Fally Ipupa yatangaje ko zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye atitabira igitaramo yari yatumiwemo mu Rwanda harimo umunaniro n’uburwayi bwa Malaria.

Mu kiganiro yahaye Top Congo FM, Fally yavuze ko nyuma y’igihe yari amaze akora ibitaramo byinshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika yakurijemo uburwayi bwanatumye ajyanwa mu bitaro.

Ati “Nagiye mu bitaro bya Abidjan muri Cote d’Ivoire nyuma yo kumva ntameze neza. Naririmbye mu bitaramo birindwi mu cyumweru kimwe, muri Guinée Conakry, bibiri muri Gabon, kimwe muri Mali, ikindi i Douala muri Cameroun n’ibindi bibiri muri Côte d’Ivoire aho nafatiwe n’uburwayi.”

Yavuze ko muri ibyo bitaro yagiyemo muri Abidjan basanze afite Malariya y’imisaraba ibiri, yemeza ko uru rukurikirane rw’ibitaramo byinshi ariho havuye umunaniro ukabije n’ubu burwayi.

Uyu muhanzi kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020, yahuye n’abaganga be muri Côte d’Ivoire ndetse akaba yahavuye yerekeza i Paris mu Bufaransa aho yagiye kuruhukira.

Fally Ipupa yatangaje ko yicuza kuba atarahaye ibyishimo abakunzi be bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Kivu y’Amajyaruguru i Goma, gusa ngo ntabwo yahagaritse burundu ibitaramo yagombaga kuhakorera ahubwo nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu azabisubukura.

Ibi bitaramo yasubitse byari biri mu mujyo w’ibyo yari amazemo iminsi bizenguruka umugabane wa Afurika.

Mu 2019 uyu muhanzi yakoze ibitaramo mu bihugu birenga 20 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada; muri Australie n’ibyo muri Afurika.

Ku wa 30 Ukuboza 2019 Ipupa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubitse mu buryo butunguranye urugendo yagombaga kugirira mu Mujyi wa Kigali aho yari ategerejwe mu gitaramo gisoza umwaka wa 2019 giha ikaze uwa 2020.

Fally Ipupa byari biteganyijwe ko agera ku butaka bw’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2019 ariko aho kuza ahubwo ashyira hanze itangazo avuga ko yafashwe n’uburwayi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba, yatangaje ko yasubitse urwo rugendo rwe mu rwa Gasabo.

Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Kigali Convention Centre ku wa 31 Ukuboza 2019, ahasanzwe habera ibimeze nkacyo byitwa ‘Kigali New Year’s Count Down’.

Bikimara kumenyekana, Rwanda Events Group Ltd yari yateguye igitaramo cyari cyatumiwemo Fally Ipupa yahise isohora itangazo yihanganisha abari bategereje uyu muhanzi i Kigali.

Ivuga ko amatike yari yagurishijwe azaba agifite agaciro ku kindi gitaramo uyu muhanzi azakorera mu Rwanda, ko ariko uzashaka gusubizwa amafaranga ye nawe yabibamenyesha.

Ni ku nshuro ya mbere Fally Ipupa yari agiye gutaramira mu Rwanda.

Fally Ipupa yavuze ko atabashije gutaramira Abanyarwanda kubera uburwayi bwa Malaria