Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro filime ‘Petit Pays’ yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bwa Gaël Faye wavukiye i Burundi, abyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

‘Petit Pays’ yerekanwe bwa mbere mu Rwanda mu gikorwa cyabereye muri Kigali Century Cinema ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame n’abandi bafite izina mu bijyanye no gukina filime, abagize uruhare mu itunganywa rya ‘Petit Pays’ barimo abakinnyi, abatunganya amashusho n’abandi bari mu ruganda rwa Sinema mu Rwanda.

Gaël Faye wari muri iki gikorwa yashimiye abakinnye muri filime ‘Petit Pays’, anavuga incamake yayo.

Abenshi mu bakinnye muri filime ya Gaël Faye biganjemo Abanyarwanda, kuko bitatu bya kane by’abari bashinzwe tekiniki mu ifatwa ry’amashusho yayo na 95% by’abayikinnye bakomoka mu rwa Gasabo.

Umukinnyi w’imena witwa Isabelle Kabano ukina muri iyi filime yitwa Yvonne, yashimiye abagize uruhare ngo iyi filime ibashe gutunganywa.

Ati “Nshimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi filime ibashe gukorwa, nshimiye Gaël Faye, nshimiye inshuti zanjye z’abakinnyi bari muri iyi filime na Eric wayikoze.”

Iki gikorwa cyari kigamije kwereka itangazamakuru, abakinnyi bo muri iyi filime n’abandi bantu bari batumiwe umusaruro wavuye mu gikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho byayo. Biteganijwe ko iyi filime izajya hanze ku mugaragaro ku wa 18 Werurwe 2020.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019 filime ishingiye ku gitabo cya Gaël Faye yise ‘Petit Pays’ yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu, aho yakozwe n’Umufaransa Eric Barbier biciye muri studio yitwa Jerico.

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politiki zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Birundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika. Filime ‘Petit Pays’ ivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 na nyuma yaho.

Agatabo gato (novel) kakomotseho iyi filime ‘Petit Pays’ kahesheje Gaël Faye ibihembo birenze bitanu birimo bine yahawe mu 2016 n’ikindi kimwe yahawe mu 2017.

Mu 2019 kahatanaga mu bihembo bishamikiye ku Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [NAACP], ryatangijwe ubwo abirabura bafatwaga nabi mu nzego zose z’ubuzima bw’icyo gihugu.

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku Mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bufaransa, mu kuririmba, kwandika ibitabo no mu ruganda rwa sinema. Yavukiye mu Rwanda arererwa i Bujumbura mu Burundi, yerekeje i Paris afite imyaka 13, nyuma aza gutura mu Rwanda nyuma yo kurushinga.

Gaël Faye yamenyakanye mu ndirimbo zakunzwe i Burayi zirimo iyitwa « Je pars, » « Ma femme, » « Petit Pays, » « Pili Pili » n’izindi.

Mu 2018 uyu muraperi ni umwe mu baririmbye mu birori bikomeye byabereye mu nzu y’ibitaramo ya Zénith yo mu Mujyi wa Paris ndetse ahembwa mu bahanzi bagaragaza ubuhanga n’imbaraga mu bihembo bya « Victoires de la Musique » byabaga ku nshuro yabyo ya 33.

Madamu Jeannette Kagame aganira n’umuhamzi Gaël Faye

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kwerekana bwa mbere filime ya Gaël Faye yitwa ‘Petit Pays’

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Mpambara Inès, baganira n’abitabiriye imurikwa rya filime ya Gaël Faye

Madamu Jennette Kagame asuhuzanya n’unwe mu bana bitabiriye iki gikorwa

Gaël Faye yashimiye abagize uruhare mu gutunganya no gukina filime ye ‘Petit Pays’

Umukinnyi w’imena witwa Isabelle Kabano ukina muri iyi filime yitwa Yvonne, yashimiye abagize uruhare ngo iyi filime ibashe gutunganywa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène (iburyo) na Bayingana Aimable bitabiriye iki gikorwa

Gaël Faye yasobanuye filime ye ‘Petit Pays’, anavuga ko abantu hafi ya bose bagize uruhare mu ikorwa ryayo ari Abanyarwanda

Abantu batandukanye bari bateraniye mu cyumba cyerekaniwemo filime ‘Petit Pays’ yubakiye ahanini ku nkuru y’ubuzima bwa Gaël Faye

Gaël Faye aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, wari witabiriye iki gikorwa

Makeda Mahadeo wamamaye nka Dj Makeda n’umugabo we bitabiriye iki gikorwa

Abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa bafashe amafoto y’urwibutso

Amafoto: Himbaza Pacifique

http://igihe.com/amakuru/