Kuba ibintu biri mu buryo, ubuyobozi bwiza n’isuku bigaragara mu Rwanda bituma bamwe mu Bakongomani batuye i Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo bambuka umupaka rimwe na rimwe bakajya gukorera cyangwa kuba mu Rwanda. Imiryango ikize yifashije ndetse n’ikennye itungwa n’ubucuruzi ikorera kuri Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda. Ni ibihugu bituranye ariko
bifite imibereho n’imyumvire bitandukanye.

« Twavuga byinshi kuri iki gihugu gito gutya ariko icy’ingenzi tugomba kwigana ni umuco wo gukunda igihugu n’imiyoborere myiza », ibyo ni ibyemezwa n’umwarimu w’Umukongomani wigisha muri kaminuza akaba yari ku mupaka wa Rusizi ya mbere utandukanya Cyangugu mu Rwanda na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Ati « Ruswa za hato na hato kandi buri munsi
bisa n’ibitaba mu baturanyi bacu. Buri wese aha agaciro ibyo akora, kandi ingero ziragaragara mu bintu byose ».

Undi muturanyi we ati « Kwinjira cyangwa gusohoka muri Congo ni umusaraba. Haba hari imikasiro myinshi nyamara mu Rwanda ibintu byose
biba biri ku murongo ». Abo bose ni abakiriya ba bisi ihuza Bukavu n’u Rwanda.

Undi mugenzi ati « Ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bibaza indangamuntu gusa ». Undi mutegarugori uri mu kigero cy’imyaka
mirongo itanu, nawe yungamo agira ati « Nyamara iwacu hazamo no kudufunguza ibikapu byacu. Nta kitahaba. Mu muco wa kinyafurika
imyenda y’imbere ntibayerekana, nyamara ho ibyo ntibihaba byose ni ugushyira ku karubanda ». Yabivugaga ubwo yavaga mu Rwanda, akaba
yarahawe karibu ageze i Bugarama, yongera kwifurizwa urugendo rwiza ageze i Cyangugu.

Gukorera kuri gahunda no kugira isuku

image
Umujyi wa Rusizi

Nk’uko tubikesha Sifia Grand Lac ngo Ikindi gitangaje mu Rwanda amasashe ya palasitiki arabujijwe.

Amasashe ya bombo (bonbons) n’aya biswi (biscuits) ntushobora kuyabona ku isoko. Nta sashe wabona ijugunywa ahantu rusange. Isuku ni ikintu
cyubahwa cyane. « Niba wariye ibitoki wipfa kujugunya ibishishwa aho ushatse hose. Nyamara Abakongomani bo bashyira ibishishwa mu mifuka
bakabijugunya aho babonye, bapfa kuba bambutse umupaka wa Rusizi bagana mu mijyi yabo itagira ibimoteri rusange.Mu Rwanda ho n’ushatse kwihagarika ntashobora gupfa kujya ku giti cyangwa mu gihuru nk’uko iwacu bimeze. Haba hari ahantu habigenewe. Ibyo byose Abakongomani babifataho isomo », uko niko umwe mu Bakongomani ukunda kwambuka aza mu Rwanda abivuga.

Abashoferi ba bisi nabo babona itandukaniro riri hagati y’iwabo no mu Rwanda : « Kugenda mu muhanda bikurikiza amategeko, ntushobora gupfa kugendera ku muvuduko wishakiye. Ntushobora kandi gupfa gutanga ruswa mu makosa », uwo ni umwe mu bashoferi ubihamya.

Akomeza agira ati: « Iyo wakabije umuvuduko ujya kwishyura amande kuri banki, mu mafaranga y’amanyarwanda aho kuba amadolari. Iyo mudashatse kubyubahiriza muba mushaka gucibwa amande aremereye kandi mukaba mushobora kuzinukwa ku mihanda yo mu Rwanda.Mu Rwanda bakoresha amafaranga akoreshwa mu gihugu, ntabwo amadolari ari umwami nk’i Bukavu aho usanga rivunjwa aho ugeze hose, bakujyana
mu biro by’ivunjisha byemewe. Nta muvundo uhaba, uwaje mbere niwe uhabwa serivisi mbere. Nta kuzana iby’icyo uri cyo, waba minisitiri, padiri, pasiteri cyangwa undi mutegetsi. « 

« Buri wese aba azi ko ari umwenegihugu nk’abandi », uwo mushoferi niko akomeza avuga.

image
Umujyi wa Bukavu

Muri karitsiye ya Muhungu muri Bukavu ubona ahantu
hatagira nyiraho hagati y’ibihugu byombi (zone neutre) ariko ku
ruhande rw’u Rwanda hatohagiye, yewe hateye n’ibiti mu rwego rwo kwirinda isuri. Ntushobora kuhabona urumuri rw’amashanyarazi ku manywa rucyaka. Nyamara kandi iyo « zone neutre » ku ruhande rwa Kongo
bayituyemo by’akajagari kuburyo bijya binateza impanuka zica abantu iyo imvura yaguye cyane. Amatara aba yaka umunsi wose, yewe n’ayo ku
mihanda rusange, nyamara ntawe uba abyitayeho.

Abakongomani bashimishwa no kubona nta kajagari karangwa mu baturanyi babo b’Abanyarwanda, bakaba bavuga ko bagira icyo bahindura iwabo
baramutse babigishije.

« Birashoboka ko twagira icyo duhindura kandi
tugafata urugero ku Rwanda. Niba bitagenze bityo, Abakongomani ubusanzwe batagira icyo bitaho ntacyo bazigezaho. Ni ngombwa gitinyuka
gushyira ibintu mu buryo nk’uko babikoze mu Rwanda. Nyamara kandi ibyo bizashoboka mu gihe amafaranga yinjira mu kigega rusange cy’abaturage azaba acunzwe neza nk’uko bigenda mu Rwanda », ibyo ni ibyemezwa na Gérard Kapande, akaba ari umwarimu w’umukongomani wigisha mu Rwanda.

Foto: Congoplanet
MUHIRWA Olivier

http://www.igihe.com/news-7-11-2852.html

Posté par rwandaises.com