Baziga Louis wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique uherutse kwicwa arashwe, yasezeweho mu cyubahiro mu muhango waranzwe n’ubuhamya bugaruka ku bupfura bwamuranze, uburyo yakundaga gusenga, akarwanya ikibi n’uwagambanira u Rwanda.

Baziga yishwe arashwe ku wa 26 Kanama 2019, ahagana saa tanu z’igitondo ubwo yari mu muhanda w’igitaka ugana kuri kaburimbo mu gace ka Bike.

Umurambo we wagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2019 asezerwaho mu cyubahiro mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kabuga.

Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’umuryango, umugore we n’abana be barindwi, abayobozi b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda n’abahagarariye inzego za Leta barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude.

Mu buhamya bw’umukobwa we w’imfura, Uwase Ange Louise, yavuze ko umubyeyi wabo yari intwari, yakundaga abana be kandi agahora abashishikariza gukunda abantu.

Ati “Ntabwo nabona amagambo yasobanura Papa. Yatwigishije gukunda akazi, gukunda amashuri, anatwigisha ko buri muntu wese afite akamaro. Waba ukize cyangwa ukennye, atwigisha kwicisha bugufi.”

“Twe nk’abana be yaratubumbye kugira ngo tube icyo yifuzaga kandi niko byagenze, ntacyo twamuburanye. Ikinkomeje ni uko nziko Papa wanjye apfuye nk’intwari.”

Umugore we Uzaramba Beatrice, yavuze ko mu myaka 24 bamaranye Imana yabahaye umugisha, ibaha kubana neza kandi mu buzima bwose ntacyo umuryango we wigeze umuburana.

Ati “Yatubereye intwari, yadutoje umuco mwiza, navuga ko nanjye yambereye umubyeyi. Yari papa wanjye, akaba papa w’abana, abavandimwe be n’abavandimwe banjye. Tumushimiye uburere yahaye abana, ni ukuri inshingano ze zose yarazujuje, ikivu atabashije kusa nzacyusa kandi Imana izabinshoboza.”

Se wa Baziga yavuze ko kuva mu bwana, yakundaga abantu n’igihugu cye kandi agahora aharanira kubona abari hafi ye bishimye.

Ambasaderi Nikobisanzwe wari uhagarariye Guverinoma muri uyu muhango, yavuze ko Baziga ari umuntu baziranye kuva na mbere y’uko ajya guhagararira u Rwanda muri Mozambique.

Yavuze ko yari umuntu ukunda igihugu, agakunda abanyarwanda baba muri Mozambique kandi agakunda kubitangira haba mu bushobozi ndetse no kubaha ubujyanama nk’umuntu wari umaze igihe muri iki gihugu, kandi afite n’ubushobozi dore ko yari umucuruzi ukomeye.

Baziga yaba yaragambaniwe

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko Baziga yishwe n’abantu bikekwa ko ari Abanyarwanda bamuzizaga ko yanze kugambanira igihugu cyamubyabye, barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Mozambique bari mu byiciro birimo abahunze mu 1994, hari abagiyeyo mu bushabitsi.

Amb. Nikobisanzwe yavuze ko ubwo yageraga muri iki gihugu yaganiriye na Baziga akamubwira ko harimo abantu benshi barwanya Leta y’u Rwanda, bakomeje kumusaba kuva ku buyobozi bwa Diaspora cyangwa kubugumaho akajya anabakorera.

Ati « Nkatwe nka Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique turemeza ko Louis yishwe n’abanzi b’igihugu, ibyo turabyemeza 100%, b’Abanyarwanda kandi, ntabwo ari abanyamahanga bamwishe. »

“Ntabwo ushobora kurasira umuntu ku muhanda saa sita z’amanywa, izuba riva, abantu bagenda, ngo uvuge ko atari umuntu wamukurikiranye. Ni imodoka yamukirikiye igeze aho imufungira inzira, bavamo baramurasa kandi n’imodoka yari atwaye yari nshya, birumvikana ko ni abantu bari bamuzi, bamukurikiranye, b’abagome.”

Yakomeje agira ati “Louis yazize gukunda igihugu, yazize gukunda leta yacu, kutemera kugambanira igihugu nibyo bamuzijije.”

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique butangaza ko Abanyarwanda babarizwa muri iki gihigu basaga ibihumbi bitatu, barimo 1500 baba mu Murwa Mukuru Maputo.

Aba banyarwanda barimo abafite amatorero ya gikristu, usanga asengeramo umubare munini w’Abanyarwanda, ariko nabo ugasanga bafite amacakubiri ashingiye ku kuba bamwe bishisha abandi ko bakorana na leta y’u Rwanda.

Amb. Nikobisanzwe ati « Ndabaha nk’urugero. Niba twese tubizi nk’abakizwa, ntabwo byumvikana ukuntu niba umwana w’umunyarwanda yaza mu Rwanda, yasubira muri Mozambique itorero rikamuhagarika ngo ni uko yageze mu Rwanda, rimubwira ko ritazongera kumwemerera guterana. »

« Abantu babasha kuza mu Rwanda bagasubirayo, icyo babaziza ngo baba baje kubatanga (reporting) ’, ese nkibaza nti ’niba uri umucurizi w’isabune n’ibiryo wegeranye n’umucuruzi mugenzi wawe, yajya mu Rwanda akagaruka icyo akubangamiyeho ni iki?’ Ababyumva ni abanzi b’igihugu, bumva ko uwagiye mu Rwanda yagiye kuvuga ibikorwa byabo. »

Kugeza ubu Ambasade y’u Rwanda itangaza ko abantu batandatu aribo bamaze gufatwa mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga, barimo Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Harimo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC na Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR ndetse n’Umupasiteri witwa John Hakizimana nawe bivugwa ko akorana na RNC.

Ambasaderi Nikobisanzwe yahumurije Abanyarwanda by’umwihariko ababa muri Mozambique, avuga ko ibihugu byombi birimo kugirana ibiganiro binyuze muri za Ambasade, kugira ngo harebwe uko abantu barwanya u Rwanda bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bafatwa.

Avuga ko abarwanya u Rwanda barimo abakorana n’imitwe ya RNC na FDRL kandi abenshi muri bo ni abakekwaho ko basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe muri bo banashyiriweho impapuro zibata muri yombi.

Pasiteri Baziga Louis yavutse tariki 7 Nzeri 1972, mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye atabaruka arashwe ku wa 26 Kanama 2019.

Yakoze mu Muryango MSF [Médecins Sans Frontières], kuva mu 1994 yakoreraga mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ajya gukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (akorera MSF).

Mu 1997 nibwo yavuye muri RDC ajya muri Mozambique gukorerayo imirimo y’ubucuruzi, ari nabyo yakoraga kugeza ubwo yicwaga. Yari ahagarariye Abanyarwanda muri Mozambique kuva mu 2011.

Ku wa 8 Kamena 2000 nibwo yaje kubatirizwa mu mazi menshi muri Mozambique, agirwa Pasiteri mu Itorero rya Pentecote.

Inshuti n’umuryango bitabiriye gusezera kuri Baziga warasiwe muri Mozambique

Umuryango wa Baziga Louis wari ufite agahinda kenshi ko kubura uwo bakundaga

Baziga Louis yasezeweho bwa nyuma

Abana ba Baziga Louis batanze ubuhamya bw’uko umubyeyi wabo yabakundaga akabatoza kubaha n’urukundo

Ambasaderi Nikobisanzwe yari ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu muhango wo gusezera kuri Baziga Louis wayoboraga Diaspora Nyarwanda muri Mozambique

Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko u Rwanda rwifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Baziga

Bashimye Imana ko Baziga Louis agiye mu Ijuru nyuma y’ibikorwa byiza byamuranze

Umubyeyi wa Baziga Louis yavuze ko umuhungu we yakundaga abantu cyane

Byari agahinda mu gusezera kuri Louis Baziga uherutse kurasirwa muri Mozambique

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraïm (iburyo), yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Baziga

Uwase Ange Louise, umukobwa w’imfura wa Baziga yavuze ko umubyeyi wabo yabatoje urukundo

Umugore wa Nyakwigendera Baziga, Uzaramba Beatrice, yavuze uburyo yari umuntu ukunda umuryango we, akaba ‘Papa w’abantu bose’

Nyuma yo gusezerwaho mu rusengero, Baziga yashyinguwe mu cyubahiro i Rusororo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu Kuya 2 Nzeri 2019

Posté par rwanaises.com