Mugeni (izina ryahinduwe) yakoze ubukwe mu 2019, bwitabirwa n’abantu barenga 600 mu Mujyi wa Kigali rwagati, bumutwara amafaranga agera kuri miliyoni 11 Frw. Ni umushinga we n’umugabo we bateguwe igihe kirenga umwaka, bakusanya ubushobozi n’ibindi bikenerwa.
Uyu mugore yabwiye IGIHE ko atifuzaga ko ubukwe bwe bwitabirwa cyane, ariko kubera umuryango we, ntaho yari kubihungira.
Ati “Nari mbizi ko buzazamo abantu benshi kuko umubyeyi wanye afite inshuti nyinshi.” Kuri we ibihe bisubiye inyuma yumva yaryoherwa no gukora ubukwe bukitabirwa n’abantu bake bishoboka.
Ati “Mba mbona bisa neza ntabwo umuntu atakazamo amafaranga menshi, amafaranga agenda mu bukwe mba mbona atari ngombwa, miliyoni 11 Frw ku munsi umwe? Kandi ushobora gukoresha miliyoni imwe ukakira abantu bawe neza?”
Fillette we ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24, mu nzozi ze yifuza kuzakora ubukwe bukitabirwa n’abantu benshi kuko aribyo birori byonyine azaba akoresheje mu buzima bwe.
Ati “Ubukwe bw’inzozi zanjye bugomba kuba burimo abantu benshi, kuko aribwo nzakora bwonyine bugomba kuba burimo abantu, bagomba kureba ibirori byanjye.”
Kimwe n’abandi benshi, uyu munsi uko byagenda kose ngo ntiyakora ubukwe buritabirwa n’abantu 30, ahubwo yabana n’umugabo bukaza nyuma, ndetse ngo nubwo yaba atwite ntiyakora ikosa ryo kudakoresha ibi birori.
Ati “Ikindi amafaranga abuze ntabwo nabukora, nazabukora yabonetse. Bugomba kuba bufite decoration (integuro) nziza, hari ibiryo byinshi n’ibyo kunywa.”
Hari umusore wabwiye IGIHE ko yateganyaga gukora ubukwe tariki 13 Kamena ariko buza gusubikwa kubera Coronavirus. Yari yaramaze kwishyura aho buzabera ndetse n’ibindi byinshi bikenerwa mu bukwe. Ntabwo ateganya gusubukura ibikorwa vuba, arateganya gutegereza abantu bagasubira mu buzima busanzwe ku buryo bwazitabirwa n’abantu benshi.
Ati “Ubukwe ni ubw’umuryango, ni ibirori bike umuntu agira mu buzima. Abantu 30 ni bake cyane ugereranyije n’abo umuntu aba aziranye nabo. Bavuga ko umuntu agira ibirori bitatu, kuvuka, ubukwe no gupfa. Urumva waba usigaje gupfa gusa.”
Ni ibitekerezo by’abantu batandukanye bijyanye n’uko babona ubukwe, yaba ababukoze bumva ko bari kuba barabukoze mu buryo butandukanye cyangwa se abatarabukora nabo bafite inzozi zo kuzagira ibirori bibereye ijisho.
Magingo aya, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko uwo muhango wari umaze igihe kinini usabwa n’abantu benshi ujyanye no gushyingirwa mu idini, nyuma yo guhagarikwa mu kwirinda Coronavirus, ushobora gukorwa ariko nturenze abantu 30, kandi ko bigomba gukorwa hashingiwe ku mabwiriza azatangwa.
Abantu bazemera guhara ibirori?
Pasiteri Rutayisire Antoine yabwiye IGIHE ko nta kabuza ko kuba iyi mihango yari yarasubitswe hari abo byabangamiye cyane ko hari abari bararangije imyiteguro yose ndetse barashoye amafaranga menshi.
Ati “Kumva rero babisubitse kuzageza ku munsi utazwi, niba hari igihano gishobora kubaho n’icyo kirimo. Ubu rero muri iki gihe bemeye ko abantu 30 bashobora kuza abantu bagasezerana, nabyo simpamya ko bizaba kuko abanyarwanda dukunda ikirori, kumva ko wakoze ubukwe burimo abantu 30, n’ubundi keretse abendaga kujya mu mahanga kandi mu mahanga naho ubu indege ntiziguruka. Ntabwo nziko abantu bazibuza icyo kirori.”
Rutayisire abishingira ku kuba iyo umuntu yitabye Imana, mu gihe abantu bemerewe kujya gushyingura baba batarenze 30, usanga abantu benshi ku irimbi ku buryo hari n’abatemererwa kumanuka ngo begere imva.
Ati “Ntekereza ko abo tuzasezeranya muri buriya buryo bashobora kuzaba bake. Twari dufite n’abageni benshi twari kuba twarasezeranyije mu kwa gatanu tuvuye mu cyunamo, buri wa Gatandatu habaga hari abantu bane cyangwa batandatu, ndaza kureba ab’inkwakuzi bazaza kuvuga ngo mudusezeranye rwose 30 turabemeye. Abo nzabatangarira.”
Izi mpungenge za Rutayisire ntazihuriyeho na Larissa Kanamugire usanzwe utegura ibijyanye n’ubukwe, uvuga ko hari abantu benshi bagiriye inyungu muri uku kuba abantu bitabira ubukwe baragizwe bake.
Ati “Bazajya gusezerana kuko nko mu Murenge nubwo habaga hemerewe abantu 15, nta mpungenge z’ibirori, abantu bashoboraga kujya muri restaurant cyangwa muri hotel bakiyakira. Restaurant wajyamo ikaguha umubare iti abantu 50 nibo dushobora kwemera, bakabicaza bahanye intera. Kujya muri restaurant biremewe, icyo ntari bukore, ntabwo ndi bufate salle ariko nshobora kujya muri hotel kuko bitabujijwe.”
Kanamugire avuga ko hari inyungu nini iri muri ubu bukwe kuko abantu bazajya babutegura bashingiye ku mikoro, aho gutegereza intwererano nk’uko byajyaga bigenda.
Ati “Ubundi usibye wa mwana uba ufite ubukwe mu nzozi ze, wumva ko agomba kuzabukoresha bukaba ibirori bikomeye, naho abantu bazi ko ubukwe butegurwa ku mafaranga, ntabwo bategereza, igihe ni iki.”
Gusaba byo bite?
Rutayisire avuga ko impamvu abasezerana muri iyi minsi bashobora kuba bake, binashingira ku miterere y’umuryango nyarwanda, kuko hari indi mihango ibanza gukorwa, ariko yo ikaba itakomororewe.
Binajyana n’uko abakobwa benshi bashyira imbere ibirori byo gusaba kuko babifata nk’ubukwe buhesha agaciro ababyeyi babo.
Ati “Kugira ngo ujye gusezerana bisaba no gusaba, kandi nureba muri ririya bwiriza, ibintu bikorerwa mu ngo ntacyo babivuzeho. Mu yandi magambo bemereye gushyingira ariko ntibemereye gusaba, urumva rero nta mukobwa uzashyingirwa adasabwe.”
Hari amakuru ko hari abantu benshi muri iki gihe basigaye basaba mu buryo bworoheje, ku buryo usanga ari abantu bake bagiye mu rugo rw’umukobwa, umuhango ugakorwa nk’uko gufata irembo bikorwa.
Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Nibyo gusaba ntabwo byemewe. Ariko ubu hari aho irembo rifatwa kuko baba ari abantu bake. Niba ufashe irembo, gusaba no gukwa nabyo ni ibahasha utanga usibye ko bwo umukobwa n’umusore baba bahari. Abantu bari kujya gusaba mu buryo busa no gufata irembo. Hari abantu baba batategereza.”
Abategura ubukwe muri iki gihe bavuga ko nta bakiliya bafite, gusa bagaragaza icyizere ko bashobora kuzababona mu mpera z’umwaka ubwo ibintu bizaba byasubiye mu buryo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye IGIHE ko ibijyanye n’uko imihango y’ubukwe mu madini ikwiye gukorwa biza kugendera ku mabwiriza ari bushyirwe hanze.
IGIHE yahawe amakuru y’umuryango umwe wo muri Kigali uherutse gukora ubukwe aho umusore yagiye mu murenge yavayo akajya mu busitani bwo mu rugo rwe kwakira abantu 15 yari yatumiye barimo n’umupasiteri wahise abaha umugisha akemeza ko bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo imbere y’Imana.
Abandi bungukiye kuba gusezerana byakomorewe, ni abakobwa batwite babibona nk’amahirwe akomeye kugira ngo batabyarira iwabo. Abantu benshi bakomeje kwibaza uko imihango yo gusaba no gukwa izajya ikorwa cyangwa niba hari abazajya bayirengagiza bagasezerana idakozwe Mu muco nyarwanda, ntibimenyerewe kubona ubukwe butitabiriwe n’abantu benshi