Bwana Mucyo Jean de Dieu, umunyamabanga wa CNLG


Niwemutoni Phoïbe
Mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo kubika ibimenyetso byaranze jenoside, ku ya 05/02/2010 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya jenoside yakoresheje inama mpuzamahanga. Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside, Bwana Jean de Dieu Mucyo ngo iriya nama yateguwe kugira ngo hashyirwe ku mugaragaro raporo ku bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza yo mu Bwongereza bazengurutse inzibutso zitandukanye zirimo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bapima uko iyo mibiri imeze kugira ngo bagaragaze uburyo bwakoreshwa mu kuyibika mu gihe kirekire.

Abakoze ubushakashatsi bagaragaje ko kugira ngo iriya mibiri ibikwe neza kandi mu gihe kirekire cyane hakenewe kugaragazwa ibyakoreshwa mu gihe cy’ubushyuhe, ubukonje no mu gihe iri ahantu hari ubuhehere, bagaragaza ko u Rwanda rufite intambwe rwateye mu byo kubika imibiri y’abazize jenoside ariko banenga kuba rwarakoresheje ishwagara idashobora kubika iriya mibiri mu gihe kirekire cyane.  Aha,  Bwana Jean de Dieu Mucyo aragira ati “Hagomba kujyaho ubundi buryo bwo kubika iriya mibiri kuko twifuza ko yamara imyaka irenga ijana kuira ngo n’abuzukuruza bazabone ibimenyetso bya jenoside”.  Buriya bushakashatsi bugaragaza ko usibye kubika imibiri y’abazize jenozide, hagomba no gushyiraho uburyo bwo kubika imyenda abazize jenoside bapfuye bambaye, impapuro banditseho n’ibindi bikoresho bakoreshaga ndetse hakazanabikwa ibikoresho n’intwaro zose zakoreshejwe mu gukora jenoside nk’ibimenyetso by’uko yakozwe; n’urupfu abayikorewe bapfuye.

Muri buri bushakashatsi hagaragajwe ko mu mibiri mike u Rwanda rwabashije kubika hari imibiri ishobora kubora vuba cyane cyane iy’abapfuye bakiri abana bato n’iy’abantu bakuru itabitse neza.  Abakoze buriya bushakashatsi bagaragaje ko nyuma yo kuganira n’ababuze ababo muri jenoside basanze kubika iyo mibiri n’ibyo bikoresho bigomba gukorwa mu buryo bw’ubushishozi. Abaturage babitanzeho ibitekerezo mu rwego rwo kubaha abazize jenoside n’ababo basigaye.  Aha bavuga ko hari uwumva ashaka guhora yitegereza ikintu yibukiraho abe bazize jenoside zaba inyandiko, imyambaro cyangwa se imibiri yabo, hakaba n’abatifuza guhora babireba kuko bibongerera agahinda cyangwa bikaba byabahungabanya. Nyuma y’iriya nama hazakurikiraho gushyira mu bikorwa uburyo bwo kubika ibyaranze jenoside hashingiye ku miterere y’aho bizabikwa n’uko biteye.


http://196.12.152.72:88/imvaho1963c.html

Posté par rwandaises.com