Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu ryitwa Lamuka, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Ni imvugo yakongeje uburakari mu banyarwanda batandukanye ndetse abandi bayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanya na we ku ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze.

Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bw’Ishyaka Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019 asimbuye Jean-Pierre Bemba.

Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019 nibwo yavuze amagambo yatangaje benshi, ashimangira ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo byarangizwa no gutera u Rwanda byashoboka bakarufata.

Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”

Impamvu asanga bagomba gutera u Rwanda ngo ni uko hari uburyo ruri kugira ububasha kuri Politiki ya RDC kimwe rwo na Uganda.

Ati “Birasaba gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo tugarure amahoro mu Karere. Iki gihugu kiri kwivanga muri Politiki ya Congo. Na Uganda ni uko. Ntabwo twabona amahoro tudateye u Rwanda, byashoboka tukanarufata.’’

Aya magambo yatumye uyu mugabo yukwa inabi n’abakoresha Twitter bagaragaza ko yavuze amagambo atari akwiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yababajwe n’ibyavuzwe na Muzito, amugaragaza nk’umuntu udatekereza neza.

Mu mvugo izimije Nduhungirehe yagize at “Umunsi Adolphe Muzito azagirana umubano mwiza n’icyo bita ‘gushungura’, akagira n’ubwenge (gutekereza) bizaba ari amahirwe akomeye.”

Mu minota mike imvugo za Muzito zikwirakwijwe, byamaganywe n’ingeri nyinshi z’abantu cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi bari mu buyobozi bwa Lamuka bafata iya mbere.

Aba bagabo bahise basohora itangazo ryihuse ryamagana ibyavuzwe na mugenzi wabo ndetse bagaragaza ko batunguwe.

Bagize bati “Twatunguwe bikomeye n’ibyavuzwe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2019 bikavugirwa i Kinshasa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Adolphe Muzito.”

Bemba na Katumbi batangaje ko bitandukanyije bikomeye na Muzito, kuko ibyo yavuze bihabanye n’amategeko ya Congo ndetse n’ay’umuryango mpuzamahanga.

Bati “Mu gihe twitandukanyije na we bikomeye kuri ayo magambo, tuributsa ko hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’ubufatanye dufitanye n’iki gihugu gituranyi, ibyo yavuze bidashobora kwemerwa haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

Mu gusa n’abakebura Muzito, banditse ko amahame y’ihuriro Lamuka ari ukubaha amategeko yaba ay’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bityo ko nta na kimwe cyatuma bayarengaho bahungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu.

Bemba na Katumbi kandi basabye Muzito gusaba imbabazi inzira zikigendwa, akisubiraho ku magambo yavuze.

Bati “Turasaba umusangirangendo Muzito kwisubiraho kuri aya magambo ngo bitabangamira umurongo dufite ugamije ineza y’abaturage.”

Ubusanzwe Lamuka igizwe n’amashyaka atandukanye yishyize hamwe arimo irya Vital Kamerhe (UNC), irya Freddy Matungulu Mbuyamu (CONGO NAS BISO/SYENCO), Adolphe Muzito (Nouvel Elan), irya Moïse Katumba (Ensemble pour la République), irya Jean Pierre Bemba (MLC) n’irya Martin Fayulu ((ECiDé).

Igitangaje ni uko itangazo ryamagana Muzito ryasohowe na Bemba na Katumbi bonyine, ibindi bikomerezwa by’ihuriro birimo Martin Fayulu byakomeje kuryumaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko guceceka kwa Fayulu kwerekana ko ashyigikiye Muzito, bikanashimangira urwango akunze kugaragaza ku Rwanda.

Mu Ugushyingo 2018, Martin Fayulu wiyamamarizaga umwanya wa Perezida yatangarije Jeune Afrique ko naramuka atsinze amatora azashyiraho itegeko ryemerera umuturage wa RDC kugira ubwenegihugu burenze bumwe ariko butarimo ubw’ibihugu bahana imbibi cyane cyane yitsa ku Rwanda.

Ibyo ngo yabishingiraga ko abaturage bo muri Kivu y’Epfo n’iya Ruguru bamugaragarije ko batiteguye kuba Abanyarwanda.

Ukurikije imyumvire ya Muzito ndetse na Fayulu n’abandi banye-Congo bamwe na bamwe, umutekano muke umaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo bakunze kuwutwerera u Rwanda mu rwego rwo gusibanganya amakosa yakozwe n’abayoboye icyo gihugu.

Kuzamba kw’ibintu kwahereye ku makosa ya Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wayoboye icyo gihugu kuva mu 1965 kugeza 1997. Mu 1994 yahaye rugari abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, batangira kwisuganya ngo bagaruke kurangiza Jenoside no guhungabanya ubutegetsi bushya bwari bumaze guhagarika Jenoside mu Rwanda.

Ibyo byatumye mu 1996 u Rwanda rwemera gufasha Laurent Desire Kabila n’ingabo ze, batangiza intambara yo kuvanaho Mobutu yarangiye mu 1997.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, ikosa rya Mobutu ryasubiwemo na Kabila na we yitandukanya n’u Rwanda ahubwo amaso ayahanga imitwe ya ALIR yaje kuvamo FDLR, ayiha intwaro n’ibindi byangombwa ngo ibashe kugaruka gutera u Rwanda.

Ibyo byarakaje u Rwanda rusubira muri Congo mu ntambara yiswe iya kabiri ya Congo, igihugu kiba isibaniro ry’intambara yamaze imyaka ine ihuriyemo ibihugu bisaga bitanu.

Iyo ntambara yasize imitwe myinshi y’inyeshyamba muri Congo, imwe ari iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga, uburasirazuba bw’icyo gihugu umutekano urushaho kuzahara.

Joseph Kabila wagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se Desire Kabila mu 2001, na we ntiyabashije gutsinsura iyo mitwe yitwaje intwaro, ahanini yakunze kugenda aruma ahuha ariko aza kugobekamo agakeregeshwa mu 2009 asinyana amasezerano n’u Rwanda yaje gutuma habaho ibikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irimo FDLR yakoreraga muri Congo Kinshasa byiswe « Umoja Wetu » na « Kimya II », hagamijwe ahanini gutsinsura uyu mutwe.

Icyo gihe abasirikare b’u Rwanda barenga 5000 binjiye ku butaka bwa Congo, batatanya abarwanyi ba FDLR agahenge kongera kugaruka yaba i Goma no mu nkengero z’umupaka i Rubavu.

Nubwo na byo bitaranduye ikibazo burundu ariko byajegeje imitwe y’inyeshyamba cyane cyane iyarwanyaga u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Congo wakomeje kuba aho usa n’usinziriye wongera gukanguka uyu mwaka ubwo Felix Tshisekedi yatorerwaga kuyobora icyo gihugu, agatangira ubufatanye n’u Rwanda.

Tshisekedi yaje mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka amaze amezi abiri arahiye , na Perezida Paul Kagame muri Kamena ajya mu kiriyo cya Etienne Tshisekedi, se wa Felix Tshisekedi wapfuye mu 2017.

Uwo mubano waje gushibukamo itangizwa ry’ingendo z’indege za Rwandair i Kinshasa ndetse muri Nzeri uyu mwaka Tshisekedi yemereye ikinyamakuru Le Monde ko ibihugu byombi bijya bihererekanya amakuru y’iperereza.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi bugaragaza umuhate wo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, aho ibitero by’ingabo za Leta kuri iyo mitwe bimaze guhitana benshi mu bayobozi b’iyo mitwe barimo na Sylvestre Mudacumura wayoboraga FDLR, abandi bagafatwa mpiri.

Muzito Adolphe yavuze ko Uburasirazuba bwa RDC bwagira amahoro mu gihe u Rwanda rwabanza guterwa byaba ngombwa rugafatwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Twarabanye Venuste Kuya 24 Ukuboza 2019

http://igihe.com/amakuru/