AMBASADE YA REPUBULIKA Y’U RWANDA MU BU FARANSA

RWANDA DAY – UBUDAGE   

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubufaransa iramenyesha Abanyarwanda batuye mu Ubufaransa, ubu Taliyani, Espagne, Portugal na Monaco ko igikorwa gisanzwe gihuza Umukuru w’Igihugu n’abanyarwanda baba mu mahanga (Rwanda Day 2019) giteganyijwe kuba ku itariki ya 24 Kanama 2019 mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Bonn.

Ni muri urwo rwego Ambasade ishishikariza abanyarwanda kuzitabira ari benshi icyo gikorwa cy’ingirakamaro gihuriza hamwe abanyarwanda mu rwego rwo kuganira ku mishinga y’iterambere ry’igihugu mu bijyanye n’umuco, ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage.

Ambasade izabagezaho bidatinze uburyo bwo kwiyandikisha.

Murakaza neza.

Bikorewe i Paris kuwa 02 Kanama 2019

Jacques KABALE

Ambasaderi

Chers compatriotes,

Chers amis du Rwanda,

L’Ambassade de la République du Rwanda en France a le plaisir d’informer les Rwandais vivant en France, en Italie, en Espagne au Portugal et à Monaco que le Rwanda Day édition 2019 aura lieu le 24 Août 2019 en Allemagne dans la ville de Bonn.

A cet effet, l’Ambassade invite les membres de sa communauté à participer activement à cet important évènement qui réunira les Rwandais autour d’un projet citoyen, économique, social et culturel de développement du Rwanda.

L’Ambassade vous fera parvenir très prochainement un lien approprié pour l’inscription.

Murakaza Neza.

Fait à Paris le 02 Août 2019

Jacques KABALE

Ambassadeur

Posté le 03/08/2019 par rwandaises.com