Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gusobanukirwa ko kuzana amahoro arambye bigomba gushingira ku buryo bwo gusaba imbabazi, kubabarira no kureka burundu ibitekerezo byo kwihorera, aribyo byafashije Abanyarwanda kongera kubana mu mahoro nyuma y’amacakubiri yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ni ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatangiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 5 Gashyantare 2020 mu masengesho yo gusengera icyo gihugu azwi nka US National Prayer Breakfast yabaye ku nshuro ya 68.
Aya masengesho y’iminsi itatu yatangiye ku wa 4 Gashyantare 2020, ahuriza hamwe abayobozi batandukanye buturutse hirya no hino ku Isi.
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku butumwa Mutagatifu Mama Tereza w’i Calcutta yahaye abitabiriye amasengesho nk’ayo muri uwo mujyi ku wa 3 Gashyantare 1994, aho yasabye abakirisitu n’abemera Imana kuba umusemburo w’amahoro, urukundo n’ibyishimo mu byo bakora byose.
Yavuze ko igihe ubwo butumwa bwatangwaga mu Rwanda ho abaturage bari mu icuraburindi, urwango n’amacakubiri yabaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Muri uwo mwaka mu gihugu cyanjye, amahoro, urukundo n’ibyishimo byasaga n’ibyibagiranye aho imvururu, ubwoba n’umubabaro byatangiye, biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mezi make yakurikiyeho.’’
Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda kuko uretse kuba yarahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni yanasize umwijima n’icuraburindi mu gihugu, ubukene n’ibindi, abantu bibaza ko u Rwanda rutazongera kugira abaturage bashyize hamwe, basabana bakanasangira.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo hatangijwe urugendo rwo kunga Abanyarwanda, binyuze mu gusaba imbabazi ku bagize uruhare muri Jenoside, abayirokotse nabo nubwo bitari byoroshye, batangira kugenda baremwamo umutima wo kubabarira ababahigaga, ababiciye ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe, ntihabaho kwihorera.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahantu hari urwango n’amacakubiri nta kintu gishobora kuhakorerwa ngo gitange umusaruro ushimishije.
Ati ‘‘Twese tuzi neza ko nta kintu cyakurira ahantu hari amacakubiri n’urwango. Ku kibazo cyacu, twasobanukiwe ko kuzana amahoro arambye tugomba kugira uburyo bwo gusaba imbabazi no kubabarira, tukareka burundu ibitekerezo byo kwihorera.’’
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kwigira ku mateka akarishye baciyemo kugira ngo babashe kugera ku mpinduka mu nzego zose z’imiyoborere, gutekereza byimbitse ku kibazo cy’umutekano no guha agaciro buri wese no kugera ku bumwe, amahoro n’igihugu buri wese yishimira.
Ati “Twahisemo politiki idaheza, dushyiraho uburyo bwinshi bugamije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo dufite mu byiciro bitandukanye, dushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu.’’
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ubuyobozi budaheza bwubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi arizo ubumwe, kuzuza inshingano no gutekereza byimbitse.
Izo nkingi ni zo zigira uruhare mu gutuma buri wese yumva inshingano zigamije kugera ku nyungu rusange, gukorera hamwe hagamijwe kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe bikomeye ndetse bamwe bahasiga ubuzima kugira ngo bigerweho ariko binyuze muri uko gusaba imbabazi, kubabarira n’ubumwe nyabwo byatumye bagera aho bari uyu munsi.
Yashimangiye ko iyo ntambwe yagezweho mu gihugu gifite ubukungu buzamuka umunsi ku wundi, aho uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa kandi ubumwe n’abahoro byabo nta kibihungabanya.
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko buri mukirisitu aho ava akagera akwiye guharanira amahoro mu byo akora byose.
Igipimo ku bumwe n’ubwiyunge kigaragaza ko Abanyarwanda bateye intambwe ku bumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 92.5%, bikaba biteganyijwe ko iki gipimo cyagera kuri 96% mu 2024.
Madamu Jeannette Kagame ku wa 13 Mutarama 2020, yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast muri Kigali Convention Centre
Yanditswe na Evariste Nsengimana Kuya 6 Gashyantare 2020