’abagatanga, inama yahuje abacuruzi n’ibindi

Abakuze baramukanyije urugwiro Perezida Kagame…

Bamwifuriza kuramba…

Perezida Kagame aramutsa umwe mu bana bari bazanywe muri Rwanda Day

Perezida Kagame yasigiye benshi urwibutso

Prof Shyaka Anastase wayoboraga Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ni we wari umuhesha w’amagambo

Amsterdam ku wa 3 Ukwakira 2015

Kwitwa Umunyarwanda ntibyasabaga ko uri i San Francisco yivuga

Abari badaherukanye, barahoberanye bashira urukumbuzi

Perezida Kagame yaganiriye n’Abanyarwanda bari bitabiriye uyu munsi w’amateka

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo ibiganiro

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Hotel ya Marriott Marquis yakiranywe urugwiro

Ibyishimo byasaze abari bakumbuye kubona imbonankubone Perezida Kagame

Habaye ibiganiro biganisha ku gusigasira umuco Nyarwanda

Abahanzi barimo Teta Diane basusurukije abari bakumbuye umuco Nyarwanda

King James na we yakoze mu nganzo abantu baranyurwa

Inanga ya Sophia Nzayisenga yakumbuje benshi urwa Gasabo

Ba nyampinga nabo ntibatanzwe. Mutoni Balbine ni umwe mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yari ari kumwe na Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane

Bari baturutse imihanda yose baje muri uyu munsi w’imbonekarimwe

Perezida Kagame yahawe impano na Nyiranyamibwa Suzanne

Aba ari umwanya w’ibyishimo bidasanzwe byo kuganira n’Umukuru w’Igihugu

Rwanda Cultural Day i San Francisco ku wa 24 Nzeri 2016

Muri iki gikorwa, ab’inkwakuzi basigarana ifoto y’urwibutso bari kumwe na Perezida Kagame

Madamu Jeannette Kagame n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, baganira

Perezida Kagame na Madamu bagaragazaga akanyamuneza ku maso

Pasiteri Rick Warren yashimangiye agaciro ahabwa no kuba afite Pasiporo y’u Rwanda

Umuco nyarwanda wamuritswe mu mbyino

Rwanda Day mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi ku wa 10 Kamena 2017

Uwari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu ikoranabuhanga

Icyo gihe Mushikiwabo yatangaje ko RwandAir izatangira gukorera ingendo mu Bubiligi

Uwari Minisitiri Mushikiwabo yibukije Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye by’amahanga ko u Rwanda ari igihugu kidaheza

Abanyarwanda benshi bateraniye mu cyumba bari gukurikira impanuro z’uwari Minisitiri Louise Mushikiwabo

Jali agorora ijwi mbere yo gususurutsa abitabiriye Rwanda Day

Abanyarwanda basaga ibihumbi bine bahuriye mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi muri Rwanda Day

Bateze amatwi impanuro z’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

King James ati iyi bayita ‘Ganyobwe’

Perezida Kagame yishimiye ikaze yahawe n’Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day 2017

Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwanda Day yakiriwe mu buryo budasanzwe n’imbaga yari ihateraniye

Perezida Kagame agaragiwe n’uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Bubuligi, DRB Rugali, Pulchérie Nyinawase bageze mu byicaro bateguriwe

Yanditswe na HABIMANA James

Posté 08/08/2019 par rwandaise.com