Perezida Kagame yakiriwe na Uhuru Kenyatta mu biro bye muri Kenya, bagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’abakuru b’ibihugu byombi nibyo byatangaje ko bagiranye ibiganiro, gusa ntabwo higezwe havugwa ibyavuye mu biganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byavuze ko ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi mu gihe iby’Umukuru w’Igihugu muri Kenya byo byanditse ko “Perezida Uhuru Kenyatta yaganiriye mu muhezo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”

Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda ubwo habaga Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.

Icyo gihe ku wa wa 11 Werurwe 2019, Kenyatta yageze i Kigali, akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahari hari kubera Umwiherero, ageza ijambo ku bayobozi bari bawitabiriye nyuma anaganira na Perezida Kagame.

Perezida Kenyatta, yashimye ‘umuvandimwe’ Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe ngo aganirize abayobozi bitabiriye Umwiherero.

Yagize ati “Ubwo yambwiraga ko mufite umwiherero, namubwiye ko nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nashimishwa no kuza kureba uko abantu bagenza mu Rwanda. Ni ngombwa kuvuga ko nanyuzwe cyane ndetse nanjye nzigana iyi gahunda.’’

Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Uhuru Kenyatta mu biro bye

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo

Perezida Kagame ubwo yandikaga mu gitabo cy’abasuye Kenya

Yanditswe na IGIHE Kuya 18 Nzeri 2019

Posté par rwandaises.com