Umugore wa Ben Rutabana, Diane Rutabana, yatangiye kotsa igitutu abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, abasaba kumubwira mu maguru mashya aho umugabo we ari nyuma y’ukwezi kurenga aburiwe irengero.

Ni ubwa mbere Diane Rutabana yumvikanye ubwe asaba ubuyobozi bwa RNC kwerekwa aho umugabo we ari kuko abashinja kumenya aho aherereye, mu gihe abagize uwo mutwe banyuranya mu mashyi no mu mudiho ku irengero rye.

Kubura kwa Rutabana kwaciye igikuba mu muryango we no mu batavuga rumwe na Leta baba hanze y’u Rwanda, nyamara RNC yo ukurikije uko yitwaye muri icyo kibazo isa n’itabyitayeho cyangwa se ifite andi makuru yihariye ku ishimutwa ry’umwambari wayo idashaka gutanga.

Bamwe mu bazi neza imikorere ya RNC nka Noble Marara wakoranaga na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bavuze ko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari gukorerwa iyicarubozo n’abambari be.

Kuwa 2 Ukwakira 2019 nibwo umuryango wa Ben Rutabana, umuririmbyi akaba na Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC wandikiye Umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki bamusaba gusobanura izimira ry’umunyamuryango wabo.

Mu ibaruwa, abo mu muryango wa Rutabana bavuze ko yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Uwo muryango uvuga ko wakiriye amakuru ko Rutabana afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi b’umutwe ukorere muri Repubulika Iharnira Demokarasi ya Congo witwa RUD Urunana, biturutse kuri Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika bahoze mu buyobozi bw’uwo mutwe na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Mu kiganiro Diane Rutabana yahaye BBC, yavuze ko aherutse guhamagarwa n’umuntu, akamumenyesha ko yatumwe na Kayumba Nyamwasa ngo amuhumurize.

Uyu mugore yavuze ko yagiye ahabwa amakuru atandukanye, bamwe mu bagize RNC bakamubwira ko umugabo we ameze neza mu gihe abandi bamubwira ko batazi aho ari.

Ati “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC. Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize ».

Nyamara ibyo bihabanye n’ibyatangajwe n’umuhuzabikorwa wa RNC, Jerome Nayigiziki uherutse kwandika ibaruwa, agaragaza ko nabo batazi aho Ben Rutabana aherereye, ndetse bashishikariza umuryango we kwitabaza ibihugu Rutabana afitiye ubwenegihugu bikabafasha.

Muri iyo baruwa, Nayigiziki yagize ati “Aho mugenzi wacu yaba yaragiye cyangwa ari, ntabwo yahagurutse agiye mu rugendo cyangwa mu butumwa yahawe n’ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda nkuriye.”

Diane Rutabana yumvikanishije ko RNC ishobora kuba iri inyuma y’izimira ry’umugabo we kuko na mbere yo guhaguruka mu Bubiligi ngo yari yarabwiwe ko nasubira muri Uganda azafungwa.

Ibyo kandi Diane abishingira ku makimbirane umugabo we yari afitanye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ushinzwe ubukangurambaga muri RNC witwa Frank Ntwali.

Yagize ati “ Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.

Uyu mugore yemeza neza ko RNC izi aho umugabo we ari, agasaba ko agaragazwa mu maguru mashya.

Rutabana yari afitanye ubwumvikane buke na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ngo Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe kuko bajya gufatwa yari yababuriye. Ngo Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari uyoboye izo ngabo kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi.

Uburakari bwa Rutabana agashaka kwaka ibisobanuro Kayumba wagushije ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ngo byaba impamvu yatumye ashaka ‘kumwumvisha’ kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi ‘Jenerali’, ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku gushaka kwa Kayumba.

Amakuru atandukanye ari kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ariko adafitiwe gihamya, ari kuvuga ko Ben Rutabana yaba yariciwe muri Congo aciwe umutwe. Ngo yaba yicishijwe ku kagambane ka Kayumba ngo atazamena amabanga y’uwo mutwe na Uganda dore ko yari atangiye gushwana nabo.

Noble Marara aherutse gutangaza ko Kayumba Nyamwasa afite uruhare runini mu ibura rya Rutabana.

Marara yavuze ko Kayumba ari umwe mu babangamiye bikomeye abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze kuko abahozamo umwiryane kubera icyenewabo, ku buryo asanga ntacyo bazageraho.

Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO.

Bivugwa ko ifatwa rye ryagizwemo uruhare na CMI atanzwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.

Yanditswe na Musangwa Arthur Kuya 10 Ukwakira 2019