Mu buryo butunguranye ndetse bishobora gutera benshi kugwa mu kumiro , inzego z’ubutabera za Uganda zasabye izishinzwe umutekano kugeza imbere y’urukiko Ben Rutabana wari umaze amezi asaga atanu yaraburiwe irengero, nta muntu n’umwe uzi aho aherereye.

Ibura rya Rutabana ryaciye igikuba gikomeye ndetse rigira ingaruka muri ’Rwanda National Congress’ igice cya Kayumba Nyamwasa kuko ryatumye icikamo ibice, habaho gutukana gukomeye n’ibindi tuza kugarukaho. 

Byageze aho umuryango wa Ben Rutabana wandika amabaruwa atabarika utabaza Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ndetse bigera n’aho Leta y’u Bufaransa itakambirwa ngo igire icyo ikora kuri iki kibazo, gusa byose byabaye ay’ubusa. 

Rutabana usanzwe ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa akimara kuburirwa irengero havuzwe byinshi, ibihuha byarasakaye ku marengero ye bishyira cyera, bamwe bati yiciwe muri Congo aciwe umutwe, abandi bakavuga ko yaba yararigishijwe na bagenzi be bahurira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, kubera ubwumvikane buke bari bafitanye.

By’umwihariko Kayumba ni we wakunze gutungwa urutoki cyane ku kuba ari we waba yaranyujije Rutabana « mu ryoya ».

Gusa kera kabaye byanyuze mu itangazamakuru ryo muri Uganda ko Rutabana afungiwe muri icyo gihugu, ibyo aregwa ntibyatangazwa mu gihe ari umuntu wakoreraga ingendo nyinshi muri kiriya gihugu mu bikorwa bya RNC, yari anayibereye komiseri ushinzwe kongera ubushobozi, byatumaga kenshi agirana inama n’abayobozi bo muri Uganda, by’umwihariko Minisitiri Philemon Mateke.

Rutabana yabuze mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba muri RNC, umutwe ukomeje kurangwa no gusubiranamo, gushondana, kugambanirana ndetse bamwe barirukanwa, binahurirana n’impfu z’uruhurirane z’abarwanyi bayo biciwe muri Congo, bari bagize umutwe wa P5. Rutabana yari umwe mu baterankunga bawo.

Ku rundi ruhande kuba bigaragaye ko Rutabana yari muri Uganda ndetse ari mu maboko y’inzego za kiriya gihigu, we nk’umuntu wari umaze igihe aharanira byeruye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni ikindi kimenyetso ko Uganda yabaye indiri y’abakomeje gucura imigambi mibi ku Rwanda.

Hari byinshi biteye amatsiko

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwategetse inzego zose z’umutekano zirimo Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, n’Urwego rushinzwe iperereza mu gihugu, ISO, kugeza mu rukiko Ben Rutabana, aho bigenda byitirirwa ko afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa aho kwerura ko ari Umunyarwanda.

Iri tegeko umucamanza Esta Nambayo yaritanze ku wa Kane nyuma y’uko byavuzwe ko Rutabana yafashwe muri Nzeri umwaka ushize. Byatangajwe ko yabanje kujyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, aza kujyanwa ku cyicaro cya ISO, aza gusubizwa kuri CMI, gusa ibi byose byakorwaga mu ibanga rikomeye.

Ubwo yari amaze kubura, umuryango we wanditse amabaruwa uruhuri utakamba, usaba ko yarekurwa cyangwa akagezwa imbere y’urukiko nibura bakamenya niba akiriho, nubwo amakuru yahamyaga ko ari muri Uganda nta kabuza.

Igihe yaba ageze imbere y’ubutabera, hari byinshi biteye amatsiko mu rubanza rwe birimo kureba uburyo Uganda izabyitwaramo kuko yari umuntu usanzwe wisanga mu gihugu.

Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri gusa nyuma ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Nibwo byaje gutangazwa ko Rutabana yaburiwe irengero, hibazwa ku mpamvu zatumye ibura rye ribera muri Uganda, mu gihe yari asanzwe ahagenda ntawe umukoma imbere.

Amakuru ya Rutabana agiye hanze mu gihe ku wa Mbere Guverinoma ya Uganda n’Igisirikare bitabye Urukiko Rukuru, ngo basobanure impamvu bafashe Abanyarwanda babiri: Theogene Sendegeya na Emmanuel Mageza, bagafungwa mu gihe cy’amezi cumi na kumwe bataragezwa imbere y’urukiko ngo bamenyeshwe ibyo baregwa.

Muri abo bafungiwe muri CMI, Mageza yaje gupfa kubera iyicarubozo yakorewe, mu gihe Guverinoma ya Uganda ivuga ko Sendegeya we yatorokeye mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Butabika.

Uganda imaze iminsi ku gitutu kubera gucumbikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza ubwo Charlotte Mukankusi wo muri RNC yari yarahawe pasiporo ya Uganda yakoreshaga mu ngendo ze. Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yahagaritse pasiporo ye. 

Ku wa Mbere kandi nibwo Uganda yahagaritse gukurikirana mu rukiko rwa gisirikare abanyarwanda babiri, Fidèle Nzabonimpa na Seleman Kabayija bashinjwaga gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko. Aba bageze muri Uganda nyuma yo kugaba igitero mu Kinigi, cyahitanye abantu 14. Abo bombi bamaze koherezwa mu Rwanda, bategereje kugezwa mu butabera.

U Rwanda runasaba Uganda kohereza Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka « Governor » ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.

Mu biganiro bikomeje byo gushaka uburyo bwo kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, icyo gihugu giheruka guhabwa ukwezi kumwe ngo kigenzure ibirego by’u Rwanda, nigisanga bifite ishingiro kibishakire ibisubizo, kandi kigaragaze ingamba zigaragaza ko bitazasubira.

U Rwanda na Uganda kandi byasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, ku buryo mu gihe kiri imbere bishoboka ko bazajya bahambirizwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Byemejwe ko Ben Rutabana afungiwe muri Uganda

Yanditswe na IGIHE Kuya 24 Gashyantare 2020