Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa, hazatangira inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7).

Ni inama yatumiwemo ibihugu umunani bitari muri G7 birimo bitanu byo ku mugabane wa Afurika. Mu batumiwe harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Mu bindi bihugu byatumiwe harimo Afurika y’Epfo, u Buhinde, Australie na Chili nk’ibihugu biri guteza imbere amahame ya demokarasi nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Inama kandi izitabirwa na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré nka Perezida w’Akarere ka Sahel, hazitabira kandi Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall uyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD).

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na we azaba ari muri iyo nama.

Benshi mu bakuru b’ibihugu bazaba bitabiriye iyo nama bazaba bacumbitse muri Hôtel du Palais iherereye i Biarritz.

Perezida Kagame agiye kuganira na Perezida Macron nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzanzamuka. U Rwanda ruherutse gushyiraho Ambasaderi mushya uruhagararira mu Bufaransa ari we François-Xavier Ngarambe wasimbuye Jacques Kabale wari umazeyo imyaka icumi.

Guhera mu 2015 u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda icyakora hari icyizere ko nyuma yo gushyiraho Ambasaderi mushya w’u Rwanda, n’u Bufaransa buzabikora.

Mu bandi bakuru b’ibihugu Perezida Macron azaganira nabo harimo uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, igihugu Macron ateganya gusura umwaka utaha.

Mu bizaganirwa mu nama ya G7 harimo n’ibibazo bijyanye n’umutekano w’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika. Hazaganirwa kandi ku gushakira amafaranga gahunda zitandukanye zirimo kwihangira imirimo kw’abagore muri Afurika n’ibindi.

By’umwihariko, inama ya G7 izibanda ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inama y’uyu mwaka biteganyijwe ko itangira tariki 24 Kanama ikazasozwa tariki 26 Kanama 2019.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azaganira na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha Kuya 23 Kanama 2019

Posté le 25/08/2019 par rwandaises.com