Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Tanzania aho we na mugenzi Samia Suluhu Hassan bashimangiye gukomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ku wa Kane, tariki ya 27 Mata 2023, ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, arusoza kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Mata 2023.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stergomena Lawrence Tax.

Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yitabiriye Inama ya Transform Africa.

Akigera muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bagirana ibiganiro byihariye.

Nyuma abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byanakurikiwe n’itsinda ry’abayobozi babaherekeje ku mpande zombi.

Ibi biganiro byikije ku mikoranire ihuriweho mu mfuruka zose zirimo ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania, umutekano w’Akarere n’ibindi.

Perezida Kagame na Samia Suluhu kandi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku byo baganiriyeho n’izindi ngingo zitandukanye.

Umunsi wa mbere wa Perezida Kagame yawusoje yakirwa ku meza na mugenzi we wa Tanzania. Kuri uyu munsi ni bwo yasoje uruzinduko rwe aho yaherekejwe n’abayobozi batandukanye mbere yo gufata rutemikirere imuvana i Dar es Salaam.

Iyi nkuru iragaruka ku mafoto yaranze iminsi ibiri y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Binafitanye imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Tanzania ku wa 27 Mata 2023

Perezida Kagame yakiriwe mu mbyino ziranga umuco wa Tanzania

Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, Igisirikare n’Igipolisi muri Tanzania ubwo yatangiraga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri

Imbyino ziranga umuco wa Tanzania zibereye ijisho

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi

Perezida Samia Suluhu yakira Perezida Kagame mu Biro bya Perezidansi ya Tanzania

Perezida Kagame na Samia Suluhu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

U Rwanda na Tanzania bifatanya mu bikorwa by’ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha Icyambu cya Dar es Salaam

Abayobozi batandukanye bagize umwanya wo kuganira hagati yabo

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uruhare akomeje kugira mu gushakira amahoro n’umutekano Akarere by’umwihariko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe muri Tanzania mu kwakira Perezida Kagame

Ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose

Umubano w’u Rwanda na Tanzania ugenda urushaho gushinga imizi

Abari n’abategarugori bari ku murongo w’imbere mu karasisi kakiriye Perezida Kagame

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Tanzania avuye muri Zimbabwe aho yitabiriye Inama ya Transform Africa

Amabendera y’u Rwanda yari ahantu hose kugera no ku ngofero abakiriye Perezida Kagame baserukanye

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Stergomena Lawrence Tax

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Stergomena Lawrence Tax, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Julius Nyerere

Perezida Samia Suluhu ubwo yiteguraga kwakira Perezida Kagame mu biro bye

Mu bice bitandukanye bya Dar es Salaam hari ibyapa bitanga ikaze kuri Perezida Kagame

Perezida Samia Suluhu na we aheruka gusura u Rwanda muri Kanama 2021

Perezida Kagame yakirwa na Perezida Samia Suluhu mu biro bye i Dar es Salaam

Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan mbere yo kugirana ibiganiro byihariye

Perezida Kagame yagendaga aganira na Samia Suluhu wa Tanzania

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye

Perezida Kagame na mugenzi we Samia Suluhu yabanje kwakira Perezida Kagame

Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 27 Mata 2023

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye

Perezida Kagame yagiye muri Tanzania aherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, ubwo yari mu kiganiro na mugenzi we w’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko kubaka umutekano urambye bisaba umuhate udacogora

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania

Perezida Samia Suluhu yatangaje ko yabwiye Perezida Kagame ko Tanzania iri gukora ibishoboka byose ngo itunganye ibyambu bya Dar es Salaam, Tanga, u Rwanda rukoresha

Perezida Kagame na Samia Suluhu bashimye intambwe imaze kugerwaho mu guteza imbere umubano uhuriweho n’u Rwanda na Tanzania

Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza uteza imbere abaturage kandi vuba

Perezida Samia Suluhu yakiriye mugenzi we w’u Rwanda ku meza

Abayobozi bakuru ku mpande zombi basabanye

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amahirwe ahari yose abyazwe umusaruro hagati y’u Rwanda na Tanzania

Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ari ikintu cy’ingenzi gikenewe cyane ku bw’iterambere n’ubumwe bwa Afurika

Amafoto: Village Urugwiro & Perezidansi ya Tanzania

https://igihe.com/amafoto-1922/article/mu-mafoto-ibyaranze-iminsi-ibiri-y-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-muri-tanzania