Mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 19 banduye COVID-19, abo banduye bagiye bahura n’abantu basaga 680 nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru, bakaba bari mu kato, Leta y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zafashwe zigamije gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.

Muri izo ngamba zafashwe harimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kubera ko abantu batuye mu mijyi batunzwe no kuva mu rugo bakajya gukora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu zituma babaho, iki cyemezo gisaba abantu kuguma mu rugo cyaje gitunguranye ariko kinafite ingaruka nyinshi ku mibereho yabo.

Ariko kubera ko icyorezo cya Coronavirus kitagenda ahubwo kijyanwa n’abantu, ni ngombwa ko abatuye mu Rwanda bumvira amabwiriza yo kuguma mu rugo kugira ngo bakumire ikwirakwira ry’icyorezo.

Umwanzuro wo gusaba abantu kuguma mu rugo ufite ingaruka nyinshi ku bantu barya ari uko bavuye guca inshuro, muri abo twavuga abantu bafite amikoro make batunzwe no gushakisha imirimo itandukanye mu mujyi barimo abacuruzi bato bato, abatwara amagare na moto, abubaka n’abafasha babo (aide), abakora amasuku n’abandi. Kubera ko imirimo itandukanye idakora mu mujyi, hari umubare w’abantu benshi byagizeho ingaruka.

Bose bakwiye kumva ko kuguma mu rugo bifasha igihugu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ariko bisaba ko abantu biga kubaho muri ubwo buryo bushya butabemerera gusohoka.

Mu byo bagomba kwiga harimo ibijyanye no gucunga neza amikoro bafite (amafaranga); kubungabunga ubuzima bakora imyitozo ngororamubiri, bafata ifunguro ryuzuye.

Kubera ko nta muntu uzi neza igihe iki cyorezo kizarangira ngo abantu basubire mu mirimo, abantu bagomba kwirinda gusesagura amafaranga bafite bayakoresha mu bitari ngombwa nko kunywa inzoga n’ibindi bintu bitwara amafaranga byo kwinezeza. Ahubwo bagomba kugura ibikenerwa mu buzima kugira ngo abantu babeho harimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku, umuriro n’amazi.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda cyagarutse ku gusobanura ingamba nshya zashyizweho zijyanye n’uko abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo, yavuze ko Leta yiteguye gufasha abatishoboye bashobora kutabona uburyo bwo kubona amafunguro.

Ni kenshi leta ifasha abaturage bari mu bibazo bitandukanye nko kubakira abatishoboye n’abatuye manegeka; hamwe no guha inkunga abaturage bashonje batuye mu cyaro haba habaye amapfa yatewe
n’imihindagurikire y’ikirere bigatuma abaturage barumbya ibihingwa bahinze noneho leta ikabagoboka ibaha ibiribwa mu gihe bategereje igihembwe kindi cy’ihinga.

Kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyaje gitunguranye, birumvikana ko leta itari yarateguye ingengo y’imari ikoreshwa mu guhangana nacyo, ariko umuntu yakwibutsa ko leta y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage babashije kwishyiriraho Ikigega Agaciro Development Fund gishobora gukoreshwa mu bihe nk’ibi by’amakuba aho igihugu gikenera ubushobozi bwo gukemura ibibazo bicyugarije.

Guhashya icyorezo cya Coronavirus birasaba ubufatanye bwa leta n’abaturage, bubahiriza ingamba zashyizweho zirimo kuguma mu rugo, gukaraba intoki no kwirinda bu buryo bushoboka ikintu cyose kibahuza n’abantu babanduza Coronavirus.

Abantu nibakuriza neza amabwiriza bahabwa na Minisiteri y’Ubuzima, ikwirakira rya Coronavirus rizahagarara noneho abantu basubire ku murimo; ubuzima bwongere gusubira mu buryo.

Umwanditsi akaba Inzobere n’Umusesenguzi mu bukungu, Teddy Kaberuka, ni we watanze igitekerezo

Yanditswe na Teddy Kaberuka Kuya 23 Werurwe 2020

https://igihe.com