Abanyarwanda baravuga ngo ibyago ni ukugira ikibazo ukabura ugutabara bikaba bibi cyane iyo ubuze ugutabara kandi uri kumwe n’abantu. Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanye ubugwari bukomeye bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) kuri iyo ngingo.

Ubugwari bwa mbere n’uko Jenoside yabaye hari ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (Minuar) ntizigire icyo zikora ahubwo zigasiga abahigwaga bicwa zikitahira, ubugwari bwa kabiri ni uko Loni yari yaramenyeshejwe kenshi ko mu Rwanda hari gutegurwa ubwicanyi bwibasiye abatutsi, ntigire icyo ikora.

Muri raporo yakoreshejwe na Loni ubwayo igasohoka mu Ukuboza 1999, yemeje ko “Umuryanago mpuzamahanga utigeze uburizamo jenoside cyangwa se ngo uhagarike ubwicanyi. Uku gutsindwa kwasize igikomere gikomeye mu banyarwanda no mu mubano w’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko Loni.”

Guhera muri Mutarama 1994, Loni yabwiwe ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside

Tariki 5 Ukwakira 1993 nibwo hemejwe ko mu Rwanda hoherezwa ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Minuar). Izo ngabo zagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, yari yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR Inkotanyi muri Kanama uwo mwaka.

Umunya-Canada, Lieutenant-General Roméo Dallaire niwe wahawe kuyobora Minuar. Yageze mu Rwanda kuwa 22 Ukwakira 1993. Ubusanzwe mu ntego za Minuar, harimo kubungabunga amahoro ariko ko ‘bemerewe gukoresha ingufu mu gihe bitabara cyangwa hari ubuzima bw’abandi bantu buri mu kaga.’ Bari bemerewe no gukoresha imbaraga zose mu kuburizamo ibyaha byibasiye ubwoko, ibishingiye kuri politiki n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Ingabo za Loni zageze mu gihugu umwuka utameze neza, haba mu bijyanye n’umutekano na politiki. Raporo ya Loni yo mu Ugushyingo no mu Ukuboza 1993, igaragaza ko mu Rwanda hishwe abantu 60.

Igaragaza ko mu Ukuboza 1993, uwari ushinzwe ibya politiki muri Loni James O.C Jonah yaje mu Rwanda, agahura na Perezida Habyarimana. Ngo yari yatumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali ko bamenye ko hari gutegurwa ubwicanyi buzibasira abatavuga rumwe na Leta, kandi ko ingabo za Loni zitazabyihanganira. Icyo gihe Habyarimana yarabihakanye.

Tariki 11 Mutarama, Romeo Dallaire wari uhagarariye MINUAR, yoherereje telegaramu uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri Loni, General Major Maurice Baril, ayigenera n’abandi bayobozi muri Loni bari barimo Koffi Annan wari ushinzwe ibyo kugarura amahoro.

Yababwiye amakuru y’ibanga yari yahawe n’umwe mu bahoze barinda Perezida Habyarimana, wari wahawe akazi ko gutoza interahamwe.

Dallaire yavuze ko hari umugambi wo gushotora ingabo z’u Bubiligi zari ziri mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo zirakare zitahe. Nubwo bitavugwa muri raporo neza, byashoboka ko u Rwanda rwatinyaga ingabo z’Ababiligi kuko ari zimwe mu zari zifite ibikoresho bikomeye n’ubuhanga mu kurwana.

Telegaramu ya Dallaire yanavugaga ko uwamuhaye amakuru, yavuze ko hari umugambi wo kwica abadepite batavuga rumwe na Leta. Uwo muntu yari yasabwe gukora urutonde rw’abatutsi bose muri Kigali bazicwa.

Uwahaye amakuru Dallaire nkuko raporo ya Loni ibivuga, yamubwiye ko muri Kigali Interahamwe zari zimaze gutoza abarwanyi 1700 muri Kigali. Ngo abo bantu bari bamaze gutozwa, bari bafite ubushobozi bwo kwica Abatutsi 1000 mu minota 20.

Loni uwo munsi yanamenyeshejwe ko hari ahantu Guverinoma y’u Rwanda yahishe intwaro zikomeye, bihabanye n’amasezerano ya Arusha. Umutangabuhamya wa Dallaire yavuze ko aramutse arindiwe umutekano n’uw’umuryango we, aho intwaro za Leta zihishe yajya kuherekana.

Muri telegaramu, Dallaire yasabye abari bamukuriye muri Loni kumubwira icyo yakora, no kubaha uburenganzira Minuar ikagira icyo ikora mu masaha atarenze 36. Yasabye kandi ko uwabahaye amakuru arindirwa umutekano.

Ubutumwa Dallaire yatangaga muri Loni, ni nabwo bwatangwaga n’uwari intumwa yihariye y’umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Rwanda; Jacques Roger Booh Booh.
Mu kubasubiza, Koffi Annan yavuze ko ibyo gufata indi myanzuro bidashoboka ashingiye ku nshingano Minuar yahawe, ahubwo agira inama Dallaire na Booh Booh yo kujya guhura na Perezida Habyarimana bakamumenyesha ko bafite amakuru y’ibigiye gukorwa kandi ko bihabanye n’inzira y’amahoro.

Annan yabasabye gushyira igitutu kuri Habyarimana na Leta ye bagahagarika ibyo bikorwa bibi byari bigiye gukorwa ndetse bakamuha amasaha 48 yo kuba yasobanuriye Minuar icyakozwe ku bibazo bamugejejeho.

Tariki 13 Mutarama, Booh Booh yandikiye Loni indi telegaramu ababwira ko bahuye na Perezida Habyarimana, akababwira ko amakuru umutangabuhamya wa Dallaire yabahaye, ntayo azi ndetse ngo yabijeje kuyakoraho iperereza. Banagiye kandi kureba umunyamabanga mukuru w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, nawe ahakana ibyashinjwaga Interahamwe.

Nubwo yari yijeje ko agiye gukora iperereza, tariki 2 Gashyantare 1994, Minuar yandikiye Loni ivuga ko nta cyo Perezida Habyarimana yigeze abasubiza ku mpungenge bari bamugejejeho.

Impuguke zakoze raporo ya Loni, zivuga ko tariki 14 Mutarama 1994 saa moya n’igice z’umugoroba, Perezida Habyarimana yahamagaye kuri telefone Umunyamabanga Mukuru wa Loni amubwira ko akeneye ubufasha bwa Loni ngo ibibazo biri mu gihugu bikemuke. Ngo Umunyamabanga wa Loni yamubwiye ko nadasubiza ibintu ku murongo, bazacyura ingabo zabo.
Tariki 2 Gashyantare Booh Booh yandikiye muri Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.

Yagize ati “Hari imyigaragambyo irimo ubugizi bwa nabi iri kwiyongera, ibitero bya grenade bya nijoro, kugerageza ubwicanyi, ubwicanyi bwibasiye abanyapolitiki n’ubwibasiye ubwoko, kandi dukomeje kwakira amakuru yizewe avuga ko imitwe ishingiye ku mashyaka irimo kwigwizaho intwaro, amashyaka amwe n’amwe nayo ari gutegura uko yaha intwaro abarwanashyaka bayo.”

Kuwa 15 Gashyantare, Dallaire yandikiye Loni ayisaba ububasha mu kugenzura ibijyanye n’umutekano kuko yavugaga ko inzego za Leta bigaragara ko nta bushobozi buhagije bwo kugenzura umutekano muri Kigali. Annan yamusubije ko umutekano rusange w’abaturage ureba abayobozi b’igihugu.

Hashize icyumweru, kuwa 21 na 22 Gashyantare, bamwe mu banyapolitiki bakomeye batangiye kwicwa nkuko byari byavuzwe mbere. Mu bishwe icyo gihe harimo Felicien Gatabazi wari Minisitiri w’ibikorwa remezo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD na Martin Bucyana wari Umunyamabanga w’ishyaka CDR.

Tariki 27 Gashyantare, Dallaire yandikiye Loni asaba ko ingabo za Minuar nke zari ziri mu gace katemerewe kuberamo intambara (Demilitarized zone), zizanwa i Kigali gucunga umutekano kuko umwuka wa politiki wari umeze nabi. Loni aho gufata imyanzuro nkuko Minuar yabisabaga, ahubwo yakomeje gutera ubwoba Leta ko igiye gucyura ingabo zayo.

Tariki 1 Werurwe, Umunyamabanga Mukuru wa Loni yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Habyarimana, ariyo André Ntagerura. Umunyamabanga Mukuru yongeye gusubiramo ya magambo, ko ibintu nibitajya mu buryo ingabo zabo bazazicyura mu minsi 15.

Minuar yakomeje kuba aho idafata imyanzuro ikwiriye, kugeza kuwa 5 Mata 1994, ubwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kongereraga Minuar amezi ane yo kuguma mu Rwanda.

Ubwo Jenoside yatangiraga, ntacyo ingabo za Minuar zakoze ngo zitabare abicwaga. Nyuma y’urupfu rwa Agatha Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe ndetse n’urupfu rw’ingabo z’Ababiligi zamurindaga, imikorere ya Minuar yabaye nk’ijemo ikibazo noneho, u Bubiligi butangira kumvisha ibindi bihugu ko ingabo za Minuar zikwiriye gutaha kuko amasezerano ya Arusha zari zishinzwe kubungabunga yaburijwemo.

Mu byo Dallaire kandi yari yaragiye asaba Loni, harimo ibikoresho bihagije byo kuba bakirwanaho mu gihe baba batewe ariko ntibyakozwe kugeza ubwo ingabo za Minuar zagabanywaga hagasigara izigera kuri 270, izindi zigasiga Abatutsi mu maboko y’Interahamwe kuri ETO Kicukiro.

Raporo ya Human Rights Watch yo muri Werurwe 1999, yiswe ‘Leave None to Tell the Story: Genocide in Rwanda’ , ivuga ko mu masaha 24 Jenoside itangiye, abayobozi bose mu bihugu bikomeye ku Isi bari bamenye ubukana bw’ibiri kubera mu Rwanda, banga kugira icyo bakora.

Iyo raporo ivuga ko byashobokaga ko abo bayobozi bakoresha ingabo za Minuar zigatabara abicwaga cyangwa bagashyira igitutu kuri Leta yicaga ngo ibihagarike, gusa nta na kimwe bakoze ahubwo bashyize imbaraga mu gucyura abaturage b’ibihugu byabo babaga mu Rwanda. Bamwe mu ngabo za MINUAR zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda Imodoka za MINUAR zizenguruka muri Kigali mu 1994 Hafi ya Stade Amahoro, ahari hari ibiro bikuru bya MINUAR Romeo Dallaire yagiye asaba kenshi guhabwa ubufasha na Loni bakamwima amatwi Iyi foto yafashwe igihe ingabo za Loni ziteguraga kuva mu Rwanda ubwo Jenoside yako

Yanditswe na Kuya 16 Mata 2020

https://www.igihe.com/amakuru