Abantu bagera kuri 64 nibo byatangajwe ko bishwe n’ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuri iki cyumweru , ubwo abantu bari bateraniye ahitwa Kyadondo Rgby Club, muri Ethiopian Village Restaurant i Kabalagala, ndetse n’ahitwa Ntinda bari gukurikira umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda kiratangaza ko Umuyobozi Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Uganda, Bwana Fred Opolot yavuze ko abantu 57 kuri ubu bari mu bitaro bitandukanye bya Kampala mu gihe abandi bagera kuri 14 bavuwe udukomere duto.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yigereye ahabereye iri bara, binateganyijwe kandi ko aza gusura abarwayi bakomerekejwe n’ibisasu bari mu bitaro bitandukanye bya Kampala.

image

Nguko uko byari byifashe hamwe mu haturikiye ibisasu

Byavuzwe ko umujyi wa Kampala waherekaga guturikiramo ibisasu mu myaka ya za 1997 na 1998, icyo gihe bikaba byaraturikiye muri za hoteli na resitora.

Twababwira ko mu minsi ishize umutwe w’intagondwa zo muri Somalia za Al Shabab wari uherutse gutangaza ko bidatinze Uganda ndetse n’u Burundi byari kuzabona ingaruka zo kuba bifite abasirikare ku butaka bwa Somalia.

Uganda n’u Burundi bifite abasirikare babungabunga umutekano muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-5919.html

Posté par rwandanews.be