Ku wa Gatandatu y’icyumweru gishize nibwo abayobozi bagera kuri 400 bo mu nzego bwite za leta, iz’ibanze, ibigo bya leta n’inzego z’abikorera, berekeje mu mwiherero w’iminsi ine kuva tariki 16 – 19 Gashyantare 2020, mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.
Ni umwiherero ahanini wibanze ku kurebera hamwe icyerekezo cya 2050 u Rwanda ruheruka kwiyemeza, harebwa uruhare rwa buri wese kugira ngo kigerweho.
Ubwo abayobozi berekezaga mu mwiherero, Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko ubereye igihe kubera ko ubaye mu gihe u Rwanda rusoza icyerekezo 2020, rwinjira mu cya 2050.
Yakomeje ati “Ngira ngo nicyo kizagarukwaho cyane muri uyu mwiherero w’abayobozi, birumvikana ko tuzaganira no ku buzima, buryo ki ubuzima bwacu bushobora gukorwa mu buryo bw’umwihariko, tuzaganira no ku burezi birumvikana, buryo ki dushobora kugira uburezi buhagaze neza ku rwego mpuzamahanga, tuzaganira no ku ishoramari, uko abikorera bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”
Muri uyu mwiherero hatumiwe abantu batandukanye batanze ibiganiro ndetse hagenda hagaragazwa uruhare rwa buri rwego mu iterambere ry’igihugu, bijyanye n’icyerekezo gifite.

Buri gitondo abayobozi bakuru bazindukira muri siporo bakagorora ingingo

Bakora imyitozo itandukanye irimo kwiruka kuri ‘tapis roulant’ no kunyonga amagare

Abiganjemo ab’igitsina gore bibanze kuri siporo yo kunyonga igare ikomeza amaguru

Hari n’abaterura ibiremereye mu kubaka igituza


Baba bafite umutoza ubafasha kugorora ingingo z’umubiri zitandukanye

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yitabiriye siporo yo kwiruka

Mu gutangiza Umwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta kwirinda amakosa yakunze kubaranga, bakamenya gutandukanya akazi kari mu nyungu z’igihugu rusange n’izabo bwite

Perezida Kagame yavuze ko ashaka guhangana n’ibibazo by’abayobozi bangiza ibintu bya rubanda

Perezida Kagame yasabye abakiri bato kwirinda imico mibi mu gihe bahawe inshingano runaka

Perezida Kagame yasangije abayobozi uko abari bagize Guverinoma bitwaraga mu guhangana n’ibibazo bigatuma buzuza inshingano zabo byihuse kandi neza

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin (ibumoso); uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye (uwa kabiri ibumoso); uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire na Donald Kaberuka batanze ikiganiro ku munsi wa mbere w’Umwiherero

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n’umwe mu bitabiriye Umwiherero w’abayobozi

Donald Kaberuka yagarutse ku buryo uburezi ari ingenzi, kandi ko ibihugu byateye imbere usanga umubare muto w’abanyeshuri ariwo ujya muri za Kaminuza

Impuguke mu by’Ubukungu, Donald Kaberuka, yavuze ko nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidashyize ingufu mu burezi

Ku Cyumweru ni bwo mu Ishuri rya Gisirikare i Gabiro hatangiye Umwiherero wa 17 w’abayobozi, wahuje abasaga 400

Abayobozi banakora ibiganiro mu matsinda biga ku ngingo zitandukanye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, atanga igitekerezo mu itsinda abarizwamo

Umwiherero si umwanya wo kuruhuka kuko abayobozi bakomeza kurebera hamwe icyateza imbere igihugu mu nzego zose

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, muri siporo yo kunanura amaguru





Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro n’Umuyobozi wa RwandAir,Yvonne Manzi Makolo mu bitabiriye Umwiherero



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye siporo yambaye umwenda wa Arsenal isanzwe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda

Bagorora ingingo mbere yo gutangira ibiganiro bitandukanye

Siporo ni ingenzi mu buzima bwa muntu, ni yo mpamvu ihabwa umwanya wihariye no mu mwiherero

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare, asoma ikinyamakuru mbere yo gutangira k’Umwiherero

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, asoma The NewTimes mu gihe cy’Umwiherero

Perezida Kagame asuhuzanya na Dr Paul Farmer umwe mu bashinze umuryango Partners in Health. Yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille

Umuyobozi wa L.E.AF Pharmaceutical akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida wa Repubulika, Dr Clet Niyikiza, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buzima

Abayobozi bakuru muri Polisi n’Igisirikare cy’u Rwanda bitabiriye Umwiherero


Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, muri siporo yo kwiruka




Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Sheikh Harerimana Musa Fazil (ibumoso) mu bitabiriye siporo

Ntaganira Vincent ari mu banyeshuri ba UR barangije mu cyiciro gihanitse (Phd) mu 2019. Akora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Stephen Ruzibiza aganira n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc (iburyo) na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi, Nkulikiyinka Christine

Abayobozi bakuru bateze amatwi impanuro zatangiwe muri uyu Mwiherero

Mu biganiro byatanzwe harimo n’ibiganisha ku cyerekezo 2050 u Rwanda rwiyemeje

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira n’abayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero wa 17

Inzobere mpuzamahanga Dr Paul Farmer, uri mu bashinze Umuryango Partners in Health na Dr Clet Niyikiza uyobora L.E.AF Pharmaceutical akaba no mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida wa Repubulika batanze ikiganiro cyagarutse ku buzima

Umwe mu bitabiriye umwiherero atanga ibitekerezo

Perezida Kagame agera ahabereye umwiherero ku munsi wawo wa kabiri

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bayoboye abandi bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagendaga baganira n’abitabiriye umwiherero

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza. Ibumoso bwabo bagaragiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille (wicaye iburyo)

Abayobozi bakuru mu biganiro by’amatsinda

Ibiganirwaho birandikwa kugira ngo bisangizwe andi matsinda

Gasamagera Benjamin wayoboye Urugaga rw’Abikorera (PSF) atanga igitekerezo mu itsinda ririmo Senateri Nyirasafari Espérance (iburyo) na rwiyemezamirimo Sina Gérard (ibumoso)







Muri siporo bakora harimo no kunanura imikaya

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, muri siporo

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa muri siporo

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga (iburyo) yazindukiye muri siporo hamwe n’abandi bayobozi

Abayobozi bakuru barimo abo mu nzego nkuru za gisirikare bazindukiye muri siporo


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle (iburyo) muri siporo yo kwiruka




Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Perezida Kagame aganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille; uw’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin; Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente


Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ari mu batanze ikiganiro


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yateraga intambwe ndende

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar (ibumoso) muri siporo



Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira (uwa kabiri ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare (uwa kabiri iburyo) muri siporo yo kwiruka


Perezida Kagame asuhuzanya na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard

Inararibonye mu by’Ubukungu ibimazemo imyaka irenga 15, Dr. Ildephonse Musafiri. Ni Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa na gahunda (Head of the Strategy and Policy Unit-SPU) mu Biro bya Perezida wa Repubulika


Umuyobozi wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga , mu batanze ikiganiro

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, aganira n’umwe mu bitabiriye Umwiherero


Perezida Kagame aganira na Madamu Jeannette Kagame ku munsi wa gatatu w’umwiherero






Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye n’inama zigamije gushishikariza Abanyarwanda gufatanya n’igihugu kugera ku iterambere ryifuzwa





Umuyobozi wa L.E.AF Pharmaceutical akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abajyanama ba Perezida wa Repubulika, Dr Clet Niyikiza, atanga igitekerezo. Yari yicaranye na Donald Kaberuka

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yatanze ikiganiro

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, atanga ibitekerezo mu mwiherero


Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, atanga igitekerezo
Yanditswe na IGIHE Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 02:20

Amafoto: Village Urugwiro