Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020,aravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka gutorokera I Burundi anyuze inzira zitemewe n’amategeko


Urwego rw’umutekano bivugwa ko rwafashe uyu muhanzi ntabwo rwigeze rutangazwa na benshi mu batangaje ko uyu muhanzi yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye Bwiza.com ko aya makuru atarayamenya.

CP Kabera ati: “Ayo makuru ntayo ndamenya.”

Ntabwo umuhanzi Kizito Mihigo aranyomoza aya makuru yabyutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Bamwe bavuga ko Kizito Mihigo ashobora kuba yatawe muri yombi kubera ko atari yemerewe kujya hanze bitazwi.

http://www.umuryango.rw