Polisi y’u Rwanda yemeje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yasanzwe yiyahuye agapfa.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara, yagize iti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Yakomeje iti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Polisi ivuga ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Yakomeje iti “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima. »

Ku wa Gatanu nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 13 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ari nako akomokamo, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Yahise afungwa, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa. Bivugwa ko ruswa yagerageje kuyitanga ubwo yari afashwe, ashaka kurekurwa ngo akomeze urugendo rwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Kizito yamenyekanye ubwo ushinzwe umutekano yamubonaga yimanitse, iperereza rihita ritangira.

Ati “Mu byagaragaye bimwe ni uko basanze yakoresheje ibikoresho yaryamagaho, amashuka, yakozemo nk’ikiziriko amanika ku idirishya, hanyuma yiyambura ubuzima. Iperereza ryatangiye, umurambo wajyanwe ku Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma, ubu biri mu bikorwa by’iperereza ngo ukuri kwabyo kumenyekane.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko kuva yafatwa, Kizito yakomeje kuba umuntu ucecetse cyane, kugeza ubwo n’abagize umuryango we bamusuraga atashakaga kubavugisha.

Yakomeje ati “Wabonaga ari umuntu ucecetse cyane, udashaka kuvuga, ari umuntu uri ahongaho wenda yigunze, ni cyo twavuga ku byamuranze mu bugenzacyaha. Mu minsi ya mbere yari yanze no kubazwa, ngira ngo biri no mu byatumye dosiye ye yari itararangira.”

Kizito yari yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Kizito yigishaga abana umuziki, mu gihe hari n’amakuru ahamya ko yagowe no kwisanga mu buzima bushya nyuma y’imyaka ine yamaze muri gereza. Binavugwa ko abantu baba hanze y’u Rwanda bakomeje kumwandikira bamureshya ngo abasange, amaze gufungurwa.

Ubuto bwa Kizito Mihigo

Kizito yari umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be ni Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie. Yatangiye kuririmba afite imyaka icyenda ubwo yahimbaga indirimbo z’abana, maze nyuma y’imyaka itanu aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya Gatolika wamenyekanye mu Rwanda.

Mu 1994 se umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika kugeza n’uyu munsi. Mu 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Misa.

Mu 2003 yagiye kwiga muzika mu Burayi, maze muri Nzeri 2008 aza kubona impamyabumenyi ya DFE « Diplôme de Fin d’Etudes », mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris. Yigishije muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kizito Mihigo yapfuye, birakekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 17 Gashyantare 2020

http://fr.igihe.com/