Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Abdel Fattah el-Sisi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu usibye gutangaza ko Perezida Kagame yakiriye iyi ntumwa yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, ntabwo byavuze ibyari bikubiyemo, gusa iki gikorwa uyu mu minisitiri amaze iminsi agikora no mu bindi bihugu bitandukanye ku buryo byoroshye kumenya iby’urugendo rwe.

Yaje mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Palamagamba Kabudi, ubutumwa bwa Sisi bugenewe Perezida Magufuli.

Sameh Shoukry yakoze ingendo mu mirwa mikuru y’ibihugu bitandukanye nka Amman, Muscat, Baghdad, Riyadh, Abu Dhabi, Kuwait na Manama kuva tariki ya 7 Werurwe.

Yagiye mu Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi n’u Bufaransa ku wa 11 Werurwe ndetse kuva ku wa 17 Werurwe yatangiye urugendo mu bihugu bya Afurika birimo u Burundi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Congo, Sudani y’Epfo na Niger.

Izindi ntumwa za minisiteri ayoboye nazo zakoze ingendo mu bihugu by’Abarabu kuva ku wa 15 Werurwe birimo Tunisie, Algerie na Mauritanie.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Sisi

Aho uyu muminisitiri agiye, hose aba atwaye ubutumwa bwa Perezida Sisi busaba ibihugu gushyigikira ingingo igihugu cye gitanga ku kibazo gifitanye na Ethiopia kijyanye n’urugemero iri kubaka.

Misiri irashaka ko ibihugu bishyigikira ingingo zayo ku masezerano y’iyubakwa ry’uru rugomero, nubwo Ethiopia yo yanze gusinya ibyari byemeranyijweho mu biganiro biheruka mu mezi ane ashize, mu Ugushyingo 2019 n’ibyo muri Gashyantare 2020.

Uru rugomero rwiswe Grand Rennaissance mu gihe ruzaba rwuzuye, ruzaba arirwo runini muri Afurika yose. Ethiopia yatangiye ibikorwa byo kurwubaka mu 2011 mu gice cyitwa Nile Bleu ahasanzwe hisuka 85% by’amazi yose ya Nil.

Ubu irashaka ko itangira kuzuza amazi igisa n’ibigega byarwo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka rwaba rwatangiye gutanga amashanyarazi hifashishijwe ingomero nto ebyiri.

Misiri yo ntikozwa ibyo gutangira gushyiramo amazi, irashaka ko ibyo umuntu yakwita nk’ibigega by’uru rugomero bigenda byuzuzwa mu byiciro aho kubikorera icya rimwe; hagakoreshwa uburyo bwatuma hatabaho ko ubutaka bukayukamo amazi ku buryo habaho ubutayu.

Kugira ngo byuzure bisaba ko hajyamo amazi angana na metero kibe miliyari 74.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zari umuhuza mu biganiro biheruka kuri uru rugomero (Grand Ethiopian Renaissance Dam: GERD) rukora ku ruzi rwa Nil; aho imyanzuro yafashwe igendewe ku byagaragajwe n’itsinda ry’impuguke ryo muri Ethiopie, Misiri na Sudani ndetse n’ibyagaragajwe na Banki y’Isi.

Amerika yari yizeye ko ibyavuye mu biganiro mu mezi ane yari ashize byari bihagije kugira ngo hasinywe amasezerano ahuriweho ariko Ethiopia yanze kuyasinya.

Amasezerano Ethiopia yanze gusinya, agena ko gutangira gushyira amazi muri urwo rugomero bikorwa mu byiciro ku buryo byakorwa nibura hagati y’imyaka itanu na 15. Gusa na none Misiri yo ivuga ko byaba byiza ahubwo icyo gihe cyongerewe kugira ngo hirindwe ko ubutaka bubura amazi.

Ethiopia iherutse gusohora itangazo rivuga ko igiye gutangira kuzuza amazi mu rugomero nubwo Amerika yo yavugaga ibitandukanye n’ibyo.

Itangazo rya Ethiopia rivuga ko nk’igihugu nyir’urugomero iratangira kurwuzuzamo amazi bikajyana no gukomeza imirimo yo kubaka. Ku rundi ruhande, inama iheruka guhuza ibihugu bitatu birebwa n’iki kibazo mu mpera z’ukwezi gushize, ntabwo Ethiopia yigeze iyitabira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, aherutse kubwira itangazamakuru ati “ntabwo bishoboka ko Ethiopia mu buryo ubwo aribwo bwose, itangira kuzuza amazi muri GERD kugeza igihe hazemeranywa ku masezerano na Misiri hamwe na Sudani”.

Misiri kuva mu 2012 isaba Ethiopia ko habanza gusinywa amasezerano ku iyubakwa ry’uru rugomero kuko amazi akoreshwa ari aya Nil kandi Misiri iyafiteho uburenganzira kurusha ibindi bihugu.

Ethiopia yo ntibona impamvu ibangamirwa mu mushinga wayo wo kubaka urugomero kuko amasezerano aha Misiri uburenganzira busumba ubw’ibindi bihugu ku ruzi rwa Nil yasinywe mu 1929 mu gihe cy’Ubukoloni.

Ntiyumva impamvu ayo masezerano atanagaragaza ingano y’amazi ibindi bihugu bikora kuri uru ruzi byemerewe gukoresha ariyo yakomeza kugenderwaho.

Iki kibazo ni nacyo cyari cyazanye Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushaka ibihugu bishyigikira igitekerezo cy’igihugu cye; none na Misiri ihise ikurikiraho ishaka ko u Rwanda ruyitera ingabo mu bitugu.

Inkuru bifitanye isano: Imvano y’uruzinduko rwa Perezida wa Ethiopia mu Rwanda

Perezida Kagame asoma ubutumwa bwa mugenzi we wa Misiri yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 19 Werurwe 2020

https://igihe.com