yuma y’igihe gisaga imyaka 3 u Rwanda rucanye umubano n’u Bufaransa, na nyuma y’amezi arenga 3 uwo mubano usubukuwe, u Rwanda rwafunguye ambasade yarwo I Paris kuri uyu wa mbere tariki 22.2.2010.

Ibi bikaba bivuze ko ambasade y’u Burundi mu Bufaransa yari isanzwe ihagarariye inyungu z’u Rwanda itazakomeza gukora ako kazi.

Mu mpera z’umwaka ushize, ibihugu byombi byari byemeje abazabihagararira, aribo Jacques Kabare, ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bufaransa, na Laurent Contini, ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda.

Iri fungurwa ry’imiryango ya ambasade kandi ribaye mu gihe twitegura urugendo rwa perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy muri iki cyumweru. Ambasade y’u Bufaransa ikaba yari yarafunguye ku mugaragaro mu Kuboza kwa 2009.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-3198.html

Posté par rwandaises.com

facebook