Perezida Kagame yibukije abaganga ko bagomba gutanga serivisi nziza bakakirana urugwiro abarwayi, bakaba ibisubizo by’ibibazo bihari mu rwego rw’ubuvuzi kandi ubushobozi buke buhari bugakoreshwa mu buryo butanga umusaruro.

Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yahuye n’abaganga baturutse mu gihugu cyose mu cyumba cy’inama cya Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Iyi nama iri mu rwego rwo kuganira ku ruhare rw’abaganga mu guteza imbere igihugu.

Abaganga bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije aho umubare w’abaganga wiyongereye.

Kugeza ubu umubare wabo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.

Umubare w’abaforomo wavuye kuri 1 ku baturage 1,291 muri 2010 ugera ku muforomo umwe ku baturage 1,094 muri 2017. Umubare w’ababyaza wavuye ku mubyaza 1 ku baturage 66,749 ugera ku mubyaza umwe ku baturage 4064 muri 2017.

Ubu bwiyongere bwatanze umusaruro kuko impfu z’ababyeyi zigabanuka ku kigero cya 75% naho iz’abana zigabanuka ku kigero cya 79% mu myaka 20 ishize. Mu gihugu cyose hari abajyanama b’ubuzima 58,445.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abaganga Dr Ntirushwa David, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho birimo ubwiyongere bw’inzobere zivura indwara zajyanaga abanyarwanda mu mahanga hakiri imbogamizi z’ibikoresho izo nzobere zikeneye

Ati “Mu bitaro hari ubwiyongere bw’abaganga ariko ugasanga ibikoresho izo nzobere zikeneye mu kazi kazo nta bihari”.

Yakomereje ku kuzamura agahimbazamusyi n’umushahara w’abaganga ndetse bakoroherezwa kubona uko bakora ingendo no kubona amacumbi.

Perezida Kagame yabwiye abaganga kumva ko bari muri sosiyete bagomba kugira uruhare n’umusanzu mu gukemura ibibazo bifite.

Ati “Bihereye kuri wowe ukibaza, ntabwo muyobewe igihugu cyanyu, abavandimwe, inshuti, mushyire ibintu mu gaciro. Ibyo mwasabye ni kimwe mu bibazo ariko ntabwo ari cyo cyonyine cyakemurwa na leta…muri bamwe mu gisubizo, mugomba kubitangamo umusanzu”.

Umukuru w’igihugu yanenze uburangare n’imikorere mibi ya bamwe mu baganga, aho hari ubwo umuntu runaka uzwi [umuyobozi cyangwa undi] ajya kwivuza ugasanga bose bamuhagazeho niwe bareba abandi babaretse.

Yakomeje asaba Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego bafatanya gukemura ikibazo cy’abajya kuba inzobere bakihitiramo ibyo kwiga aho kureba ibyo igihugu gikeneye cyane cyangwa kizakenera.

Perezida Kagame yasabye abaganga kugabanya umubare w’abajya mu mahanga gushaka serivisi zitangirwa mu gihugu, bagahindura imyumvire y’abumva ko ubuvuzi bwo mu Rwanda budafite ubushobozi kandi bakita ku bijyanye no kohereza abantu hanze kuko hari aho bikorwa bidakwiye.

Ati “Muhindure iyo myumvire bijyane no kubaka ubushobozi hanyuma babandi bari bafite iyo myumvire babone ko u Rwanda rwahindutse”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko urwego rw’ubuvuzi mu gihugu rwanditse amateka ku rwego mpuzamahanga, akaba ari ngombwa kuyabungabunga no gukomeza kuyubaka kurushaho.

Ati “Twubatse isura ikomeye yaba mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, mu kongera umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga, mu kwitabira inkingi, gukumira no kurwanya icyorezo cya Sida, kugabanya Malaria twubatse isura ikomeye ku buryo bikwiye kubungabungwa tukirinda uwabisubiza inyuma”.

Ibi byagezweho kubera imbaraga zashyizwe mu buvuzi ndetse n’abaganga zirimo gushyira 16% by’ingengo y’imari mu buvuzi, mituweli idaheza buri wese, abajyanama b’ubuzima bamaze imyaka 20 kandi bagaragaza umusaruro.

Perezida Kagame yasabye abaganga kunoza serivisi nziza batanga

Abaganga bagera kuri 800 nibo bitabiriye ibi biganiro

Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene (iburyo) na we yitabiriye ibi biganiro by’abaganga na Perezida wa Repubulika

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo) nawe yitabiriye ibi biganiro

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ikivugo cy’intore z’abaganga ‘Impeshakurama’

Dr Karekezi Claire yavuze ko inzobere zikenewe ariko n’ibikoresho zikoresha byakwitabwaho

Dr Byiringiro yavuze ko hari imbogamizi yo kubona imirambo yo kwigishirizaho

Dr Akingeneye Violette uhagarariye ibitaro bya Kibuye akaba anahagarariye ibitaro by’uturere mu Rwanda

Dr. Mugenzi Dominique Savio uhagarariye amavuriro yigenga

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba mu biganiro bihuza abaganga na Perezida Kagame

Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki akaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) yari yitabiriye

Ku yandi mafoto kanda hano

Amafoto: Moise Niyonzima

https://igihe.com/