Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndi Umunyarwanda irimo imbaraga zo gukomeza guteza imbere igihugu n’umuti w’ibikomere by’amateka, asaba abayobozi ko indangagaciro ziyikubiyemo zirushaho kwinjira mu mikorere n’imibereho ya buri munsi.
Ni ubutumwa yatanze ku munsi wa kabiri w’ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo – ngenga cy‘Ukubaho kwacu”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo yayo n’ibindi byose byabangamira Abanyarwanda, ku buryo ubumwe bwabo ari inkingi ikomeye y’iterambere bashobora kugeraho.
Ati “Ntawakwibagirwa kandi ko kubaho kwacu bishingira ku kugira igihugu kandi gihamye. Aha ndashaka kuvuga igihugu gifite abaturage, ubutaka bwacyo, ubuyobozi bwiza, ubusugire n’agaciro. Igihugu kandi gifite icyerekezo, cyita ku bukungu, imibereho myiza n’ubuyobozi bushingiye ku munyarwanda.”
“Ibi byose tukabikorana ubwenge, tubishyizeho umutima n’amaboko yacu, nk’uko indirimbo y’igihugu ibitwibutsa, maze Ubunyarwanda bukaba ku isonga. Duhereye rero kuri ibi by’ingenzi biranga ukubaho kwacu, twasanze ari ngombwa kongera kwibaza niba koko Ndi Umunyarwanda ikomeza kuba igitekerezo tugenderaho mu buzima bwacu bwa buri gihe.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kubaho rufunguye amarembo, kandi ibibera ahandi bireba n’u Rwanda, ku buryo rukwiye kubivomamo amasomo. Yasabye abayobozi gusuzuma imbogamizi zazabangamira Ubunyarwanda mu myaka iri imbere.
Yakomoje ku bintu bitanu biranga umuryango umaze kunga ubumwe, birimo icyizere cyo kubaho, icyizere gisanzwe, imyitwarire y’abantu, ikigereranyo cyo kwiyahura no guhitamo ubuyobozi.
Yagarutse ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bagaragaza ko bizera cyane inzego z’umutekano kurusha izindi, avuga ko harebwa niba hari isomo uru rwego rwatanga.
Ati “Iyo utekereje usanga ‘’Ndi Umunyarwanda’’ iba mu mahame-ngenga y’imikorere n’imibereho y’uru rwego. Aha navuga bike mu byo tubona bibaranga, n’ibyo batwibwiriye, ari byo Ubumwe no gushyira Ubunyarwanda ku isonga, byaba ngombwa bakaba banabupfira; kubahana, kubaha abantu no kubaha inshingano, byaba ngombwa umuntu akabihanirwa igihe atabyubahirije.”
Yavuze ko mu zindi ndangagaciro z’inzego z’umutekano z’u Rwanda harimo gukunda abaturage, kugira ikinyabupfura no kwicisha bugufi no gutekereza kure, kugira ngo ubusugire, ubukungu n’agaciro k’u Rwanda bikomeze gushimangirwa.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje ati “Imitekerereze ya Ndi Umunyarwanda tuyikoresheje dushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere; byadufasha kuzamura icyizere abaturage batugirira nk’abayobozi.”
“Minisiteri y’ubuzima nayo igaragaza ikibazo cy’ihungabana mu byiciro byose by’Abanyarwanda. Dukwiriye kureba niba ‘’Ndi Umunyarwanda’’ yaba umuti waruhura abakiremerewe n’amateka cyangwa ibindi bibazo bitandukanye.”
Yagarutse ku bushakashatsi bwa Sena buheruka kugaragaza ko u Rwanda ruzakomeza guhura n’ikibazo cy’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bikeneye gufatirwa ingamba.
Ati “Ese Ndi Umunyarwanda iradufasha ite kurera abana bacu, ku buryo bazakomeza kubumbatira ubumwe bwacu no kurwanya abadusubiza inyuma? Ndizera ko mu biganiro tuza guhabwa, ndetse no mu matsinda, tuza kuganira birenze ibi ku byashobora kubangamira Ubunyarwanda mu gihe kizaza n’uburyo bwiza bwo kubikumira.”
“Ndi Umunyarwanda ni icyomoro n’igihango, ni umuti w’ibikomere bikomoka ku mateka, ni isano-muzi yacu kandi ni ingabo idukingira. Ni amasezerano y’ubudahemuka no kubaka u Rwanda. Uyu munsi twongereho ko Ndi Umunyarwanda ari Igitekerezo- ngenga cy’ukubaho kwacu.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, yavuze ko u Rwanda rwagize amateka y’imiyoborere mibi yimakaje irondabwoko, irondakarere, utuzu n’icyenewabo, byagize ingaruka zikomeye zirimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside mu 1994 ngo hibazwaga niba bizashoboka ko amacakubiri ahagarikwa, Abanyarwanda bakiyunga bakongera bakabaho bunze ubumwe.
Ati « Ubu abana b’u Rwanda bishimiye kuba mu gihugu cyunze ubumwe, abanyarwanda bose bafitemo uburenganzira busesuye, batahiriza umugozi umwe mu iterambere basangiye, kandi n’amahirwe angana. »
Yavuze ko inzego zose zigomba gukomeza kubaka uburyo bwo kwizerana, kuvurana aho gukomeretsanya, kandi bishingiye ku bushake bwo gushaka kureba uko amateka mabi yabaye mu Rwanda adakwiye kongera gusubira, abayagizemo uruharebakicuza bakanasaba imbabazi.
Ati “Bigomba kujyana no kunoza ingamba, kugira ngo duhuze amaboko, imitima n’ibitekerezo byo kubaka ejo hazaza heza, kandi tugire n’umusingi, urufatiro, tuzagire icyi turaga abadukomokaho.”
Gusa yavuze ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa, hakiri inzitizi zisaba Abanyarwanda gukenkera bagakomeza kugira ngo ibigezweho bitazahungabana.
Yakomeje ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abakiyipfobya, iyo ni inzitizi. Hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, hari n’abagifite ibitekerezo bishingiye ku ivangura bikomeje guhemberwa na bamwe mu banyarwanda n’inyangabirama z’abanyamahanga.”
”Ibi tugomba kubimenya yaba umuto n’umukuru, ntihagire utungurwa n’uko biriho, ahubwo tugafata ingamba zo gukomeza kurwana kuko urugamba ntirurarangira. Ni ngombwa rero ko dukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo uko yaba iri kose, n’aho yaba iri hose, no kutihanganira abahakana Jenoside bakayipfobya ndetse bamwe bakavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. ”
Rucyahana yavuze ko urubyiruko rwo hanze y’u Rwanda rugorwa n’ababinjizamo amacakubiri binyuze nko ku mbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kwamagana ibibi bakoresha ukuri, nabo bakoresheje izo nzira.
Yanakomeje ati «Ikindi haracyari ababyeyi gito batabwiza ukuri abana babo n’urubyiruko barera, rugomba kubigiraho no kubera urumuri, babonona bakabinjizamo urwango n’amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko, bakabanduza ingengabitekerezo ya Jenoside. »
”Bibashyira mu rujijo bikanababera umutwaro utari ngombwa, kuko abenshi ayo mateka ntibayabayemo ariko dufite uruhererekane rw’ihohoterwa n’inzagano zanduzwa abato, zikababera umutwaro ubaremereye. Turasaba ko twafatanya, tugakora ibishoboka byose kugira ngo aba babyeyi bafashwe.”
Yahise akomoza no ku nzego zimwe na zimwe zivugwamo abayobozi n’abakozi barangwa n’imyitwarire yo kwironda, ivangura n’itonesha.
Ati ”Ibi nabyo bibangamira ubunyarwanda, bibangamira igihango, bibangamira icyo turi cyo n’icyo tugamije. Ibi nabyo byari bikwiye gusuzumwa, bikavugutirwa umuti. Ibi kandi ntibijyanye n’amahitamo y’u Rwanda ruzima.”
Hanatanzwe ibiganiro bitandukanye, birimo ikiganiro nyungurana-bitekerezo cyatanzwe na Dr Abdallah Utumatwishima uyobora ibitaro bya Rwamagana, Gen. Maj. Emmanuel Bayingana uyobora Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, Depite Ignacienne Nyirarukundo na Padiri Nyombayire Faustin uyobora UTAB.
Iri huriro ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rigamije gukomeza kubaka Ndi Umunyarwanda, igatura mu mutima, ikagenga ubwenge n’imitekerereze, ikaranga imikorere no kuzuza inshingano, bigahinduka ukubaho ku bayobozi no kuri buri Munyarwanda, mu rugendo rwo kubaka ‘u Rwanda twifuza.’
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yinjiraga mu cyumba cya Kigali Convention Center ari kumwe na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange (iburyo) na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa
Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasurazuba , Fred Mufulukye
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, aganira n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, asoma inyandiko mu mwiherero wa Unity Club
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle aganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, akurikiye ibiganiro byatanzwe
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, yavuze ko u Rwanda rwagize amateka y’imiyoborere mibi yimakaje irondabwoko
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo yayo n’ibindi byose byabangamira Abanyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi gusuzuma imbogamizi zazabangamira Ubunyarwanda mu myaka iri imbere
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, nawe yitabiriye umwiherero wa Unity Club Intwararumuri
Rwamukwaya Olivier wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nawe yitabiriye uyu mwiherero
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, akurikiye ibiganiro byatangwaga
Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Moise Niyonzima
Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 25 Ukwakira 2019