Inama yahurije i Gatuna abayobozi b’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeranyije ko Uganda igenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazahura inama igamije kongera gufungura imipaka.

Abayobozi bombi bemeranyije ko hari intambwe yatewe irimo kurekura abaturage bari bafunzwe kuri buri ruhande, ndetse hanasinywa amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu myanzuro yasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola nk’igihugu cy’abahuza, Manuel Domingos Augusto, yavuze ko abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe yatewe n’ubushake abakuru b’ibihugu bagaragaje mu gukora ibishoboka mu gusubiza umubano ku murongo.

Harimo irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi no kwiyemeza gukomeza urwo rugendo rwo kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko bishimiye isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda, agomba gufasha mu gukurikirana mu butabera abarimo abashinjwa « kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye abaturanyi. »

Yakomeje ati “Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.”

“Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda. Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi,”

Iyi ni inama ya kane ihuje aba bakuru b’ibihugu bine, uhereye mu mu mwaka ushize. Perezida Kagame na Museveni bashimiye bagenzi babo, João Lourenço wa Angola na Felix Tshisekedi wa RDC, bakomeje kubaherekeza muri ibi biganiro.

Nyuma y’iyi nama, hahise hanasubikwa ikiganiro n’abanyamakuru cyari giteganyijwe, kugira ngo hahabwe umwanya komisiyo zikuriwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, zikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, agamije kugarura ituze hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame, Yoweri Museveni, Joao Lourenço na Tshisekedi mbere y’inama y’i Gatuna

Amafoto: Niyonzima Moise

Video: Mugwiza Olivier

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 21 Gashyantare 2020