Vuba aha, Kayumba Nyamwasa yumvikanye kuri radio ya RNC ahakana ibirego yashinjwe na bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze mu myaka yo hambere. Yumvikana nk’uwashegeshwe n’ibyamutangajweho ko yikunda ndetse afite ukwikubira kudasanzwe guhora gutuma ashaka kwishyira hejuru nta kindi yitayeho.

Kayumba yashenguwe by’umwihariko n’ijambo rya Gen. Kabarebe ryamugaragaje nka rusahurira mu nduru. Ibi bishimangirwa n’abandi bofisiye baba abakiri mu kazi n’abagiye mu zabukuru bakoranye na Kayumba.

Nafashe akanya ko kuganira n’abasirikare bakiri mu nshingano n’abagiye mu zabukuru bamuzi neza ndetse bagaragaza ko icyo Kayumba yizera ariwe ubwe gusa.

Ufatiye ku ishusho yo mu biganiro n’abo bofisiye, biragaragara ko Kayumba buri gihe yabaga yirebaho, nta yindi mpamvu idasanzwe arangamiye.

Akimara kwinjira mu Gisirikare cya National Resistance Army (NRA) mu 1985 ubwo Museveni yendaga gufata ubutegetsi, Kayumba yari yaratangiye gutekereza uko we azabona inyungu azisaruye mu bwitange bwakozwe n’abandi.

Nyuma y’amezi ndetse NRA imaze gufata ubutegetsi, yinjiye mu bucuruzi bwa magendu mu gace ka Gulu aho yahagarikiraga ibicuruzwa bisahurwa bijyanwa gucururizwa i Kampala na Masaka.

Mu 1990 ubwo RPF yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, igitero cyayo cya mbere cyasubijwe inyuma, abasirikare bayo n’abaturage bo mu gace bateye bajya gushaka aho kwikinga hatekanye.

Kayumba ntiyigeze agira uruhare mu kongera gusubiza ku murongo abasirikare no kubahumuriza. Icyo yakoze yiraye mu mirima y’abaturage bahungaga, afata inka zabo azijyana mu rwuri rwe i Mpororo muri Uganda.

Ntiyari umunyenda gusa ahubwo yaranikundaga cyane. Nyuma y’ibyumweru bike, Gen Fred Rwigema yitabye Imana, urugamba rwakomereje i Lyabega mu Umutara, aho yibye inka ariko haza no kugwa abandi basirikare bakuru barimo Major Chris Bunyenyezi na Major Peter Bayingana. Kayumba we yari amaze kwigwizaho byinshi.

Abasirikare bari kumwe muri icyo gihe bavuga ko Kayumba yegereye abandi bayobozi babiri b’urugamba abasaba kumukurikira bagasiga ingabo, bakava ku rugamba bakisubirira muri Uganda ngo bakize amagara yabo.

Icyo gihe inama ze bazirengeje ingohe, bituma atangira kubafata nk’abanzi. Umwe muri abo bofisiye yavuze ko Kayumba yumva ko yagambaniwe kubera igitekerezo cye cy’ubugwari kitahawe agaciro.

Mu 1998, ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, yagerageje kwihorera ashaka kwica umwe muri bo.

“Igihe kimwe yantegetse kwinjira mu birindiro by’umwanzi yamaze kuvugana na bo ko bampitana. Nagombaga kwicwa. Mugenzi wanjye yari azi ko Kayumba afite urwo rwango, ambwira ko ‘arinjye bashaka’. Reka abe ari njye ugenda, ntacyo bari buntware. Bababajwe no kubona ari we utungutse, atari njye wari wagiye hariya ariko Kayumba yari azi neza ko twavumbuye ubugambanyi bwe.’’ Tekereza kubona ushaka ko mugenzi wawe yicwa n’umwanzi.

Urebye neza kamere ya Kayumba yatangiye no kwigaragaza mbere ariko abantu bagasa n’abayirenza amaso kugeza igihe amazi yarenze inkombe.

Muri Nzeri 1991, RPA yatewe n’umwanzi aho yari ifite icyicaro cyayo i Kikoba. Kayumba wari mu byishimo yateye urwenya na bagenzi be avuga ko ibyago byageze no ku bayobozi b’urugamba.

Aseka yaravuze ngo “Nabyo babipfumuye!’’ bagenzi be baramurebye basa n’abaguye mu kantu, bibaza uruhande Kayumba aherereyeho.

Kayumba ni ikigwari nkuko byagarutsweho haruguru. Umusirikare umwe uri mu zabukuru yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe itegeko ryo kurokora abantu bari mu kaga.

Batayo nyinshi zagize uruhare muri ibyo bikorwa. Kayumba yavuye i Mulindi ahari ibirindiro bya RPA aho yari kumwe na 21st Mobile Force; yashoboraga gushyira ingabo zose mu kaga.

Umwe mu basirikare bari kumwe yavuze ko “Yasabye batayo yose kumurinda. Nta kindi yari yitayeho. Kuri we ntiyari yitaye ku gutabara abantu mu gihe Kayumba adatekanye.’’

Ubwo ingabo yari ayoboye zaraswagaho urufaya rw’amasasu n’umwanzi, Kayumba yamanitse amaboko asiga ingabo yahagurukanye ku Mulindi.

Umwe mu basirikare yavuze ko “Yaradusize, yongera kugaragara tumaze guhagarika Jenoside.’’

Icyo gihe byari bikomeye ndetse hakiri ibibazo nkuko Kayumba yabishakaga. Ati ‘‘Nkuko ubizi, muri kiriya gihe hari imirambo ikwirakwiriye ahantu hose. Twatunguwe no kumva ko Kayumba yari amaze kugira imodoka, inzu ndetse yari yaratangiye kwinjira mu bikorwa by’ubusahuzi.’’

Birumvikana ko kuva Gulu [muri Uganda] yize kubyaza umusaruro ibibazo akigwizaho imitungo.

Kugera mu 1998, Kayumba yari afite hegitari 2000 z’ubutaka, inka zirenga 1000 mu Umutara honyine; yari anafite inzu muri Kimihurura, Nyarutarama na Nyagatare.

Umwe mu bakoranye nawe ati “Twari dufite ibibazo bikomeye byo gutuza abantu. Impunzi nyinshi zagarukaga mu Rwanda ntizashoboraga kubona ubutaka bwo guturaho. Kayumba ubwe yari yarigaruriye ubutaka bwashoboraga gucumbikira ibihumbi by’abatahaga.’’

Abandi bayobozi bagerageje gukurikira urugero rwa Kayumba bashaka kwigwizaho ubutaka n’inzu ariko “ntibyari byemewe na busa.’’

Nyamara uyu ntiyari umusirikare usanzwe ahubwo yasahuriraga mu nduru bidasanzwe.

Muri icyo gihe Kayumba yari yazamuwe mu ntera agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igisirikare cyari gifite ibibazo bikomeye birimo ibitero byagabwaga n’abacengezi mu ijoro.

  Imvano y’icyasembuye ibibazo bya Kayumba

Ubunyenda bwa Kayumba bwabanje kwirengagizwa kubera ibibazo bikomeye byari bikeneye kwitabwaho ku ikubitiro. Gusa byageze aho birenga ikigero cyo kwihanganirwa. No mu gihe cy’abacengezi, Kayumba we yari ahugiye mu kubiba ivangura mu gisirikare binyuze mu gushyiraho “ingabo ze bwite.’’

Yashoboraga gusaba kurindwa byihariye aho kwita ku nyungu z’ikigo cyose.

Umwe mu bakoranye na we ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo yavuze ko “Yakundaga abasirikare bamushima, akabaneza abaha ibihembo bito bito, akazamura abamuvuga neza, abatabikora akabahana.’’

“Abatsimbaraye bashyizwe hanze, hatitawe ku muhate bari bafite mu kazi.’’

Mu kubiba iri vangura, Kayumba yashoboraga gukora ibihabanye n’amahame agenga igisirikare.

Undi watanze ubuhamya yavuze ko “yashoboraga kohereza abo adakunda ku rugamba ndetse akanga kubaha ubufasha mu gihe bukenewe. Mu gihe babaga bugarijwe n’umwanzi ntacyo yakoraga kuko yashakaga ko bagaragara nk’abadafite ubushobozi ngo batazamurwa mu ntera cyangwa agakomeza kubakandamiza.’’

“Kayumba ntiyitaye ku kuba kudatanga ubufasha ku ngabo ziri ku irasaniro byatumye abasirikare benshi bahatakariza ubuzima. Twabuze abasirikare benshi kubera uko kwikunda kwe.’’

  Intangiriro y’ibibazo bya Kayumba

Ibibazo bya Kayumba bifite imizi cyane mu kuvangura abasirikare. Byari bimaze kugaragara ko Kayumba yateguraga guca intege igisirikare binyuze mu gutanga ibihembo no kuzamura bamwe mu ntera bidakwiye ariko ku nyungu ze bwite.

Kayumba yashidutse yibeshye kuko ubwo yatekerezaga ko yigaruriye icyubahiro cya benshi yatangiye gusuzugura igisirikare.

Umwe muri bo yavuze ko “Yaje gutungurwa ubwo abo basirikare yatekerezaga ko bamwubaha, bitandukanyije na we. Ni mikorere yacu. Hari ibintu bidashobora kwihanganirwa.’’

Umwe mu bakoranye na Kayumba yavuze ko we yatekerezaga ko azananiza igisirikare ahubwo ashiduka yinanije, “yisanze ari nyamwigendaho muri ubwo buryo.’’

Umwe mu ngabo yavuze ko “Ntushobora gutandukira amahame shingiro ya RPA-RDF. We yaratandukiriye.’’

Undi yavuze ko iyo sura ariyo Kayumba yasize mu gisirikare kandi ni wo yibukirwaho.

Kuri ubu Kayumba avuga ko yahejwe mu gisirikare nyamara usuzumye wasanga yariyirukanye ubwe ubwo yari avuye ku mwanya w’ubuyobozi yabonye ko amahirwe asigaranye ari ukwigendera.
Amahitamo ye kwari ukujya kwiga. Ubugwari ntibwarangiriye aho kuko umuntu wari muri uwo mwanya yagiye gukomeza amasomo mu gihe igihugu cyari cyugarijwe n’abacengezi mu duce tw’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu.

Umwe mu begereye Kayumba akamuganiriza kuri icyo cyemezo avuga ku gisubizo yamuhaye yagize ati “Intambara ntizizashira mu Rwanda.’’

Kayumba yabigarutseho mbere yo kuvuga ko icyo yitezweho kigomba gutegereza.

Ariko se kuki Kayumba yashyizwe ku ruhembe rw’ubuyobozi bw’ingabo, twabajije aba basirikare?

Aba basirikare bagaragaza ko Kayumba ari wa muntu uvuga ibintu byose ariko ashaka kwiteza imbere ubwe, umuco wigaragaza mu bitangazamakuru anyuramo byose muri Uganda. Dufashe urugero mu nkuru ya New Vision, Kayumba yavuze ko u Rwanda rukwiye kubazwa ibyabereye i Kisangani.

Nyamara ntiyigeze avuga impamvu yasinye raporo ihuriweho yanzuye uko imirwano yavutse, itangijwe n’Ingabo za Uganda (UPDF) bigatuma RPA yirwanaho.

Umwe mu basirikare bari mu zabukuru yabajije impamvu yashyize umukono kuri iyo raporo. Ati “Kuki yasinye raporo irimo imyanzuro atemeraga ko ari ukuri? Ni ko ateye.’’

Umwe mu bakoranye na Kayumba yavuze ko “Nk’umuntu wari wubashywe, yerekanye ko atari akwiye. Si umuntu urugamba rwari kubakiraho ndetse bigenda byigaragaza no kuri Kayumba ubwe wiharuriye inzira yo kugenda.’’

“Iyo byabaga bikenewe, nta bufasha yahaga ababaga bamwizeye. Igenda rye rishingiye cyane ku kuba yarabonye ko bose bamenye gahunda ye yo kwikunda yari ihabanye n’intego nyamukuru abandi bari bafite. Ubugambanyi.’’

Imico ya Kayumba inavugwa n’abantu barimo na Théogène Rudasingwa bakoranye, uyu ahamya ubunyenda, kwikunda no kurira ku bandi kwa Kayumba.

Rudasingwa avuga Kayumba ariwe utanga amabwiriza ku ngabo yohereza zikajya gupfira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe we aba afite ubwirinzi muri Afurika y’Epfo.

Inshuti n’abanzi bemera ko kuva mu 1985 ari Gulu nta kintu cyahindutse ku kwikunda kwa Kayumba Nyamwasa. Inkoramutima ze ziri mu buhungiro ziracyagaragaza ko agifite iyo myitwarire kugeza uyu munsi.

Imyaka irenga 30 yari ihagije ngo umuntu ushaka umwanya w’ubuyobozi atangire atekereze kureka kuba nyamwigendaho. Nyamara nkuko impyisi idahindura inturo yayo ni ko ukwikubira no kwikunda kwa Kayumba na ko kumeze.

Ibi ni ibimenyetso by’umugambanyi w’ikigwari wahisemo kudakorera igisirikare ku mpamvu ze bwite n’izindi nyungu z’igihugu zihura neza n’ibihe Kayumba yisanzemo.

Ikintu cyiza gihari ni uko Abanyarwanda bazi neza kandi badashobora kuyobywa no gusahurira mu nduru kwa Kayumba.

Abazi neza Kayumba Nyamwasa, bamugaragaza nk’umuntu waranzwe no kwikunda hamwe n’inda nini kuva ku munsi wa mbere

Yanditswe na Albert Rudatsimburwa Kuya 12 Nzeri 2019

https://igihe.com/

Posté par rwandaises.com