Yanditswe na Murindabigwi Meilleur

Mu nama yayoboye y’itsinda rikora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinya gihumbi, Perezida Paul Kagame yasabye ko hashyirwa imbagaraga mu guhuza ibikorw a by’amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zitandukanye zo mu bihugu akor eramo.Muri iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye I New York m

 

Mu nama yayoboye y’itsinda rikora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, Perezida Paul Kagame yasabye ko hashyirwa imbagaraga mu guhuza ibikorwa by’amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zitandukanye zo mu bihugu akoreramo.

Muri iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye I New York muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bibazo byahuriweho na benshi mu bayitabiriye ni icy’uko nta buryo bwo guhuza ibikorwa cyangwa se bw’imikoranire ihamye hagati y’abavugizi b’intego z’ikinyagihumbi, ndetse ngo bamwe muri bo n’ibyo bakora ntibimenyekana.

Mu kugaragaza umuti w’iki kibazo, Perezida Kagame yasobanuye ko ikibazo kitari gusa ku bavugizi b’intego z’ikinyagihumbi. Aha yatanze urugero avuga ko ushobora gusanga imibare ituruka mu nzego za leta mu gihugu runaka igaragaza aho igihugu kigeze mu gushyira mu ngiro intego z’ikinyagihumbi itandukanye cyane n’itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere, bityo ibi bigatera urujijo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati : “Niba mu gihugu hari ibiro by’ ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, kubera iki iri shami ritakorana na rumwe mu nzego zo muri icyo gihugu kugirango habeho kugira amakuru ahuye ?”

Abavugizi bagize iryo tsinda banavuze ko kugirango intego z’ikinyagihumbi zihutishwe hadakwiye kwirengagizwa ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu rimaze iminsi ryugarije Amerika n’u Burayi, ndetse kandi basanga itangazamakuru rikwiye gukoreshwa cyane mu kwihutisha iri shyirwa mu bikorwa.

Muhamud Yunus wegukanye igihembo Nobel, umwe mu bagize itsinda ry’ubuvugizi ku ntego z’ikinyagihumbi, yavuze ko “mukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbu bisaba imbaraga z’urubyiruko kubera ko rushabutse mu mikorere”.

Perezida Kagame ni umwe muri 19 bagize itsinda rishinzwe ubuvugizi ku ntego z’ikinyagihumbi, akaba arikuriye ku bufutanye na Minisitiri w’Intebe wa Espagne/Spain José Luis Rodríguez Zapatero. Mu ntego z’iri tsinda harimo gukangurira ibindi bihugu byo ku isi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi.

Intego z’ikinyagihumbi uko ari umunani zahigiwe kuzagerwaho n’abakuru b’ibihugu bagera ku 189 bateraniye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York mu mwaka w’2000, bose biha intego y’uko bazaba bazigezeho mu mwaka w’2015. Zimwe muri izo intego zirimo kurandura burundu inzara, uburezi bw’ibanze kuri buri wese, guteza imbere uburinganire ndetse no guteza imbere igitsinagore, kugabanya impfu z’abana, kurwanya SIDA n’izindi.

U Rwanda rwakomeje kujya rushimirwa ku buryo rwitwara mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, aho hashyizweho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ndetse u Rwanda rukaba rubarirwa ku isonga mu bihugu bifite abari n’abategarugori benshi mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Iyi nama ku ntego z’ikinyagihumbi ibaye umunsi umwe mbere y’uko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iterana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeli, bikaba biteganyijwe ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bazaba bayitabiriye.

-Amafoto : Adam Scottie /Urugwiro Village -Inkuru : Murindabigwi Meilleur /IGIHE.com, New York.

http://www.igihe.com/spip.php?article16474

Posté par http://www. rwandaises.com