Nyuma y’uko ibihugu byo mu Burayi bikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Coronavirus, byafashe ingamba zikomeye, aho nka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeje ko ubu bari ku rugamba rutari urwo kurwana n’ikindi gihugu, ahubwo barwana ku buzima.

Kugeza ubu u Burayi bwafunze ikirere, ibihugu bitandukanye birushaho gukaza ingamba mu buryo bwo kwirinda.

U Bubiligi bwashyizeho ibyemezo bikomeye guhera tariki ya 18 kugeza tariki ya 5 Mata, harimo ko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo, ndetse ibigo byose, ibito n’ibinini, abakozi babyo basabwe gukorera mu rugo.

Hemejwe ko amaduka y’biribwa, amazu acuruza imiti n’acuruza ibitabo byo bishobora gukomeza gukora, ibigo bitwara abantu bigakomeza gukora ariko hagafatwa ingamba zijyanye n’ibihe by’icyorezo.

Ingendo zitihutirwa zijya hanze y’u Bubiligi zahagaritswe kugeza tariki ya 5 Mata, amasoko yo hanze na yo yahagaritswe nyuma y’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, Sophie Wilmès.

Ibindi bihugu nabyo biragenda bikuraho ingendo z’indenge bifunga n’imipaka. Ibyemezo bikomeye byanafashwe kuri Ambasade z’u Rwanda zimwe na zimwe.

Amb. Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yabwiye IGIHE ko ambasade idafunze, ariko abakozi bose batajya ku kazi.

Yakomeje ati « Ariko uhamagaye kuri telefone, ukatwandikira kuri email, tugaha serivisi udukeneyeho, ubundi kandi tukakira abantu batse gahunda mbere kugirango turinde abakozi kwandura. »

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwasabye intumwa zarwo mu mahanga kwitwararika bijyanye n’amabwiriza yatanzwe mu gihugu barimo.

Yagize ati « Nibyo koko twasabye ba Ambasaderi kugendera ku mabwiriza y‘ingamba zitangwa n‘ibihugu barimo, ni yo mpamvu igihugu ku kindi usanga bigenda bitandukanye. »

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Ambasade iri kugendera ku mabwiriza y’i Berlin ndetse bakomeje guhanahana amakuru ava mu mijyi yose.

Ati “Ambasade ntifunze ahubwo turakora tutarenze babiri mu biro ariko serivisi abatugana bashaka turakomeza kuzitanga.’’

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda baba muri iki gihugu uko bashobora gukomeza kubona serivisi.

Ati « Hano Ambasade izakomeza gukora no gutanga serivisi, ariko twashyize itangazo ku rubuga rwa Ambasade risaba abantu kwifashisha email na telefone mbere yo kuza ku biro bya Ambasade. »

« Muri iryo tangazo riri ku rubuga rwacu twibukije ko za viza bashobora kuzihabwa bageze mu Rwanda cyangwa kuzisabira mu ikoranabuhanga, kimwe na serivise zindi. Abakozi ba Ambasade tuzajya dusimburana kuza kuri biro, mu gihe abandi bahawe uburyo bubashoboza gukorera mu rugo. »

Mu itangazo Ambasade y‘u Rwanda mu Bubiligi yashyize ahagaragara, yo yabaye ifunze imiryango.

Rigira riti « Kubera impamvu zo kwirinda Coronavirus (Covid-19), dufunze kugeza tariki ya 5 Mata, nk’uko Guverinoma y’UBubiligi yabitanzemo amabwiriza. Ambasade irakomeza gukora n‘abakozi bake mu byihutirwa abandi bakorere mu ngo. »

Ambasade y‘u Rwanda mu Buholandi yo yagize iti « Dushingiye ku mabwiriza ya Leta yu Buholandi, guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 31 Werurwe ambasade izaba itakira abayigana kuko abakozi bose bazaba bakorera mu rugo. »

Abashaka serivisi izo arizo zose basabwe kwandika kuri email cyangwa bagakoresha telefoni igendanwa, naho abakeneye ibijyanye na visa basabwa kurebera ku rubuga rw’ibiro bikuru by’abinjira n’abasohoka cyangwa bakayifata bageze mu Rwanda.

Yakomeje iti « Umunsi w’abagore wagombaga kuba tariki ya 21 Werurwe, umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wari uteganyijwe tariki ya 11 Mata byimuriwe ku matariki tuzabamenyesha. »

Ambasade y‘u Rwanda mu Bufaransa nayo igendeye ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Emmanuel Macron, imiryango irafunze.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Williams Nkurunziza, we yavuze ko abagana iyo ambasade bamenyeshejwe ko kimwe n’indi miryango mpuzamahanga, bazajya bakira abantu kuri gahunda zasabwe mbere.

Amb. Nkulikiyinka Christine, uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Scandinavie, avuga ko barimo gukorana bya hafi n’abanyarwanda bo muri ibi bihugu bose, babakangurira gukurikiza amabwiriza y’aho bari, kandi kugeza ubu ntawe barumva ko yaba yaranduye Coronavirusi.

Ati “Twe ntabwo ambasade ifunze ariko abakozi bakorera mu rugo, na telefoni irakora, ni ukohereza kuri telefoni ngendanwa. Iyo bibaye ngombwa cyane nibwo umuntu ashobora kuza kuri ambasade ariko nabwo tugakurikiza cyane amabwirizwa yo gukoresha imiti yica udukoko ku ntoki

, kutegerana cyane no gukaraba intoki”.

Amb. Nkulikiyinka avuga ko hari hateganyijwe kwizihiza umunsi w’abagore kuwa 14 Werurwe, bigahagarikwa mu kwirinda ko abantu bakwanduza abandi.

Abanyarwanda baba mu Busuwisi na bo bamenyeshejwe ko hari uburyo bashobora kubonamo serivisi zitandukanye.

Rwakazina Marie Chantal, uhagarariye u Rwanda i Genève mu Busuwisi yavuze ko kuri ubu abakozi bose bari gukorera mu rugo ariko “hashyizweho nimero yitabwa n’umudipolomate, agatanga ubufasha bwo gukemura ibibazo by’abagana ambasade.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga bagize ibibazo mu ngendo kuvugana na za Ambasade z’u Rwanda zibegereye cyangwa bagahamagara +250788125043.

Nyuma y’uko ikibazo cya COVID-19 kimaze gufata indi ntera kubera ko abantu 11 bamaze gutahurwaho uburwayi mu Rwanda kandi abenshi ari abari baturutse mu mahanga, Guverinoma yemeje ko guhera ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda – harimo na RwandAir – zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.

Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ni imwe mu yagabanyije ibikorwa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 19 Werurwe 2020

karirima@igihe.com