Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010, ubwo abanyarwanda bo mu Bubirigi bizihizaga isabukuru ya 16 yo kwibohora, umuhanzi Kizito Mihigo yahimbye indirimbo ijyanye n’uwo munsi, maze ayiririmbira abashyitsi bari bateraniye kuri Ambasade y’ u Rwanda i Buruseri.

Iyo ndirimbo yayise ‘TWIYEMEJE KWIRUKANA URWANGO, TURUSIMBUZA UBUMWE N’URUKUNDO’. Muri ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu basaga 500, nagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu muhanzi abenshi tuzi muri Kiriziya Gaturika, nyamara agakunda kwitabira n’ibirori nk’ibingibi bifitanye isano n’amateka ndetse na politiki y’u Rwanda.

Kizito akunda kugaragara by’umwihariko mu gihe cy’icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo gihe cy’icyunamo, uyu muhanzi agenda akoresha ibitaramo by’indirimbo z’Imana yahimbye, agatangamo n’ubuhamya bwe ku bwiyunge n’ubumwe by’abanyarwanda.

Nk’uko nari nabibasezeranije mu nkuru iheruka rero, dore ikiganiro nagiranye na Kizito Mihigo kuri uwo munsi wo kwibohora kw’abanyarwanda. Iki kiganiro nabanje kugifata mu majwi hanyuma ndacyandika. Ibyo muri busome, ni ibyo twaganiriye n’uwo muhanzi, nta na kimwe nkuyeho, kandi ntacyo nongeyeho.

Igihe : Bite Kizi? Ndifuza ko twagirana ikiganiro nkazakigeza ku bakunzi bawe no ku banyarwanda muri rusange mbicishije kuri site Igihe.com.

Kizito : Yego

Igihe : Kizito rero, tumenyereye kukubona uririmba muri Kiriziya Gaturika, mu missa z’amakwe, cyangwa zo kubatizwa, cyangwa se iz’abapfuye, ndetse no mu bitaramo utanga hirya no hino uvuga ubumwe n’ubwiyunge. Ariko buri mwaka, kuri uyu munsi wo kwibohora, uza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu hano kuri ambassade, ndetse uyu munsi waririmbye n’indi ndirimbo nshyashya wahimbiye ibi birori. Kuri wowe, uyu umunsi wo kwibohora usobanura iki ?

Kizito: Kimwe n’abandi banyarwanda benshi, iyi tariki ya le 4 juillet inyibutsa umunsi Ingabo za FPR zafataga umugi wa Kigali, maze Jenoside yakorerwaga abatutsi ikarangira. Icyo gihe jyewe nari mu nkambi y’i Burundi ahitwa i Ngozi, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’Uburundi. Nari mfite imyaka hafi cumi n’itatu ariko nari mfite umujinya mwinshi cyane, ndetse nshaka n’uburyo nazahorera Data nawe wishwe muri iyo Jenoside. Nagerageje no gusaba kwinjira mu gisirikare cya FPR muri icyo gihe, kugira ngo nanjye nzahorere Data, ariko biranga kuko nari muto cyane. Numvaka nindahorera Data ndetse n’abandi bitabye Imana bo mu muryango wanjye, ntazaba ndi umugabo. Kuri jyewe ubugabo bwari ubwo kwihorera no guhorera abanjye. Nyuma ndetse naje gusanga hari benshi mu banyarwanda batekereza batyo.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda muri 1994, nabwo nakomeje kugira urwango rwinshi mu mutima wanjye, ndugirira abantu twitaga abahutu. Nakubitaga abana twiganaga nitwaje kubannyunzura, kandi bamwe ntanabazi, nkibwira nti wenda nibyo bizampa amahoro.

Mu by’ukuri, naje kubona ko iyo umuntu agira nabi, n’iyo yaba yitura inabi uwayimugiriye, ntabwo bishobora kumuha amahoro, ahubwo birushaho kuyamubuza.

Kuko uretse n’uwo mujinya ndetse n’ubwo bugome aba afite muri we, hiyongeraho kwishinja ibyo byaha byose aba ariho akora. Iyo umuntu afite ibyo yinshinja rero, kimwe n’iyo afite inzika cyangwa urwango, nta mahoro y’umutima agira. Muri kamere yanjye, ndi umuntu ukunda kugira amahoro y’umutima. Nkumva ntacyo nishinja imbere y’Imana.

Nyuma yo kubura amahoro y’umutima, nyuma yo kubona ko ntazayabonera mu kugirira nabi uwangiriye nabi, nyuma yo kumva ko nkeneye kongera kubana n’abantu ntabanga kandi ntabavangura, nibwo niyemeje gusenga nsaba Imana kunsubiza umutima usukuye. Aho kureba umuntu ngo mubonemo umuhutu cyangwa umututsi, njye mbanza mubonemo umunyarwanda ndetse mubonemo umwana w’Imana, ikiremwamuntu duhuje uburenganzira n’agaciro imbere y’Urukundo rw’Imana. Nabonaga uko byagenda kose, abanyarwanda tugomba kubana. Mu myaka ya nyuma ya Jenoside, ubwo nigaga mu iseminari nto yo ku Karubanda i Butare, narasengaga cyane mbwira Imana nti: Mana yanjye, ongera undememo umutima usukuye. Ndetse hari indirimbo twakundaga kuririmba yahimbwe n’umupadiri witwa Ngirabanyiginya ivuga ityo. Narayikundaga cyane.

Aho mu iseminari nahahuriye n’abana twari tuziranye mbere ya Jenoside. N’ubwo nari mbafitiye inzika kubera ibyo nabonye cyangwa numvise ku babyeyi babo, numvise nkwiye kwitoza kubana nabo. Ku muntu wari ugamije kwihorera murumva ko uwo mwitozo utoroshye. Ariko narawukoze kuko numvaga ari ngombwa kugira ngo nongere ngarure ubumuntu. Undi mutima warambwiraga uti: Kuki umuntu yaryoza abana ibyo ababyeyi babo bakoze? Niba umubyeyi yarakoze icyaha, kuki umuntu yakwanga abana be? Ni muri urwo rwego rero nahisemo kwitoza kubana n’abantu bose, ariko cyane cyane mpereye kubo dufitanye ibibazo bikomeye. Naje ndetse no kubasha kwegera abashinjwaga kwica i wacu, maze mbagaragariza ko uruhare rwanjye nk’umukristu atari urwo kubanga, ko ahubwo ari urwo kubafasha kuvuga ukuri, no kubumvisha ko n’iyo ibyo bashinjwa byaba aribyo, bashobora kwihana, bakongera bakaba abantu.

Uwo mwitozo wo guhura n’abo amateka yadutanije, na n’ubu ndacyawukora, kandi nzawukomeza kuko niho ukwemera kwanjye gushingiye. Ndi umukristu kandi Kristu adusaba gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Kuri Yezu, n’abatwanga bakwiye urukundo.

Ngicyo icyo kwibohora bisobanura mu buzma bwanjye. Yego binyibutsa iriya ntsinzi y’ingabo za FÜR, ariko binyibutsa cyane cyane Instinzi y’Imana mu buzima bwanjye. Kwibohora byimazeyo, ni ukubasha kwirukana urwango mu mitima yacu, tukarusimbuza Urukundo. Niyo mpamvu iriya ndirimbo naririmbye uyu munsi, nayise ngo TWIYEMEJE KWIRUKANA URWANGO TUKARUSIMBUZA UBUMWE N’URUKUNDO.

Igihe: Muvandimwe Kizito urakoze kumpa ubuhamya bwawe; Abantu benshi bakunda kwibaza niba uzaba Padiri cyangwa niba uzashaka. Ibyo byo urabivugaho iki?

Kizito: Kuba Padiri cyangwa gushaka umugore, sibyo by’ingenzi mu buzima. Icy’ingenzi ni aho bituganisha. Abashaka abagore n’ababa abapadiri, byagombye kubabera ishuri ryo gukunda kurushaho. Kubona umuntu wavutse ari igitsina gore n’undi akavuka ari igitsinda gabo, babasha kubana akaramata kandi hari byinshi badahuje, jyewe numva ari nk’Imaana iba itwicira ijisho itubwira iti: Ubumwe burashoboka mu bantu, n’ubwo dufite byinshi bidasa.

N’ubwo abantu ku isi bafite imico inyuranye, n’ubwo dufite impu zidasa, n’ubwo tuvuga indimi zitandukanye, n’ubwo ibihugu byacu bifite imipaka, twari dukwiye kwiyumvisha ko turi abavandimwe mbere ya byose, ibiremwamuntu bihuje agaciro mu maso y’uwabiremye. Nimbona umugore unogeye rero, kandi tubyumva kimwe, (araseka), nzamurongora rwose. Ariko icya ngombwa kuri jyewe uyu munsi ni uko ndi umuhanzi w’umukristu kandi ufite uburyo yafasha abantu kubaho mu mahoro no mu rukundo.

Igihe: Ariko ufite umu copine

Kizito: N’iyo naba mufite sinshobora kubibabwira.

Igihe: Ibaze ! Kubera ?

Kizito: Parce que c’est ma vie privee, kandi ndamutse mbibabwiye mwabyandika kuri site, kandi iyo byageze kuri Site Internet, ntabwo biba bikiri privee. Ni uburyo rero bwo kwirinda. Ariko ngiye kurongora byo nabibamenyesha nta kibazo.

Igihe: Ariko kuba padiri byo wumva bitarimo.

Kizito: Ubusaseredoti nabwo ndabukunda kuva kera, ariko sinzi ko mbaye padiri byanyemerera gukomeza umurimo niyemeje. Il faut savoir que kuba padiri ari ukwemera kuyoborwa; Hari aho bihuriye n’igisirikare. Umuntu ayoborwa n’abandi. Ntabwo rero nzi neza ko byamfasha gukomeza ubutumwa niyemeje bwo kuba umuhanzi wigenga utanga ubuhamya bw’urukundo, amahoro n’ukwizera mu bantu bose. Ariko abapadiri barakabaho, ubuzima bwabo ndabuzi kandi mbona burimo ubutwari.

Igihe : Tukivuga ku bapadiri, Kizito, utekereza iki ku bapadiri bagenda bagaragaraho ibyaha bya pedophilie ?

Kizito : Kuba padiri kuri jyewe, bisobanura inzira igana ubutagatifu, kimwe no gushaka umugore d’ailleurs. Zombi ni inzira zagombye kudufasha kwirinda ikibi, tukarushaho kwegera Imana no kuyegereza abandi. Ariko nemera ko yaba umupadiri, yaba n’umuntu washatse, bose baba bakiri abantu. Bose bakora ibyaha kandi iyo babikoze, bagomba guhanwa kimwe. Simbona impamvu umupadiri yakora amahano nk’ariya, hanyuma ngo ahishirwe cyangwa acike ubutabera.

Erega ni nk’iby’i wacu. Niba umuntu yarishe abantu muri Jenoside, bikagaragara ko ari impamo koko, n’iyo yaba ari padiri, jyewe numva akwiye kubihanirwa. Ibyo ntibibuza Kiriziya kubaho kandi ntibiyisebya, ahubwo biyifasha kwerekana ukuri. Ubutabera bw’Imana ntibushobora kubangamira ubutabera bw’abantu. None se Imana yaba yaraduhereye iki ubwenge ?

Igihe : Urateganyiriza iki abakunzi bawe muri iki gihe?

Kizito : Nsigaye nirinda kuvuga imishinga yanjye mbere y’uko ijya mu bikorwa. Nimunyemerere nzajye mbabwira ibikorwa byanjye mu gihe bigiye kujya mu bikorwa. Ariko abanzi bose, bajye bamenya ko nkunda Imana, ngakunda n’uburyo yatwigaragarije muri Yezu, ariko bajye bamenya ko nkunda n’igihugu cyacu.

Igihe : Iyo abantu benshi bumvise ibyo uvuga, bibaza niba utazaba umunyapolitiki.

Kizito : Ndi umuhanzi, w’umukristu kandi w’umunyarwanda. Mu buhanzi bwanjye mfite uburenganzira bwo kugira icyo mvuga ku bibera muri society. None se ukwemera kw’abantu kwaba kumaze iki niba kutabafasha gukemura ibibazo babamo ? Niba ukwemera kwacu kutadufasha kubana mu mahoro no mu rukundo, kwaba kumaze iki ? Ndetse iyo umuntu arebye, asanga ikibazo twagize mu Rwanda n’ahandi muri afurika, nuko ukwemera kw’abantu gusigara mu mazu abantu basengeramo ku cyumweru. Ukwemera ntikurangirira mu missa cyangwa mu biterane. Ukwemera nyakwo, ni ukubasha gusokoka kukava mu idini, kukadufasha kubana n’abantu bose, kandi kukadufasha kugira inkunga dutanga muri iyi si tubamo, kugira ngo irusheho kuba nziza;

Igihe : Hari n’abo numvise uyu munsi bavuga ngo buri gihe uririmba wicaye.

Kizito : Ah ; ibyo byo biterwa n’indirimbo umuntu aririmba ndetse n’igicurangisho umuntu akoresha. Birarushya gucuranga Piano cyangwa orgue umuntu ahagaze. Ikindi kandi, indirimbo zanjye, akenshi ntabwo ziba zikeneye ko mpaguruka, kuko ntabwo ari indirimbo zo kubyina. Hari abandi bacuranzi benshi nzi bacuranga bicaye kandi indirimbo zabo zigakundwa cyane.

Igihe : Mu gusoza iki kiganiro watanga ubuhe butumwa ?

Kizito: Jyewe numva kwibohora ari ibintu bikwiye guhoraho. Kuko rwa rwango n’amacakubiri twibohoye, bishobora kongera bikadutera n’importe quand. Ni uguhora rero twibuka ko icya ngombwa ari ukubaho no kubana; Kandi tukirinda icyabangamira ubuvandimwe mu banyarwanda. Nihashimwe kandi hashimirwe abantu bose bagize uruhare kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntambwe kigezeho ubungubu

Igihe : Mu izina ry’abakunzi ba site IGIHE.COM, ndagushimiye

Kizito : Ndabashimiye namwe

Mu izina rya IGIHE.COM

Marie Ange Ikirezi

Couvin – Belgique

Posté par rwandaises.com